Uyu Murusiyakazi amaze iminsi itatu mu Rwanda aho yaje mu biruhuko bisanzwe nyuma y’umwaka w’imikino utaramuhiriye, dore ko waranzwe n’imvune zatumye anakina amarushanwa make bikamuviramo no gusubira inyuma ku rutonde rw’uko abakinnyi bahaze mu mukino wa Tennis ku isi.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Sharapova w’imyaka 32 azamara mu Rwanda icyumweru.
Amafoto Sharapova yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yasuye ingagi muri Pariki y’Ibirunga.
Sharapova wigeze kuba nimero ya mbere ku isi mu bagore, n’umwe mu bafite amafaranga menshi dore ko yigeze kuba umugore wa mbere mu bakina imikino itandukanye winjiza amafaranga menshi, abikora inshuro 11 zikurikiranya.
Maria Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari kubarizwa ku mwanya wa 132 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa uyu mwaka.
Uretse gusura ingagi mu Rwanda, Sharapova yanasuye zimwe muri Pariki zo muri Boswana nk’uko yagiye abisangiza abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.
Sharapova aje akurikira myugariro wa Arsenal, David Luiz, nawe uheruka mu Rwanda agasura ahantu hatandukanye harimo na Pariki y’ibirunga.



















TANGA IGITEKEREZO