Afurika y’Epfo, igihugu cyihagazeho ku mugabane wa Afurika ndetse rimwe na rimwe ku banyamahanga bo hanze ya Afurika batazi n’ubumenyi bw’Isi, iyo ubabajije igihugu bazi kuri uyu mugabane bakubwira Afurika y’Epfo nako bacyita umugabane.
Ni ku butaka butari butagatifu bwa Nelson Mandela, Lucky Dube n’abandi bamenyekanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyabagiwemo umuntu agasimbuzwa umutima, ku batabizi byabaye mu 1967; abarengeje imyaka 60 murabyibuka biba.
Ni igihugu gifite imirwa itatu, kuko Cape Town ari Umurwa Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Pretoria niho ubuyobozi busanzwe bukorera mu gihe Bloemfontein ari Umurwa Mukuru w’Ubutabera.
Ni naho wasanga Ikibuga cy’Indege kinini kuri uyu mugabane, kuko nta kindi kiruta O.R. Tambo International Airport. Ibyacyo turaza kubigarukaho nyuma, gusa ikigikurikira ni icyo mu Misiri, cya mbere nahuriyeho n’umuntu wanyatse ruswa mu buzima!! Byose birihariye!
Iki gihugu gituwe na miliyoni 62 z’abaturage bari ku buso bukubye u Rwanda inshuro 46. Umubare munini wabo ni abirabura (81,4%) ariko babayeho mu buzima bw’amanzaganya, mu gihe 8,2% ari abandi bantu b’uruhu ruvanze [si abera si n’abirabura]. 7,3% by’abatuye iki gihugu ni Abera mu gihe 2,7% ari abo muri Aziya.
Ku Munyarwanda ushaka kujya muri Afurika y’Epfo ashobora kugenda na RwandAir ikamugeza i Johannesburg cyangwa se agafata izindi ndege nka Ethiopian Airlines ikamunyuza muri Ethiopia mbere yo gufata urugendo rumanuka mu majyepfo y’uyu mugabane.
Magingo aya, ntabwo ari buri wese wabasha kujyayo avuye mu Rwanda. Kubona Visa biragoye kuko hashize imyaka myinshi Afurika y’Epfo itazitanga kubera ibibazo bya politiki byabaye hagati yayo n’u Rwanda.
Bisaba gukoresha pasiporo ya serivisi. Nabwo ntibyiburira kuko hari ubwo ugera ku kibuga ugasanga hari umuntu utabisobanukiwe neza akakugora ariko birangira utambutse.
Burya uwavuze ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera ntiyabeshye! Sinzi niba wari wajya kwaka serivisi hano muri Kigali, ukisanga muri ku murongo muri benshi ariko ukabona ko abakozi bari kubafasha bahangayikishijwe n’uko muri gutinda, nabo bagashyiramo ingufu kugira ngo mubone icyo mushaka.
Muri Afurika y’Epfo ho si ko bimeze! Mu bihugu byose nagenzemo [nubwo atari byinshi ariko birenze 15] ni ho honyine nabonye ushobora gutegereza ibiryo amasaha abiri ukarambirwa, ugasinzira bikaza kukugeraho inzara yashize kandi ubwo ni muri hotel y’inyenyeri eshanu.
Umunsi natahaga, nageze ku Kibuga cy’Indege cya O.R Tambo mbere y’amasaha atatu [ubusanzwe umuntu asabwa kuhagera nibura mbere y’amasaha abiri] ariko igitangaje ni uko habuze hato ngo indege insige.
Nshobora kuba ndi mu ba mbere bahawe itike, ariko tugeze aho baterera kashe muri Pasiporo kugira ngo usohoke mu gihugu, twasanze hari umurongo nk’uw’abantu bari gusaba imfashanyo, ariko nta muntu uri kubafasha.
Twarategereje aho aziye haza umwe, nyuma haza undi wa kabiri kandi ubwo ni bo bari gufasha abantu bari gusohoka ku kibuga cy’indege cya mbere kinini muri Afurika, ubona rwose badafite n’igishyika.
Byaje kurangira habuze gato ngo dukererwe ku buryo bamwe mu bagenzi babonye bagiye gukererwa bagatera akavuyo. Serivisi zo muri Afurika y’Epfo nako z’i Johannesburg zo ni hafi ya ntazo.
Ni igihugu gifite amabuye y’agaciro hafi ya yose umuntu yatekereza, ndetse hari n’aho twari turi muri hotel, umuntu atubwira ko mu kuzimu kwayo baherutse kuhatahura zahabu. Gusa ntibibuza ko nka hotel ikomeye ishobora kubura umuriro, bagatanga itangazo ko na générateur itari gukora, kandi mukihangana n’ubwo muba mwishyuye ayanyu.
Ibi ariko si ibintu bidasanzwe kuri bamwe ntimunyumve nabi, si ukunenga igihugu cy’abandi, ahubwo ku Munyarwanda hari aho ugera ukabona ibintu bikagutungura kuko uba utabimenyereye nubwo igihugu cyacu kitakwigereranya n’ibi bindi mu bushobozi. Nibwira ko umuriro ubuze muri Serena i Kigali, na Meya yahita ahagera aje kureba ibibaye.
Abirabura ntibabana n’abera
Ibihe bya Apartheid byakozeho iki gihugu (1948 – 1994) ubwo Abera bakuraga Abirabura barenga miliyoni eshatu mu byabo bakajya kubatuza mu bice bikennye.
Na magingo aya, ingaruka za Apartheid ziracyahari. Hari ibice bimwe na bimwe bigituyemo abirabura bonyine, mu nzu z’amafuti zo mu manegeka, ariko wareba hakurya ugasanga hari izindi nzu nziza z’akataraboneka, zituyemo Abera.
Umugabo twaganiriye w’imyaka irenga 50, yavuze ko ubu ibintu biri kugenda bihinduka ugereranyije n’uko byari byifashe mbere ya 1994.
Ati “Mbere ya Nelson Mandela, ntiwari wemerewe kureba umwera, kumukoraho, ubu birashoboka. Ubu mushobora gukinana, mwaba inshuti, mwaryamana. Ariko kera, iyo wamukoragaho, byabaga ari ukumusambanya, wahitaga ufungwa.”
Nubwo bimeze bityo, ubuzima buracyagoranye. Hari ibigo byigamo Abirabura, Abera n’iby’abandi bantu b’uruhu ruvanze hamwe n’Abahinde. Nko mu bigo by’Abirabura, uhasanga ikibuga kimwe cy’umupira ariko wagera mu by’Abera, ukahasanga icya Basketball, Rugby, Tennis, icyo kogeramo n’ibindi byoroshya ubuzima.
Impinduka zihari ni uko muri iki gihe bishoboka ko nubwo waba uri umwirabura, ushobora kuba wajyana umwana wawe mu kigo cy’Abera niba ufite amafaranga.
Umuturage wo muri iki gihugu yarambwiye ati “ Umwera aba yarize neza, afite amafaranga, abasha kubona uko ajya muri Kaminuza byoroshye. Abirabura baracyagowe n’ubuzima.”
Naganiriye n’undi mugabo w’imyaka 50, ni umushoferi. Si umwirabura ahubwo nawe ni uw’uruhu ruvanze. Namubajije niba afite ikibanza, ambwira ko ntacyo, ko adashobora kubona amafaranga yo kukigura.
Yambwiye ko ikibanza afite ari inzu gusa, ko ubuzima bugoye. Amafaranga akorera ayakoresha yishyura inzu, akishyura ibiryo, akishyurira abana agasigarana make yo kwivuza.
Mu guca ubu busumbane, abaturage bo muri iki gihugu bavuze ko leta isigaye itegeka ibigo bitanga akazi, ko nibura 80 by’abakozi bakwiriye kuba ari Abirabura kugira ngo babashe kuva mu bushomeri.
Bicana ku manywa y’ihangu
Nkigera i Johannesburg, nagiye muri hotel ireshya n’umusozi, nshyiramo ibikapu byanjye, ndamanuka hasi na camera ngo ndebe uko naba ntembera mfata udufoto. Ngeze ku muryango mpasanga umugabo w’ibigango, arambaza ati ugiye he, nti ndashaka kuba ntembera. Ati uramenye ntujye kure, ujye aho mba nkureba, ndamubaza nti kubera iki, ati hano ntihatekanye.
Aho hantu nari ndi si muri ndagaswi, ni Sandton. Hari mu heza wabona mu gihugu kandi hiyubashye. Nagize amatsiko, mubaza icyo akora, ambwira ko ashinzwe umutekano w’abantu ku giti cyabo, turanamenya turaganira.
Ndamubaza nti ko utambaye nk’Abapolisi ansubiza ko akorera ikigo cyigenga, ko we aba ari kumwe n’abakiliya. Uko niko nisanze mfite umu-bouncer! Yahise ambwira ati camera yawe, ntuyitware mu ntoki, yambare mu ijosi.
Nakomeje kumubaza ambwira ko ubwicanyi n’ubujura bumeze nabi, ko umuntu ashobora kuza afite icyuma, agakata ukuboko akayitwara. Numvise ntabivamo, nsubira inyuma ndayibika.
Undi munsi nari mvuye ku kibuga cy’indege nerekeza Sandton. Inyuma mu modoka narimo harimo igikapu kirimo camera, mbwira umushoferi nti nugera ku cyapa uhagarare, hari akantu nshaka gufata inyuma, ati sinshobora guhagarara hano.
Nti kubera iki? Ati keretse niba ushaka ko banyambura iyi modoka. Yambwiye uburyo muri uwo muhanda bahategera abantu, bakabambura imodoka ku manywa y’ihangu, ko byamubayeho ndetse ko bagerageje kumurasa. Ngo hari n’umunsi bamutwaye imodoka yari imaze iminsi ibiri isohotse mu ruganda, kuva ubwo atangira gushaka uko yabona imbunda yo kwirinda.
Twakomeje kugenda, anyereka abantu bahagaze ku muhanda, ati aba ntiwamenya ibyabo. Ushobora guhagarara, ubuzima bwawe bukarangira uyu munsi.
Naratashye ndavuga nti reka nsome ndebe uko byifashe. Hagati ya Mata na Kamena, bari bari kwishimira ko ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere byagabanutse, kuko byari bwavuye ku 6424 bikagera ku 6228 ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Icyo gihe bari bageze aho nibura abantu 68 bicwa ku munsi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ubwo ntubaze abakomereka cyangwa se abarokoka. Hari agahenge kandi kuko ibyaha byo kwiba imodoka byari byagabanutse ku kigero 6,8%.
Imibare ya Polisi igaragaza ko mu mezi atatu [Mata-Kamena], habaye ibyaha by’ubwicanyi 149.806, ibindi by’ubugizi bwa nabi bwibasira imitungo y’abantu byari 26.814, ibirimo iby’ubujura byo byari 107.536. Nk’iby’abantu biba imodoka byo byari birenze ibihumbi 20.
Narongeye mbaza wa mushoferi ku munsi ukurikira, abantu biba abo aribo. Yansubije ati “Niba utwaye Mercedes Benz, umwirabura ku muhanda iyo akubonye, akubona nk’umuntu ukize, barakwiba, barakurasa, kuko baba babona ufite ubutunzi.”
“Umubare munini w’abakora ibyo byaha, ugiye kuri Polisi uraza gusanga ari abirabura. N’abafite uruhu ruvanze hamwe n’Abera bakora ibyaha ariko ntibigera ku rugero rw’Abirabura.”
Namubajije impamvu, ansubiza mu ijwi rituje ati “Babayeho ubuzima bubi, barakandamijwe igihe kinini.”
Hari n’ibyiza utasanga ahandi
Ntimugire ngo nari najyanywe n’ibibi kuko nababwiye inkuru mbi nyinshi, ni uko ari byo byantunguye ku gihugu cya gatatu gikize muri Afurika. Numvaga ari nk’ijuru rito ukuntu kandi buriya inkuru ni ikintu kidasanzwe kuri wowe.
Nujya muri Afurika y’Epfo, uzihangane ugende uzi nibura uko bikaraga bari kubyina Amapiano, bitari ibyo mushobora kuzasohoka ukareba mu kirere nkanjye. Hari aho twageze rwose ndibura, gusa nabonye iriya njyana isaba umwuka kabisa.
Nujyayo ukunda umuvinyo, hehe n’icyaka. Uzaba wageze ku rwina, ziboneka byoroshye, kandi uzanywa ushire icyaka. Ntuzanaveyo udatembereye kuko hari ahantu henshi heza watemberera, niba ukunda kujya muri Pariki, niba ukunda imyidagaduro uzahabona. Wabona byinshi byakuruhura, nko gutwara imodoka ku muvuduko wo hejuru nk’aho uri mu masiganwa.
Ntibizagusaba kwiga ururimi kavukire cyane ko hari nyinshi, Icyongereza kirahagije. Iza gakondo zivugwa cyane ni Ikizulu na Xhosa [basoma Kosa]. Niba ushaka kubaza umuntu muri urwo rurimi rwa nyuma uko ameze, uramubaza uti “Unjani?” nawe akagusubiza ati “Ndiphilile” ubwo aba akubwiye ko ameze neza. Naho gusubuzanya byoroshye namenye ni ukubwira umuntu uti “Molo”.
Abakunda amafunguro, nimuhagera muzagerageze ibyitwa “Bobotie”. Ni inyama ziba zirimo amagi. Hari n’ibindi byitwa Chakalaka, ni ibishyimbo biba bivanze n’izindi mboga zitandukanye.
Afurika y’Epfo ikoresha ifaranga ryitwa iri-Rand. Umuntu ufite ama-Rand 100 aba afite 6500 Frw.












![Inyubako ndende muri Afurika iri muri uyu mujyi [nubwo ntayifotoye] ariko ireshya na metero 270](https://spipimg.igihe.com/jpg/153a2060.jpg)





![Isoko ry'imari n'imigabane [Johannesburg Stock Exchange] rinini muri Afurika riri muri uyu mujyi](https://spipimg.igihe.com/jpg/153a2092.jpg)









































![Johannesburg bakunze kuwita Umujyi wa Zahabu [Zabahu mu Kizulu ni eGoli] kuko washinzwe hashize igihe gito Zahabu ivumbuwe mu 1886 ndetse wigeze kumara igihe kinini utanga nibura 40% bya Zahabu yose yo ku Isi](https://spipimg.igihe.com/jpg/054a2501.jpg)








Ibitekerezo 0