"Kwita izina Caravan tour" ni igikorwa cyateguwe na "Amahoro tour" ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kigamije gutembereza ba mukerarugendo bareba ibindi byiza bitatse u Rwanda mu gihe bagitegereje umunsi nyirizina wo kwita izina ingagi.
Mu gihe hari gutegurwa umuhango wo "Kwita izina" ku nshuro ya cyenda mu Rwanda, hateganyijwe igikorwa kiswe "Caravan tour", aho abakerarugendo bazareba ibindi bikorwa nyaburanga bitari ingagi.
Greg Bakunzi, umuyobozi wa "Amahoro tour", isosiyete iri gutegura uru rugendo, yatangaje ko abantu baba baje mu gikorwa cyo kwita izina ingagi, baba batazi ko hari ibindi basura.
Bakunzi ati "Hari abantu benshi bari i Kigali, ariko batazi ubwiza nyaburanga aho buherereye mu tundi duce tw’u Rwanda. Ni muri urwo rwego twumva ko kubatembereza tubereka ubwo bwiza bizanafasha abaturage bahaturiye kuko bazahasiga n’amafaranga yabo."
Bakunzi akangurira abaturage bafite ibikorwa kuza kubimurikira abo ba mukerarugendo bakabona ko hari n’ibindi byiza bitatse u Rwanda badasanga muri Pariki gusa.
Avuga kandi ko iyi "Caravan tour" ari ubwa mbere ibayeho mu Rwanda, ikaba yarateganyije imodoka zizafata abantu i Kigali ku itariki ya 20 Kamena zikabajyana mu Majyaruguru bagenda bahagarara ahantu hatandukanye, bareba ibikorwa by’ubukerarugendo kugeza ku itariki ya 21 Kamena 2013.
Ba mukerarugendo bari kwitegurwa
Habimana Augustin, umunyabugeni ushushanya amashusho akoresheje amarangi, atoza abana bato ibijyanye n’ubu bugeni, muri iki cyumweru cy’ubukerarugendo abana bazagaragaza ibyo bamaze kugeraho, ndetse ngo bakaba banabona amahirwe yo guteza imbere icyo gikorwa cyabo.
Yagize ati "Dufite abana bagera muri 6 bafite hagati y’imyaka 9 na 15, bazagaragaza ubuhanga bifitemo, bityo abantu benshi bazaba baje kwita izina babe batanga n’inkunga kuri aba bana yo kujya kwiga mu mashuri yigisha ubugeni batyaze impano yabo."
Icyumweru cy’umuco, "Annual cultural tourism week". cyatangiye tariki 16 Kamena kikazageza ku ya 21 Kamena 2013, kiramurikirwamo ibikorwa bitanduka nye by’abanyamusanze, nk’uduseke, imitako, amashusho n’ibindi bikundwa na ba mukerarugendo, bagurisha ibikorwa byabo bityo nabo bakagira icyo basigarana ku mufuka bakesha iyi gahunda yo kwita izina.
Hateganyijwe kandi isiganwa mu kwiruka aho bazahaguruka kuri Hoteli Muhabura ahari kubera iri murikabikorwa berekeza Kinigi ahazabera umuhango wo "Kwita izina"bakagaruka kuri iyi hoteli.



















TANGA IGITEKEREZO