Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko iri somero riri mu ishuri ryishyumbuye rya Bisate munsi y’Ikirunga cya Bisoke, ryubatswe na ’The Dian Fossey Gorilla Fund International’, mu rwego rwo guha ibyangombwa amashuri yubatswe muri iyo gahunda yo gusangiza abatura amafaranga ava mu Bukerarugendo.
Ibi bikaba biri muri gahunda yihariye yo guteza imbere uburezi kandi burimo n’ikoranabuhanga.
Uwingeri yagize ati “Iki gikorwa kigitangira, ibikorwa bya mbere twibanzeho ni ibyo kubaka amashuri ubu tukaba twaratangiye kuyaha ibindi bikorwa biyashyigikiye harimo isomero n’ibitabo byigisha kubungabunga Pariki ndetse n’iby’amasomo asanzwe.”
Iri somero ryatashywe rigizwe na za mudasobwa zisaga 36 ndetse n’ibitabo rikaba ryaratwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nkuko Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga bubivuga Leta ibi bikorwa yabigeneye 5% ava mu bukerarugendo aho mu mwaka turangije hatanzwe miliyoni 130.
Muri aya mafaranga agera kuri 40% ajya mu bikorwa remezo,30% ajya mu mishinga igamije gukemura amakimbirane hagati ya Pariki n’abaturage (Urukuta rw’amabuye rwa kilometero 76 rugenda rukorwa rurinda ko imbogo zakonera abaturage).
Andi mafaranga agera kuri 30% ajya mu makoperative arenga 38 afasha mu bikorwa byo kubungabunga Pariki byose. Ibiba byasigaye abaterankunga bafatanya n’ubuyobozi bwa Pariki mu gutanga bimwe mu biba bikenewe.
Gahunda zo gusangira umutungo uturuka kuri Parike zikorerwa mu mirenge 12 ikora kuri Parike mu turere tune mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba. Mu myaka yashize byagiye byibanda ku mashuri, ibigega by’amazi, Gahunda za Leta nko kurwanya Nyakatsi, gutera inkunga Amakoperative menshi y’abahoze ari ba rushimusi n’ibindi.
Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime avuga ko biziye igihe kuko abaturage baho bari banyotewe ikoranabuhanga.
Ati “Murumva niba ikoranabuhanga rigera no mu cyaro nk’iki cya Bisate, murumva ko u Rwanda rugeze kure mu rwego rwo guteza imbere icyaro.”
Avuga ko ibi bikorwa byo gutera inkunga imishinga igamije iterambere ry’abaturage yagiye ituma abaturage biyumva muri iki gikorwa ku buryo ubu umunsi wo kwita izina abana b’ingagi bawufashe nk’uwabo.
Umunyeshuri wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Bisate mu mwaka wa gatandatu, Maniriho Kelvin, yavuze ko atari azi gukoresha imashini ariko ubu akaba yarayimenye kubera Pariki y’Ibirunga.
Muri gahunda ya “Kwita izina” haba gahunda yo gutaha umushinga umwe cyangwa myinshi wakozwe mu rwego rwo gutera inkunga abaturage, bikaba biri muri gahunda ya Leta yo gusangira n’abaturage umutungo uturuka ku bukerarugendo.
Ku nshuro ya 11 muri uyu mwaka abana b’ingagi 24 nibo bazahabwa amazina kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Nzeli 2015.
Amafoto: Jean Pierre Mazimpaka
Eric Birori
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO