00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abaturage na ba mukerarugendo bungukiye mu isoko rya Noheli

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 30 December 2015 saa 08:55
Yasuwe :

Abaturage bo muri Nyakinama mu Karere ka Musanze barimo abahinzi na ba mukerarugendo, bungutse ubumenyi ndetse n’amafaranga atari make mu gikorwa bateguye cyiswe “isoko rya Noheli” (Christmas Market).

Iri soko ryabaga buri munsi guhera tariki ya 28 Ugushyingo risozwa kuwa 24 Ukuboza 2015, rigahuza abahinzi bagurisha ibiribwa bitunganyirizwa muri ako gace, ndetse n’abanyabugeni bagurisha ibyo bakora kuri ba mukerarugendo basura ibirunga.

Ibi birori byabaga birimo n’ibintu bijyanye n’umuco Nyarwanda, birimo umuziki gakondo, hagamijwe kwimakaza umuco wo kubungabunga ibidukikije ndetse hanatezwa imbere ubukerarugendo.

Umuyobozi wa Sosiyete ikora ingendo Amahoro Tours, Greg Bakunzi, akaba ari nayo yateguye iki gikorwa cya Christmas Market, yavuze ko mu byumweru bine cyamaze, abantu bavuye imihanda yose baguze imitako ya Kinyarwanda, bagahura bagasabana kuko buri mugoroba habaga hari amatorero abasusurutsa mu mbyino za Kinyarwanda.

Iki gikorwa cyafashije abaturage ndetse n’abanyabugeni kugaragaza ibihangano byabo mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Abakerarugendo babonye umwanya wo kumenya ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Iri soko kandi ryitabiriwe n’abanyamuryango 37 b’amakoperative bagurisha ibiribwa, imitako n’ibindi. Nyuma buri munyamuryango yungutse nibura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iri soko rya Noheli ryatangiye ku nshuro ya mbere muri 2013, hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu byaro mu rwego rwo kurandura ubukene.

Musanze: Abaturage na ba mukerarugendo bungukiye mu isoko rya Noheli
Mukerarugendo w'umuzungukazi ari gusya amasaka ku rusyo gakondo
Iki gikorwa cyafashije abaturage ndetse n’abanyabugeni kugaragaza ibihangano byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages