00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu y’umuryango yahindutse hoteli ikunzwe mu Rwanda: Amateka adasanzwe ya The Pinnacle Kigali

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 October 2025 saa 07:59
Yasuwe :

The Pinnacle Kigali ni imwe muri hotel nshya mu Rwanda ariko imaze kubaka amateka akomeye mu gihe gito imaze. Yakiriye abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, ndetse n’Igikomangoma Albert II wa Monaco uherutse gusura igihugu.

Iyi hoteli iherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025. Ni iy’ikigo nyarwanda cy’ishoramari kizwi nka ‘Spelman Estates’ ari na cyo gifite inyubako y’ubucuruzi ya Silverback Mall, iherereye Sonatubes.

Spelman Estates ni iya Sheila Kyarisiima n’umugabo we, Irene Ndikumwenayo.

The Pinnacle Kigali y’aba bombi ni inyubako igizwe na hoteli iri ku butaka bwa hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.

Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa rya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru yaryo hari ibindi byumba bitanu.

The Pinnacle Kigali ifite kandi umwanya wahariwe kwakira inama no gukoreramo akazi gasanzwe. Uyu mwanya ugizwe n’icyumba kinini cyitwa Umurage gishobora kwakira abantu 16 icyarimwe, n’ibindi bibiri bya Inyenyeri na Amahoro byakira abantu umunani buri kimwe.

Ifite umwanya wahariwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino. Aha wavuga nk’umukino wa billiard, uwa bowling, uwa foosball n’indi. Uyu mwanya w’imikino witwa Izuba.

Hari kandi umwanya wahariwe ibikorwa by’imyidagaduro, nk’akabari gashobora kwifashishwa mu birori bitandukanye wakira abantu 100 na théâtre yitwa Inseko ireberwamo filimi, yubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzwe.

Yari inzu y’umuryango

Binyuze mu kiganiro The Long Form cya Sanny Ntayombya, Sheila Kyarisiima yatangaje ko we n’umugabo we bafata icyemezo cyo kubaka iyi nzu batekerezaga ko izaba iy’umuryango, aho kuba hoteli.

Ati “Yari yubakiwe gukoreshwa mu buryo bwacu bwite, haba mu buryo bwo kuyikoresha nk’inzu yo guturamo mu buryo buhoraho, cyangwa iyo kubamo mu gihe turi mu biruhuko mu Rwanda kuko dutuye i Nairobi.”

Yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iyi nzu cyaje mu bihe bya COVID-19, biturutse ku kiganiro kijyanye n’inzu gica kuri Netflix, we n’umugabo we bakunda.

Ati “Umugabo wanjye, Irene yari yaraguze ikibanza mu 2019, mu gihe cya COVID ubwo ibikorwa byose byari byahagaze twagize umwanya munini wo kwicara mu rugo. Yakundaga cyane ikiganiro ‘Selling Sunset’ cyo kuri Netflix […] dutangira gutekereza ku nzu yacu y’amasaziro dutangira guhuza ibitekerezo byacu ariko turavuga tuti tuzafata umwanya wo kubikoraho kuko tutari ku gitutu.”

“Kubaka byadutwaye imyaka itanu, twatangiye kubaka muri Nyakanga 2020. Twakiriye igikorwa cya mbere muri Mata 2025.”

Yavuze ko hashize imyaka itatu batangiye kubaka iyi nzu bagize igitekerezo cyo kuyigira hoteli, nyuma yo kubona ko batazabona umwanya uhagije wo kuyibamo kubera ibikorwa by’ubucuruzi bafite i Nairobi.

Ati “Tumaze imyaka itatu turi kubaka, twatangiye kuvuga tuti ariko ibi bintu bishobora kuba bikabije […] nasaga nk’uhatira René kuyihindura (hoteli). Mu 2024 muri Mutarama ubwo nari mvuye mu rugendo rumwe guhitamo ibyo tuzakoresha, arangije arambwira ati uri mu kuri reka tuyihindure (hoteli).”

“Igikorwa cy’ubucuruzi dufite i Nairobi ni cyo kiduha amafaranga dushora muri iyi mitungo, twari tubizi ko tugomba gukomeza icyo gikorwa cy’ubucuruzi cy’i Nairobi kijyanye n’ishoramari mu by’amabanki. Twararebye dusanga turacyafite igihe i Nairobi kubera impamvu z’akazi […] twibajije inshuro tuzayikoresha (inzu), tureba igihe cy’ibiruhuko, tubona by’igihe kirekire ntabwo uwo mwanzuro wumvikana.”

Sheila Kyarisiima yatangaje ko we n’umugabo we bafata icyemezo cyo kubaka iyi nzu batekerezaga ko izaba iy’umuryango, aho kuba hoteli

Ntibashakaga gucunga iyo hoteli

Sheila Kyarisiima yavuze ko nyuma yo kwemeranya n’umugabo we ko iyi nzu bagomba kuyigira hoteli, batangiye gushaka ikigo gishobora gufata mu biganza imicungire yayo, ariko birangira bitabahiriye kubera imiterere yayo.

Ati “Ubwo twafataga icyemezo cyo kuyihindura hoteli twashatse n’abazayikoreramo, tugashaka ikigo kizayikoreramo kugira ngo bibe umutwaro w’undi muntu […] ntabwo ibyo bigo byabyemeye kubera ko ni inzu y’ibyumba icyenda, usanga ibigo byinshi bikubwira biti ibyumba bike dushobora gufata ni 30 kugira ngo bibe byumvikana mu bijyanye n’imari bijyanye n’ubucuruzi bakora. Ni nini ariko ikagira ibyumba bike, ibyo rero ntibabyumvaga.”

Yavuze ko nyuma yo kubura abazakorera mu nzu yabo, muri Nzeri 2024 bafashe umwanzuro wo gutangiza hoteli yabo.

Muri Mata 2025 iyi hoteli yakiriye igikorwa cy’umusangiro wahuje Perezida Paul Kagame n’abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo cy’u Rwanda cyifashisha ubwenge buhangano [AI] mu gukusanya no kubika amakuru yerekeye ubuzima. Ni cyo gikorwa cya mbere yari yakiriye.

Sheila Kyarisiima yavuze ko nka hoteli igitangira, kwakira Perezida Kagame ari ibintu byabashimishije cyane, ariko binabasaba gukora cyane.

Ati “Ureba ikintu nka kiriya mu mafoto ukabona ni agahebuzo, ariko urebye ibyuya buri muntu wari hariya yabize uhereye mu minsi 23 mbere y’igikorwa,.. Wari umugisha n’icyubahiro, ariko navuga ko ari na bya bintu byikora, kuko ubwo badusabaga kwakira icyo gikorwa ntabwo twari tuzi umushyitsi w’icyubahiro uwo ari we, igikorwa cyegereje ni bwo twabimenye, kandi buri gihe hari igitutu kizana no gutegurira Umukuru w’Igihugu.”

Ni imwe muri hoteli zihagazeho i Kigali

Kimwe mu byo u Rwanda ruhanze amaso mu gukomeza guteza imbere ubukungu bwarwo ni ubukerarugendo bwo mu rwego ruhanitse, ha handi buri mukerarugendo ugera mu gihugu ashobora kuhava nibura akoresheje arenga miliyoni 50 Frw.

The Pinnacle Kigali ni imwe muri hoteli zo mu Rwanda zayobotse uyu mujyo, zishyiraho ibiciro byihagazeho kuri serivisi zitandukanye itanga.

Urugero, ku muntu ushaka kwiyakirira muri The Pinnacle Hotel, hari uko agomba kuba yambaye. Birabujijwe kwambara ingofero, imyenda y’amaboko magufi, amakoboyi acitse (Déchiré), inkweto zifunguye n’ibindi.

Igihe uteganya kujya muri iyi hoteli ugirwa inama yo kuba wambaye byiyubashye, kandi ukamenyesha abakozi bayo mbere y’igihe (booking), kuko itakira abantu bajyayo batabanje guteguza.

Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko hari amafaranga ntarengwa umuntu aba agomba gukoresha kugira ngo yakirwe muri iyi hoteli. Aya mafaranga ahera ku bihumbi 100 Frw kuri buri muntu.

Amafunguro n’ibinyobwa byo muri The Pinnacle na byo byihagazeho. Nk’icupa rya Louis XIII Remy Martin rigura miliyoni 33 Frw, mu gihe irya Hennessy Paradise rigura miliyoni 16 Frw. Gusa izi ni inzoga zihenze no mu bindi bihugu.

Icupa rya Mutzig rigura 8000 Frw, irya Primus rikagura 7000 Frw, Heineken na Amstel bikagura 9000 Frw.

Aho kuryama ho ni uguhera ku 4000$ ku ijoro bitewe n’aho wahisemo kurara.

Agaruka ku biciro bihanitse, Sheila Kyarisiima yagize ati “Intego yacu ni ukwibanda ku bukerarugendo buhanitse by’umwihariko ababa bari mu nzira bajya gusura ingagi, inyungu ihari ni uko turi nk’ikindi gice cy’ibimaze iminsi biri mu misozi (hoteli zihenze ziri mu nkengero y’ibirunga) hari hoteli zo mu rwego rwo hejuru, wenda zose hamwe zifite ibyumba 50, icyo tureba ni ukwibaza tuti ese twabona umuntu umwe muri batanu baba basuye ingagi.”

Yavuze ko amafaranga iyi hoteli ica usanga Abanyafurika bishimira kuyishyura iyo bari mu yindi mijyi nka Dubai, ariko ntibumve impamvu bayishyura ku bintu by’iwabo.

The Pinnacle Kigali kandi ifite uburyo abantu bashobora kwishyura ifatabuguzi ry’umwaka kuri serivisi zayo zitandukanye. Ni 8.000.000 Frw ku muntu umwe, 8.500.000 Frw ku bantu babiri bashakanye, ndetse na miliyoni 35 Frw ku bigo. Ku bantu 100 ba mbere bazafata iri fatabuguzi bashyiriweho igabanyirizwa rya 15%.

Ni hoteli iri mu byahinduye isura y'umusozi wa Rebero uzwiho umwihariko w'inyubako zihagazeho mu mujyi wa Kigali
Ubwiza bwa The Pinnacle Kigali ni urukererezabagenzi
Iyi hoteli yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025.
Yubatse kuri hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.
The Pinnacle Kigali ni imwe muri hoteli z'ubwiza bwihariye mu Rwanda
Umujyi wa Kigali ukomeje kunguka hoteli z'ubwiza buhebuje
Iyi hoteli iherereye ku musozi wa Rebero aho uyirimo aba yitegeye byinshi mu bice by'Umujyi wa Kigali
Ni ho Perezida Paul Kagame aherutse kwakirira ku meza abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika
Ureba ibyiza bihari ukumva amagambo ashize ivuga
Hari 'View' yihariye ku baba bahasohokeye
Hari ahantu ho kuruhukira hafasha uharyamye kuruhuka neza
Bafite ibyumba byisanzuye kandi byuje isuku ihebuje
Iyi hoteli ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu mu kurengera ibidukikije no kubungabunga ibidukikije
Imiterere yaho igera ku nyota y'uwahasuye akumva aranyuzwe
Hari n'indabo zizana impumuro nziza ku baba batembereye muri The Pinnacle Kigali
Ibyumba bifite ibitanda binini bizwi nka ‘King-sized’
Kimwe mu byumba bigize iyi hoteli
Buri kintu cyose cyashyizwe muri iyi nyubako gitera ukibonye kugitekerezaho kuko byaritondewe kandi bitoranywa n'abahanga
Ukihagera utangira kwibwira uti uwapfuye koko yarihuse atabonye u Rwanda rurabagirana
Hari ibitanda uryamaho ugasinzira neza
Isuku ni kimwe mu birango bya The Pinnacle Kigali
Ibyashakirwaga hakurya y'imbibi z'igihugu bisigaye byaregerejwe Abanyarwanda n'abarugana
Ibyumba byaho bifite ubwiza bwihariye
Akayaga n'amahumbezi byo hanze bibasha kwinjira mu nyubako nta nkomyi
Buri cyumba kiba gifite umwihariko ugitandukanya n’ikindi
Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18
Ni iwabo w'abasirimu
Uwahatembereye wese atahana umuhigo wo kuzagaruka
Uwaharaye ataha ahirahira kubera ukuntu avimvira ijoro ryose aguwe neza
Uwicayemo hano akurikirana filimi nk'uri kuyireba ikinwa mu buryo bw'imbonankubone
Ahareberwa filimi hubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzwe
Iki cyumba kireberwamo filimi gishobora kwakira abantu batandukanye bifuza kureba bicaye neza
Abakunzi ba sinema bateganyirijwe icyumba cyihariye kijyanye n'igihe
Bafite ibitabo bitandukanye byo gusoma
Nta kintu giciriritse wapfa kubona muri iyi hoteli
Abihebeye gusoma nta kibazo bagirira aha hantu
Abakunda gukina umukino wa Chess na bo ntibibagiranye
Hari ushobora kwibwira ko ari mu mahanga ya kure nyamara ari mu rw'Imisozi 1000
Ibyerekeranye n'ibikorwa byo kwidagadura byitaweho mu buryo bwihariye
Abakunzi b'umukino wa Bowling ntibashobora kwicirwa n'irungu muri The Pinnacle Kigali
Billiards na wo ni umwe mu mikino abasohokeye muri The Pinnacle Kigali bashobora kuba bakina
Abakunzi b'imikino n'imyidagaduro batekerejweho mu buryo bwihariye
Aha ni igice cyahariwe abakunda gukina Bowling
Hateguwe ku buryo bugezweho bufasha uwahatembereye kubona byose bijyanye n'ibyo yifuza
Ibikoresho byifashishwa mu gukina umukino wa Bowling
Abifuza gukina Bowling na bo batekerejweho
Habereye ijisho
Iyo wahatembereye utahana inkuru yo kubara
Iyi hoteli yashibutse mu gitekerezo cyo kubaka inzu nini yahuriza hamwe umuryango mugari
Ni amahitamo ku bantu bakunda kuva mu rugo bagafata umwanya wo gusohokera ahantu heza kandi hagezweho
Abifuza kuganira bateganyirijwe ibyicaro biteye amabengeza
Batanga serivisi zitandukanye zose zihuriye ku kugusha neza uwagiye abagana
Abakunzi b'imikino y'amaboko bashyizwe igorora muri The Pinnacle Kigali
Abahatembereye babona ibyo kunywa bijyanye n'ibyifuzo byabo
Ibikorwa remezo bya siporo na byo birahari
Ibikoresho byo kwifashisha mu mikino n'imyidagaduro byarateganyijwe
Abakunda ibijyanye no guterura na bo ntibarengejwe ingohe
Ibikoresho byifashishwa muri GYM ni munange
Hari ibyo ushobora gukenera byose mu gihe uri muri hoteli nziza
Bafite imodoka ziyubashye zitwara ababagana by'umwihariko izo mu bwoko bwa Leap Motors C10 na Alwan’s 202 ROX Premium SUV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages