00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mövenpick, hoteli y’inyenyeri eshanu itegerejwe i Kigali yatangiye gutoranya abazayikoramo

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 17 July 2025 saa 10:34
Yasuwe :

Mövenpick Kigali Hotel yahoze izwi nka Hotel Umubano, nyuma yo kuvugururwa ikagirwa hoteli y’inyenyeri eshanu, kuri ubu yatangiye igikorwa cyo kurambagiza abakozi bazayikoramo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Nyakanga 2025, cyitabirwa n’abanyeshuri baturutse muri kaminuza zigera kuri zirindwi zigisha ibifite aho bihuriye n’amahoteli n’ubukerarugendo n’abahoze ari abakozi ba Hotel Umubano.

Umuyobozi Mukuru wa Mövenpick Kigali Hotel, Umulisa Médiatrice, yavuze ko iki gikorwa kigamije kubafasha guhitamo abakozi bazayifasha mu gutanga serivisi zitandukanye.

Yavuze ko ari n’umwanya mwiza wo gufasha abanyeshuri bize ubukerarugendo n’amahoteli bashaka kwijira mu kazi.

Ati “Turifuza guha umwanya abakiri bato tukabigisha ndetse tukabaha n’umwanya kugira ngo bagire umusaruro batanga.”

Umulisa yongeyeho ko abazatoranywa mu banyeshuri 140 bitabiriye, bazabanza guhabwa amahugurwa kugira ngo batangire akazi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa witwa Uwimpuhwe Melissa, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye babonye nk’abanyeshuri biga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, agaragaza ko nibatoranywa bazayabyaza umusaruro.

Ati “Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu igiye gutangira gukora, ni amahirwe tubonye nk’abanyeshuri bakiri bato, icyo tugomba gukora ni tugira amahirwe yo gutoranywa bizaba ari umwanya kwigaragaza no kwigira ku bari mu mwuga natwe tugatanga umusanzu mu bijyanye mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yashimye umusanzu w’urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu iterambere ry’igihugu, asaba ibigo by’igenga gushyira imbaraga mu kuzamura abakiri bato.

Ati “Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu haba mu bukungu no guhangira imirimo urubyiruko, turasaba abakiri bato rero kubyaza ayo mahirwe umusaruro bakagaragaza impano no kurangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora.”

Mövenpick Kigali Hotel iherutse kwagurwa iva ku byumba 100 yari ifite, bigera ku 124 harimo n’ibigenewe abantu biyubashye.

Iyo hoteli kandi yavuye ku nyenyeri eshatu yari ifite ikitwa Hotel Umubano igera kuri eshanu.

Biteganyijwe ko izafungurwa igatangira ibikorwa byayo muri Nzeri 2025. Izatangirana abakozi bagera kuri 160.

Abanyeshuri baturutse muri kaminuza zitandukanye bahawe umwanya wo gutanga imyirondoro yabo
Hitabiriye abanyeshuri 140 baturutse muri kaminuza zirindwi
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa bavuze ko ari amahirwe akomeye babonye nk’abiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo
Umulisa Médiatrice yavuze ko iki gikorwa kigamije kubafasha guhitamo abakozi bazafasha hoteli nitangira gukora
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yashimye umusanzu w’urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu iterambere ry’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages