Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Luxury Travel cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gisanzwe cyandika inkuru zifitanye isano n’ingendo n’ubukerarugendo.
Iki kinyamakuru giherutse gushyira u Rwanda mu bice umuntu ashobora gusura muri uyu mwaka, kivuga ko ingagi zo muri pariki y’ibirunga atari zo gusa zikurura ba mukerarugendo kuko hari na pariki y’Akagera ifite ibyanya, ibibaya, ibiyaga n’inyamaswa z’ubwoko butandukanye.
Luxury Travel igaragaza ko Magashi Camp yubatswe na Wilderness Safaris, biteganyijwe ko izafungura muri Werurwe 2019, iri mu bizongera ubwiza bwa pariki y’Akagera iherutse kugarurwamo intare n’inkura z’umukara zaje ziyongera ku zindi nyamaswa nini nk’inzovu, imbogo n’ingwe.
Iri cumbi rifite ibyumba bitandatu byo gukambikamo biri ku rwego rwo hejuru, ryubatswe n’amahema, rikagira restaurant n’aho kuruhukira umuntu azajya yicara yitegeye ubwiza bw’ikiyaga cya Rwanyakazinga cyihariye ku mvubu nini muri Afurika, ingona ndende n’izindi nyamaswa zitandukanye ziri mu gishanga kiyikikije.
Abakunda koga bazajya bisanzura muri piscine yabagenewe. Ibi bizajya bituma umunezero uba ari wose ku wagendereye Pariki y’Akagera.
Imiterere y’imbere muri iri cumbi rigezweho n’imitako ihatamirijwe igaragaza umuco Nyarwanda ndetse n’aho yubatse biri mu byatumye Travel Luxury ishyira Magashi Camp, ku rutonde rwa hotel zitegerezanyijwe amatsiko mu 2019.
Uru rutonde ruriho n’izindi hotel zikomeye zizafungura imiryango zirimo Daydream Island yo Australia, Kachi Lodge yubatse muri Bolivia, Mari Mari Natural Reserve yo muri Chile, Omaanda iri muri Namibia n’izindi nyinshi ziri mu bihugu nk’u Bwongereza, Thailande, Myanmar n’ahandi.
Magashi Camp igiye gutahwa, izaza isanga andi macumbi yo ku rwego rwo hejuru amaze iminsi mike yubatswe mu Rwanda nka Bisate Logde nayo yubatswe na Wilderness Safaris ikaba iherereye muri pariki y’ibirunga na One&Only Nyungwe House iri muri pariki ya Nyungwe.



















TANGA IGITEKEREZO