Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’ubukerarugendo baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere birimo Uganda, Tanzania, Ethiopia, Kenya n’ibindi ryatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017.
Iki gikorwa kiri kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali, ku nshuro yacyo ya kabiri kiri mu bibanziriza umuhango wo Kwita izina uteganyijwe ku ya 1 Nzeri 2017 mu Karere ka Musanze.
Mu ijambo rye Minisitiri Kanimba yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro kandi buri wese agomba kugaragaza uruhare rwe mu migendekere myiza yacyo.
Yagize ati "Iki gikorwa cyateguwe mbere y’umuhango wo Kwita izina kizafasha abafatanyabikorwa bo mu Rwanda no mu Karere guhurira hamwe bakerekana ibikorwa byabo; bituma baganira ku bibazo bihari n’uburyo bashobora kubishakira ibisubizo. Ni umwanya mwiza wo kwerekana uko politiki yo kubungabunga ahantu hakorerwa ubukerarugendo by’umwihariko amapariki n’ibindi bukorerwamo bifatwa neza kandi bikagaragara ko ari inshingano za benshi barimo n’abaturage baturiye pariki kubungabunga ibidukikije.”
Leta y’u Rwanda igenera amafaranga yo gutera inkunga imishinga itandukanye y’ibikorwa by’abaturiye pariki bituma bagira uruhare mu kubibungabunga.

Yakomeje agira ati “Hari ibihugu biteza imbere ubukerarugendo ariko ntibyite ku bikorwa shingiro bituma bubaho, nyuma y’imyaka mike ugasanga byasenyutse. Kubungabunga ubukerarugendo ni uburyo bwiza buzatuma Abanyarwanda bose babona ibyiza n’amahirwe aturuka ku bintu kamere Imana yahaye igihugu. Dufite inshingano kugira ngo uwo mutungo kamere utubyarira inyungu zishingiye ku bukerarugendo uzakomeze kubungwabungwa n’abana bacu bazawuboneho. Ibi bigomba gukangurirwa urubyiruko rukajya runitabira imihango nk’iyi ndetse bakanabungabunga ahantu habegereye kuko bitureba twese.”
U Rwanda rwiyemeje gushyiraho ingamba ziteza imbere ubukerarugendo mu rwego rwo kongera amadovize abuturukaho binyuze mu kongera ahantu nyaburanga harushaho gutunganywa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yatangaje ko iri murikabikorwa ari kimwe mu bikorwa bitegura umuhango wo Kwita izina.
Yagize ati “Uyu mwaka u Rwanda ruzakira igikorwa cyo Kwita izina giteguye mu buryo budasanzwe. Ni umwanya wo kwishimira ibyo igihugu cyagezeho mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse no mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Twagize igikorwa cya Gala Dinner aho twakusanyirije amafaranga yo kwagura aho ingagi ziyongera buri munsi zishobora kuba."

Yakomeje agira ati "Muri iri murikagurisha twakiriye abantu batandukanye, barimo nk’uwubatse ubwato bushobora gukoreshwa nko mu kiyaga cya Kivu. Dufite ingero z’abahoze ari ba rushimusi basigaye barihuje bakaba borora inzuki n’indi mirimo. Mu byamuritswe uyu munsi mu byagezweho kuva mu mwaka ushize harimo Inkura z’umukara zazanywe muri Pariki y’Akagera n’inyubako nshya zirimo Bisate Logde.”
Abanyamahanga bakuriye ingofero urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda
Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Ethiopia, Dr. Hirut Weldemariam, yatangarije IGIHE ko bitabiriye iri murikabikorwa mu rwego rwo kwigira ku iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda.
Yagize ati “Nitabiriye iri murikabikorwa mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi ku buryo u Rwanda rubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubwiza bwarwo nyaburanga kugira ngo bukurure abanyamahanga benshi, banateze imbere sosiyete muri rusange."

Dr. Hirut yakomeje agira ati "Ibyo nabonye byanyuze kuko hano hari abantu bose bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo aho bahura bakungurana ibitekerezo bakanakangurira abaturage kubigiramo uruhare. Ni isomo rikomeye kuri twe kuko tugomba kwita no kubungabunga ku byo dufite ndetse tukanabyigisha ab’ibinyejana bitaha.”
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, ingagi 238 zimaze guhabwa amazina. U Rwanda rukomeje kuzamura umubare w’ingagi rufite, kuko mu 2010 rwari ufite imiryango icyenda, ubu igeze kuri 20.

































Amafoto: Mahoro Luqman




Ibitekerezo 0