00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Imyiteguro yo Kwita Izina abana 18 b’ingagi irarimbanyije

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 19 June 2014 saa 07:57
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango ngarukamwaka wo kwita izina ku nshuro ya 10 abana 18 b’ingagi, bamwe mu bakora imirimo ijyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo muri Musanze birimo amahoteri na sosiyete zitwara ba mukerarugendo bavuga ko uyu mwaka hari udushya bazanye mu myiteguro bitewe n’uko ari ku nshuro ya 10. Bakunzi Gregoire , Umuyobozi wa Amahoro Tours Company itwara ba mukerarugendo aganira na IGIHE yavuze ko ubu imyiteguro bayigeze kure kuko uretse kwita izina ingagi hari n’ibindi (…)

Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango ngarukamwaka wo kwita izina ku nshuro ya 10 abana 18 b’ingagi, bamwe mu bakora imirimo ijyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo muri Musanze birimo amahoteri na sosiyete zitwara ba mukerarugendo bavuga ko uyu mwaka hari udushya bazanye mu myiteguro bitewe n’uko ari ku nshuro ya 10.

Bakunzi Gregoire , Umuyobozi wa Amahoro Tours Company itwara ba mukerarugendo aganira na IGIHE yavuze ko ubu imyiteguro bayigeze kure kuko uretse kwita izina ingagi hari n’ibindi byinshi bikurura ba mukerarugendo bateganya kuzereka abashyitsi bazaba baje muri uyu muhango akaba ariyo mpamvu batangiye gutegura aho bazabaraza ndetse n’ibindi bikorwa abaturage bazereka abo banyamahanga mbere y’umuhango nyir’izina. Bimwe muri byo ni imitako ya Kinyarwanda, uduseke n’ibindi.

Bakunzi avuga kandi ko impamvu batangiye imyiteguro kare ari mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise zinoze aho ahamya ko iyo bakiriye ba mukerarugendo neza bihesha isura nziza igihugu.

Amb. Yamini Karitanyi, Umuyobozi w’agashami k’ubukerarugendo mu Kigo cy’ Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB yatangaje ko nabo batangiye amanama yo gutegura uyu muhango kuko biteze abashyitsi benshi ugereranije n’indi myaka.

Karitanyi avuga ko bamwe mu bo batumiye harimo n’Abanyafurika nka Kenya na Uganda bahuriye kuri viza imwe y’ubukerarugendo, kandi ko imwe mu mpamvu yatumye batumira umubare munini w’Abanyafurika ari mu rwego rwo kwerekana ko atari Abanyaburayi gusa bakwiye gusura ingagi ahubwo ko n’Abanyafurika ubwabo bakwiye kujya bazisura.

Ubuyobozi bwa RDB kandi buvuga ko gahunda zo kongera ibikorwa bisurwa mu Rwanda byatumye amadevize ubukerarugendo bwinjirizaga igihugu akomeza kwiyongera. Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2013 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 293.6 z’amadorari ya Amerika.

Uyu muhango uteganijwe tariki ya 1 Nyakanga 2014 aho hazitwa ingagi 18, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari “Kubungabunga ibidukikije haterwa inkunga abafatanyabikorwa mu kurinda umutungo kamere wacu”.

Uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi ni kimwe mu bintu bituma abantu benshi ku si bongera kwerekeza amaso ku Rwanda aho witabirwa n’ibyamamare bitandukanya haba muri za sinema n’ibindi. Kuri ubu ingagi zo mu birunga ni zimwe mu nyamaswa zisigaye ahantu hake ku isi, muri aho hake hakaba harimo n’u Rwanda.

AMAFOTO: Aragaragaza uko byari bimeze umwaka ushize

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages