Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 7 Kamena 2026 ubwo muri iyo pariki hatangizwaga umukino mushya mu Rwanda witwa ‘Disc Golf’ ukunzwe gukinirwa ahantu hari ibiti n’ibyatsi.
Umuyobozi Mukuru wa Pariki ya Nyandungu, Kambongo Ildephonse yabwiye IGIHE ko gutangiza uwo mukino ari kimwe mu bikorwa by’iyo pariki bigamije kwagura ibituma abantu bahasura.
Yavuze ko by’umwihariko muri iyo pariki hagiye gushyirwamo imigozi yo mu kirere izajya ifasha abayisura kureba ibinyabuzima birimo bari mu kirere.
Ati “Turashaka kubakamo inzira yo mu kirere ku buryo abantu bazajya babona ibyiza nyaburanga byo muri iyi pariki bari mu kirere. Turateganya ko uyu mwaka uzajya kurangira cyangwa mu ntangiriro z’utaha iyo nzira yamaze kubakwa muri Nyandungu.”
Yakomeje asobanura ko ubu ibiganiro n’abagomba kuyubaka bigeze kure ku buryo kuyubaka bizatangira vuba aha.
Ibikorwa bigiye kongerwa muri pariki si iyi nzira yo mu kirere gusa, kuko ubu hatangiye kubakwamo inzira y’ibilometero bine abantu bazajya bagendamo n’amaguru ndetse n’ahantu ho kwicara abantu bakareba inyoni hafi y’ibiyaga birimo.
Hazongerwamo kandi aho gukorera siporo yo kuroba amafi, byose bigamije kongera abasura iyo pariki kugira ngo n’ibyo yinjiza byiyongere.
Ubuyobozi bw’iyo pariki bugaragaza ko kuyisura ku Munyarwanda n’umuturage wo Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari 2000 Frw.
Icyakora izindi serivisi nko gutwara igare, gutwara utumodoka duto, kujyana abana mu byicungo n’ibindi byo byishyurwa ukwabyo.
Ibyo bivuze ko uko hongerwamo ibindi bikorwa ari ko bikurura ababisura benshi kuko gutembera muri pariki bijyana n’ibyo bikorwa bindi.
Pariki ya Nyandungu yafunguwe mu 2022 nyuma yo gutunganya Igishanga cya Nyandungu.
Ubuyobozi bw’iyo pariki bugaragaza ko abayisura bakomeza kwiyongera kuko bavuye kuri 67.222 mu 2023, bagera kuri 76.754 mu 2024.
Bigeze mu 2025 abasuye iyo pariki bariyongereye cyane kuko byageze mu Ugushyingo abayisuye babarirwa mu bihumbi 100, bingana n’ubwiyongere burenga 30% ugereranyije n’umwaka wabanje, ndetse ni ryo zamuka rinini iyo pariki igize kuva yashingwa mu 2022.
Amafaranga iyo pariki yinjiza na yo yakomeje kwiyongera kuko yavuye kuri miliyoni 158 Frw mu 2024 agera kuri miliyoni zirenga 200 Frw mu 2025.
Ifite ubuso bwa hegitari 121 burimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba, ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!