00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Convention Center mu mateka mashya, yabaye iya mbere mu gihugu ihawe icyemezo cy’ubuziranenge

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 February 2017 saa 09:34
Yasuwe :

Kigali Convention Center (KCC) & Radisson Blu Hotel yabaye iya mbere mu Rwanda ihawe icyemezo n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge,RSB, cyo kuba yujuje ubuziranenge mu bijyanye no gutegura amafunguro no kunoza imitangire ya serivisi.

Iki kirango cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2017 nyuma y’ubugenzuzi bw’amezi atandatu bwakozwe na RSB.

Umuyobozi Mukuru wa KCC & Radisson Blu Hotel, Dennis Derno, avuga ko kugira ngo iyi hoteli igere kuri uru rwego byatwaye amezi agera ku munani kandi ngo bitanga icyizere ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Birashimishije cyane kugera kuri uyu mushinga utangaje. Byafashe amezi umunani yo guhugura abakozi kugira ngo bose bamenye imikorere ya hano na serivisi inogeye abakiriya. Ni ikintu gikomeye tugezeho kandi twizeye gukomeza kuba intangarugero mu Rwanda n’ahandi.”

Umwe mu bakozi bakora muri KCC, Hassan Masudi, avuga ko bakora uko bashoboye buri wese ubagannye akahasanga ibyo yifuza.

Ati “Nk’ubu dufite restaurant y’Abataliyani itunganya ibyo kurya. Dukora uko dushoboye ngo ibyo kurya wabona mu Butaliyani na hano bihaboneke.”

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, yagiranye na RBA, yatangaje ko ari ishema ku gihugu kuko no mu Karere ari hoteli nke zifite icyo kirango kandi ko bikwiye kubera izindi urugero nazo zikabihabwa.

Yagize ati “Ni hoteli ya mbere mu Rwanda ibonye ibi birango. Nta nubwo ari nyinshi mu Karere zibifite. Izindi mu by’ukuri ntiziruzuza ibyo zisabwa mu mabwiriza mpuzamahanga, afite ibyo asaba ku bijyanye n’imitunganyirize y’ibiribwa. Iyi ni iya mbere ibibonye ariko bitavuze ko izindi zitazabibona ahubwo ni umwanya wo kuzishishikariza kubisaba.”

Iki cyemezo cyahawe KCC & Radisson Blu Hotel kizageza muri Gashyantare 2020.

Kigali Convention Center ifite hoteli y’inyenyeri eshanu igizwe n’ibyumba 292, icyumba cy’inama cyakira abantu basaga 2500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi. Inyubako zayo zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari, akabakaba miliyari 223 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro kuya 8 Nyakanga 2016, inakira inama mpuzamahanga zikomeye zirimo n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umwanzuro wa gatanu mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14, ugaruka ku kunoza no gutanga serivisi nziza mu nzego zitandukanye z’igihugu ndetse n’uhawe serivisi mbi akabyanga. Ugira uti “ Gukomeza kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa serivisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe.”

Kigali Convention Center & Radisson Blu Hotel yahawe icyemezo cy'ubuziranenge mu bijyanye no gutegura amafunguro no kunoza imitangire ya serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages