00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwabo w’ingagi, ku gicumbi cy’ubukerarugendo! Musanze iri kugirwa nshya (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 August 2023 saa 08:28
Yasuwe :

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, imaze kugaragaza impinduka zidasanzwe bitewe n’iterambere rimaze kuhagera. Kuri ubu nta washidikanya kuvuga ko Musanze igwa Kigali mu ntege mu mijyi yihagazeho mu Rwagasabo.

Impinduka ziri i Musanze zigaragarira by’umwihariko mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, inyubako z’imiturirwa, amahoteli, amabanki n’ibindi.

Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka gace gaturiye imisozi miremire.

Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,2 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.

Bitandukanye no hambere, ubu imihanda yubakwa igenda yiyongera. Kuri ubu muri Musanze hari imihana ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 28, mu gihe indi y’ibilometero 6.7 iri kubakwa. Iyi yiyongeraho imihanda y’amakoro ireshya n’ibilometero 2.6.

Musanze ni igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose ndetse kari ku isonga mu gusurwa cyane na ba mukerarugendo bagenderera igihugu.

Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo bimaze kugwiza igikundiro n’ababisura biganjemo ababitondagira [hiking].

Ibi byiyongeraho amashyamba ya cyimeza agizwe n’ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya ni yo atuma Akarere ka Musanze karangwa n’amahumbezi cyane ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Musanze inafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.

Abatemberera i Musanze banaryoherwa no gusura inyamaswa zirimo ingagi, imbogo, inyoni, inkima n’inkende, impongo n’izindi zo mu misozi miremire.

Usibye gusura ibirunga, Musanze ifite ibindi byiza nyaburanga birimo Ellen DeGeneres Campus, Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, gusura inyoni, Isumo rya Gasumo, Ubuvumo bwa Musanze, Red Rocks Rwanda n’ibindi.

Bitewe n’ubwinshi bw’abahasura, bituma na hoteli n’amacumbi abacumbikira agenda yaguka umunsi ku wundi.

Kuri ubu mu Karere ka Musanze hari hoteli 42, zirimo eshanu z’inyenyeri eshanu, n’andi macumbi muri rusange agera kuri 112.

Mu myaka ine ishize, kubona hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Musanze byari nk’inzozi. Ubu aka gace gacumbikiye hoteli eshanu ziri ku rwego rwo hejuru, zirimo Bisate Eco Lodge, Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, One and Only Gorilla’s Nest, Wilderness Sabyinyo na Amakoro Songa Lodge.

Kuri ubu Umujyi wa Musanze uri kuvugururwa umunsi ku wundi aho uwugezemo ubona inyubako z’amagorofa ziri kuzamurwa ubutitsa mu kurushaho kuwagura. Izi zizimo izo guturamo, isoko ry’imbuto n’imboga riri kubakwa bundi bushya n’izindi.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.

Mu mwaka ushize, ubukerarugendo bushingiye ku ngagi ni bwo bwinjije amafaranga menshi kandi ko bigaragara ko no mu 2023 uru rwego ruzakomeza gukura.

Musanze ni umujyi wagutse bwangu kuva mu myaka mike ishize
Nibura umuntu uvuye i Kigali ajya i Musanze ashobora gukoresha amasaha abiri mu modoka ye bwite ariko ashobora kwiyongera mu gihe yakoresheje iya rusange
Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,4 Km2, Umujyi wako uri kuzamurwamo inyubako zigeretse
Iyi nyubako y'umweru mu minsi ya vuba izaba ikoreramo hoteli nshya izaba yitwa 'Amikus'
Imihanda y'umukara isigaye iboneka henshi mu Mujyi wa Musanze no mu tundi duce
Iterambere rya Musanze riri kwihuta bijyanye n’igishushanyombonera cyawo
Inyubako z'Abihayimana ziri mu zihagazeho muri Musanze
Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali ndetse ni yo iwugwa mu ntege
Inyubako zitandukanye ziri kuzamurwa ku bwinshi mu Mujyi wa Musanze
Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru ndetse ni yo ifatwa nk'umurwa mukuru wayo
Abikorera b'i Musanze bashyize imbaraga mu kuvugurura Umujyi wabo binyuze mu nyubako bari kuzamura
Mu mfuruka zose z'Umujyi wa Musanze hari kuzamurwa inyubako nshya cyangwa hakavugururwa izisanzwe
Akarere ka Musanze gafatwa nk’igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose
Ugeze muri uyu mujyi abona iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyo mbonera cyawo
Kuva mu myaka itatu ishize, Musanze yateye imbere mu bikorwaremezo birimo inyubako zitandukanye
Uri i Musanze aba yitegeye ubwiza bw'imisozi itandukanye
Musanze ni umujyi wubatse ahantu hatuma ushobora kubungabunga ibidukikije
Isoko rishaje ryarasenywe ubu hari kubakwa irishya
Umujyi wa Musanze waguka umunsi ku wundi
Isoko ry'ibiribwa rya Musanze, aho ryahoze hari kubakwa irishya rigezweho
Dore isoko rishya uko rizaba rimeze niryuzura
Inyubako zihagazeho ndetse zikoreramo ibigo bikomeye zirahari ku bwinshi
Abashaka gutumiza ibintu bitandukanye bavunwe amaguru. Ya sosiyete ibyihutisha yahateye amatako
Amikus yitegura gufungura hoteli igezweho ifite ishoramari ririmo na Boulangerie igezweho i Musanze
Ushaka guhaha biramworohera kuko hari amaguriro agezweho mu bice bitandukanye
Umujyi wa Musanze uri mu duce twihagazeho mu bukerarugendo bw'Amajyaruguru. Iyi nyubako ni yo ikoreramo Sosiyete itembereza ba mukerarugendo, Beyond The Gorillas Experience
Abanyamaguru baho uburenganzira bwabo burubahirizwa iyo banyura mu nzira yabagenewe
Inyubako ikoreramo Akarere ka Musanze iherereye mu mujyi rwagati, ni na yo irimo RC Musanze. Imbere yayo ni ho hari Ibiro by'Intara y'Amajyaruguru
Ibiro by'Intara y'Amajyaruguru bikorera muri iyi nyubako
Abasura Pariki y'Ibirunga mbere yo kuyerekezamo babanza kunyura ku biro by'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB mu Kinigi
Aka karere gafatwa nk'ak'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga n'ibindi byiza nyaburanga
Ellen DeGeneres Campus iteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku ngagi iherereye mu Kinigi aho imaze umwaka itangije ibikorwa byayo
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyari zisaga 290 Frw mu mezi atandatu ya 2023
Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bukomeje gutera imbere

Ishusho y’Umujyi wa Musanze mu masaha y’ijoro

Mu ijoro ni uku amarembo y'Umujyi wa Musanze aba acaniye
Imihanda yubakwa inashyirwaho amatara arara ayicaniye, abaturage bagenda batikandagira

Hoteli zimaze gushinga imizi i Musanze

Bisate Lodge ifite ibyumba bitandatu bigiye biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru. Kurara muri iyi hoteli y'inyenyeri eshanu ijoro rimwe wishyura ari hagati ya 1100$–1400$
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House igizwe n’inyubako zigezweho zubatse i Musanze hafi y’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibya Gahinga na Muhabura
One & Only Gorilla’s Nest na yo ni hoteli y'inyenyeri eshanu iri i Musanze mu gace gakurura ba mukerarugendo. Yubatse mu buryo zihagaze ku byuma bishinze mu butaka
Wilderness Sabyinyo yahoze yitwa Sabyinyo Silverback Lodge. Ni imwe muri hotel z'inyenyeri eshanu zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru by’umwihariko abasura ibirunga
Amakoro Songa Lodge ifite inyenyeri eshanu ni inyubako zakira ba mukerarugendo ziherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze
Susa Gardens iri muri hotel zibarizwa mu Mujyi wa Musanze aho uyirimo ahumeka akayaga keza bitewe n'aho iherereye
Isange Paradise Resort iherereye neza mu marembo ya Kaminuza ya INES Ruhengeri
Fatima Hotel iri mu zihagazeho mu Mujyi wa Musanze rwagati
Milano Motel ni imwe mu zicumbikira abasura n'abagenda i Musanze

Amafoto ya IGIHE: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages