Muri uyu muhango hateganyijwe guhemba abaturage batandukanye bamaze igihe kinini babungabunga ibidukikije ndetse harimo n’abayobora abajya gusura izi ngagi.
Iki gikorwa kizakorwa na RDB mu rwego rwo guha agaciro uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije no kuzamura ubukerarugendo.
Uyu muhango usanzwe uba hagati mu mwaka wimuriwe muri Nzeli, mu rwego rwo guhuza ingengabihe y’Ubukerarugendo n’ibihugu byo mu muhora wa ruguru.
Ibi birori kandi byongewemo indi mihango itandukanye, nk’imurikabikorwa ry’ubukorikori n’ibindi bitandukanye bizereka abazitabira uyu munsi ibikorerwa mu Rwanda.
Icyumweru kizatangizwa n’umuhango witwa “Inka z’u Rwanda” umuhango ushingiye ku muco uzaba ugamije kuvuga inka, uzizihirizwa mu ntara y’Iburasirazuba.
RDB irateganya abashyitsi bakomeye bari hagati ya 300 na 400 muri uyu muhango wo kwita izina.
Tariki ya 5 Nzeli 2015 ni bwo hazabaho umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi ingagi 24, mu muhango witabirwa n’abantu batandukanye b’aba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO