Usibye kuba ubu bukerarugendo bugamije gukundisha Abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira gusura ibyiza bitatse Igihugu ndetse no kubakundisha umukino w’amagare, bunagira uruhare runini mu iterambere ry’amahoteli aherereye aho ibyo byiza bitatse u Rwanda biri.
Ku wa Gatandatu taliki ya 15 Kanama 2020, nibwo itsinda ry’Abanyarwanda 13 baje mu Karere ka Musanze mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Cente), aho basuye ibyiza by’u Rwanda biherereye muri aka Karere bakomereza no mu Karere ka Burera.
Bamwe mu bitabiriye ubu bukerarugendo bavuga ko batunguwe no kubona ari igikorwa gishimishije cyane, ndetse bakifuza ko ubu bukerarugendo bwahabwa agaciro n’ibigo bibikora bikaba byinshi mu Gihugu.
Gakuba Richard ni umwe muri bo, yagize ati "Twajyaga twumva ngo umuntu ashobora gusura ibyiza bitatse u Rwanda by’umwihariko aha i Musanze ari ku igare ntitubyumve neza, ariko twaje turahazenguruka twitegereza ibirunga, twageze no ku biyaga bya Burera na Ruhondo mu Karere ka Burera.”
“Birashimishije cyane kuko n’ubwo ari Siporo twanashimishijwe n’ibyiza twabonye, ahubwo ku bwacu byakabaye mu Gihugu hose ikigo nk’iki ntikibe i Musanze gusa."
Bizimana Festus akaba anahagarariye Hoteli ya Tiloreza Volcanoes Ecolodge, ikorana bya hafi n’ikigo cy’amagare, avuga ko usibye kuba na we yitabira cyane ubu bukerarugendo, banafatanya umunsi ku wundi mu kunoza ubu bukerarugendo bushingiye ku igare kugira ngo burusheho gukomera no kugirira akamaro ababukora n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati " Kuva iyi gahunda yatangira buri week-end ndayitabira, ni uburyo bwiza bwo guteza imbere ubukerarugendo bwacu, ariko ni na Siporo nziza cyane. Hoteli yacu ituranye n’iki kigo cy’Amagare dufatanya byinshi birimo gutegura ibyo ababagana bakeneye byose. Ni uburyo bwo gukundisha abantu umukino w’amagare n’ubukerarugendo kugira ngo bigire icyo bimarira igihugu, ariko bikanateza imbere aya mahoteri aherereye mu gace iki kigo kirimo."
Umuyobozi w’Ikigo cy’Amagare( Africa Rising Cycling Center)kiri mu Karere ka Musanze, Roben Habarurema, yavuze ko kuva ubu bukerarugendo bwatangira bwishimiwe na benshi ndetse ko hari icyizere ko intego bafite yo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu Gihugu no gukundisha abantu umukino w’amagare bazabigeraho.
Ati "Kuva twatangiza iki gikorwa cy’ubukerarugendo bushingiye ku igare, benshi bagiye batwereka ko babwishimiye cyane, hari n’abagore twagiye twakira ukabona ko bishimiye gusura ibyiza biri muri Musanze n’ahandi bumva amahumbezi ahari bari ku igare, ndetse bamaze no gukunda umukino w’amagare. Ikindi ni igikorwa kigira uruhare mu guteza imbere amahoteli duturanye nayo, yakira abo ba mukerarugendo, tugakorana mu buryo bwo guteza imbere iki gikorwa."
Kuva hatangizwa ubukerarugendo bushingiye ku igare mu mpera za Kamena 2020, bumaze kwitabirwa n’abanyamahanga n’Abanyarwanda basaga 50, aho ku wa Gatandatu iki gikorwa kitabiriwe n’itsinda ry’abanyarwanda bagera kuri 13, bakoze urugendo rw’ibilometero 45 birebera ibyiza bitatse Musanze na Burera bari ku igare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!