Iri soko ryabaga buri munsi guhera tariki ya 28 Ugushyingo risozwa kuwa 24 Ukuboza 2015, rigahuza abahinzi bagurisha ibiribwa bitunganyirizwa muri ako gace, ndetse n’abanyabugeni bagurisha ibyo bakora kuri ba mukerarugendo basura ibirunga.
Ibi birori byabaga birimo n’ibintu bijyanye n’umuco Nyarwanda, birimo umuziki gakondo, hagamijwe kwimakaza umuco wo kubungabunga ibidukikije ndetse hanatezwa imbere ubukerarugendo.
Umuyobozi wa Sosiyete ikora ingendo Amahoro Tours, Greg Bakunzi, akaba ari nayo yateguye iki gikorwa cya Christmas Market, yavuze ko mu byumweru bine cyamaze, abantu bavuye imihanda yose baguze imitako ya Kinyarwanda, bagahura bagasabana kuko buri mugoroba habaga hari amatorero abasusurutsa mu mbyino za Kinyarwanda.
Iki gikorwa cyafashije abaturage ndetse n’abanyabugeni kugaragaza ibihangano byabo mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Abakerarugendo babonye umwanya wo kumenya ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.
Iri soko kandi ryitabiriwe n’abanyamuryango 37 b’amakoperative bagurisha ibiribwa, imitako n’ibindi. Nyuma buri munyamuryango yungutse nibura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iri soko rya Noheli ryatangiye ku nshuro ya mbere muri 2013, hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu byaro mu rwego rwo kurandura ubukene.



















TANGA IGITEKEREZO