Kujya ku mucanga wo ku mazi (beach) ni kimwe mubyo abantu bakunda gukora baruhuka cyangwa bishimisha.
Urubuga rwa Big 7 Travel rwashyize ahagaragara beaches 10 za mbere zikunzwe mu 2019, rwifashishije ibitekerezo by’abakozi barwo n’abasomyi barwo 6,105 babajijwe.
10. Pig beach
Iyi beach iherereye mu karere ka Exuma mu gihugu cya Bahamas. Bivugwa ko ingurube cyari kimwe mu by’ingenzi mu bucuruzi bwo muri Bahamas, bikaba bugingo n’ubu kuri uwo mucanga hakirangwa ingurube.
9. Kanuhura
Kanuhura n’imwe muri beach 10 za mbere ku isi nziza ikaba iherereye mu gihugu cya Maldives, muri Asia y’amajyepfo.
8. Playa Ruinas
Playa Ruinas ni beach iherereye mu gihugu cya Mexique ikaba izwiho kugira umucanga mwiza w’umweru n’amazi ateye amabengeza. Ni n’ahantu habumbatiye amateka y’ingenzi. Abatuye Amerika y’Amajyepfo no ku yindi migabane usanga basura iyo beach ku bwinshi.
7. Source d’Argent
Source d’Argent ni beach iherereye ku Nyanja y’Abahinde mu gihugu cya Seychelles. Ikikijwe n’ibitare binini bitangaje.
6. Reynisfjara Beach
Iyi ni beach izwi cyane kubera umwihariko wayo wo kugira umucanga w’umukara, ikaba iherereye mu gihugu cya Iceland. Impamvu zatumye umucanga wo kuri iyi beach uba umukara n’iruka ry’ikirunga, gusa ibi ntibiyibuza kuza mu icumi za mbere nziza mu 2019.
5. Secret Lagoon
Iyi beach ya gatanu ku rutonde rw’inziza mu 2019 iherereye mu gace ka El Nino ku kirwa cya Palawan mu gihugu cya Philippines. Kugira ngo uyigereho bigusaba kubanza koga ukanyura mu bitare biyikikije. Kujya kuri uwo mucanga ugahabwa n’ifunguro byagutwara agera ku Frw 29, 250.
4. Grace Bay
Iyi ni beach iherereye mu birwa bya Turks na Caicos hagati y’igihugu cya Bahamas na Repubulika y’Abadominikani. Ifite umucanga w’umweru ukundwa cyane n’abakerarugendo.
3. Fig Tree Bay
Iyi ni beach ya gatatu mu nziza ku isi mu 2019 iherereye mu gihugu cya Chypre. Kwicara ku mucanga waho ni ubuntu kuri bose ariko kujya ku dutanda n’imitaka byo birishyuzwa. Mu 2011, iyi beach yaje ku mwanya wa 3 mu nziza ku mugabane w’Iburayi.
2. Whitehaven Beach
Whitehaven iri ku mwanya wa kabiri mu nziza ku isi mu 2019, ikaba iherereye mu gihugu cya Australie ku kirwa cya Whitsunday. Ifite uburebure bwa kilimetero zirindwi ikaba ifite n’umucanga w’umweru.
1. Zlatni Rat
Nkuko bitangazwa na Big 7 travel, Zlatni Rat niyo beach ya mbere nziza ku isi mu 2019. Iherereye mu gihugu cya Croatia bakaba bakunda kuyita ihembe rya zahabu kubera imisusire yayo. Iyi beach kandi ifite umwihariko wo kugenda yihinduranya amabara nyuma ya buri metero 10 na 20. Izenguruswe n’imikindo itanga umuyaga mwiza ku bayigana.



















TANGA IGITEKEREZO