00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix yashyize hanze filime ivuga ku buzima bw’ingagi zo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 April 2026 saa 03:34
Yasuwe :

Ikigo cya Netflix kimenyerewe mu bijyanye no gutunganya filime n’ibiganiro no kubicuruza kuri internet, cyashyize hanze filime (documentaire) igaruka ku buzima bw’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda.

Iyi filime yiswe ‘Rwanda’s mountain gorillas’ yashyizwe kuri Netflix kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026.

Yatuganyijwe na sosiyete ya Silverback Films ifatanyije na Appian Way Productions, ikigo gitunganya filime zijyanye n’ibidukikije cyashinzwe n’umukinnyi wa filime, Leonardo DiCaprio.

Yagizwemo uruhare kandi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse na Dian Fossey Gorilla Fund.

Amajwi yumvikana muri iyi filime ni aya David Attenborough. Uyu mugabo w’Umwongereza wahoze ari umunyamakuru, akunze kugaruka cyane ku mibereho y’ingagi zo mu Rwanda.

Attenborough yashyize hanze icyegeranyo cye cya mbere ku ngagi zo mu Rwanda mu 1979 cyari igice kimwe mu bigize icyegeranyo kirekire cya BBC cyitwa Life on Earth cyagarukaga ku rusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye ku Isi.

Iyi filime nshya igaruka byimbutse ku myitwarire y’ingagi zo mu birunga, imibereho yazo n’ibisekuruza byazo. Hibanzwe cyane ku ngagi zo mu muryango wa Pablo.

Amashusho yayo yafatiwe muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu bihe bitandukanye, ku buryo ingagi zigaragaza imyitwarire iziranga mu buzima bwazo bwa buri munsi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yavuze ko iyi filime ije mu gihe gikwiriye aho u Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ingagi.

Ati “Mu myaka irenga 20 ishize, u Rwanda rwakomeje kugaragaza umuhate uhoraho mu kurinda ingagi zarwo zikomeje kuroroka binyuze mu mikorere ishyira imbere gukorana n’abaturage bazituriye n’ishoramari rirambye. Iyi filime itanga amahirwe yo gusangiza Isi iyi nkuru mu buryo bwibanda kuri siyansi n’umusanzu w’imbaraga za muntu zibiri inyuma.”

Yakomeje avuga ko “Twishimiye gukorana na Silverback Films na Appian Way Productions kugira ngo ibi bikorerwe mu Rwanda.”

Uretse kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, iyi filime yaninjirije amafaranga Abanyarwanda binyuze mu mirimo yo kuyitunganya bagizemo uruhare.

Uretse guca kuri Netflix, biteganyijwe ko ku wa 21 Mata 2026, iyi filime izerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime i Londres mu Bwongereza.

Reba incamake y’iyi filime


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages