00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ubuturo bwa chimpanzee zigera kuri 400: Dutembere Parike ya Nyungwe isurwa n’abarenga ibihumbi 26 ku mwaka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 July 2025 saa 12:32
Yasuwe :

Impeshyi ni igihe kigereranwa n’isarura ku muhinzi, kuko iyo itumba rishize abakunda gukora ubukereragendo ni bwo begura ibikapu n’ibindi bazakenera bakerekeza ahantu nyaburanga hatandukanye.

Imibare y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo hirya no hino ku Isi, igaragaza ko umwaka wa 2024 warangiye abarenga miliyari 1,45 basuye ibice bitandukanye byo ku Isi.

Imibare igaragaza ko ibihugu byakiriye arenga miliyari 1.900$ yavuye muri ba mukerarugendo babisuye. Ni amafaranga abo basura ibice bitandukanye baba bakoresheje nko kwishyura ibyo barya, amahoteli bararamo n’ibindi.

Ni ingendo ziba zigamije ubushakashatsi, kwiga, kuruhuka no kwinezeza, bikanatanga agatubutse mu rwego rw’ubukerarugendo. Hamwe mu hakorerwa izo ngendo no mu Rwanda harimo no muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe.

Ni parike iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda. Kuva mu 1933, yagizwe icyanya gikomeye cyo kubungabunga. Ubu iri ku buso bwa hegitari 1019.

Mu 2005, Leta y’u Rwanda yagize iri shyamba Parike y’Igihugu, hakorwa ibikorwa bikomeye byo kuribungabunga, kurwanya ubushimusi, no kuryongerera agaciro ngo ribe ahantu abakerarugendo bajya gusura.

Parike ya Nyungwe ikora ku turere twa Rusizi, Nyamasheke, na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri iyi parike ikora ku mirenge 23, hubatswemo inzira izwi nka “Canopy Walk”, inyura hejuru mu bushorishori ya metero 160 iri ku butumburuke bwa metero 70.

Yabaye ahantu h’ingenzi abakerarugendo bajya ngo bitegereze urusobe rw’ibinyabuzima muri iyi parike.

Ni ho haboneka imwe muri hoteli zihenze cyane mu Rwanda yitwa One&Only Nyungwe Lodge. Icyumba ku ijoro rimwe kigeza kuri 3.250$ (hafi miliyoni 4Frw) gusa haherutse gutahwa Munazi Nyungwe Lodge yubatswe rwagati muri parike ifite ibiciro biri hasi kuko icyumba cyaho kiri hagati ya 180$ na 270$ ku ijoro.

Umwihariko w’inyamaswa zo muri Nyungwe

Mu nyamaswa eshanu nini nta n’imwe iboneka muri Parike ya Nyungwe kugeza ubu, kuko inzovu zishwe n’abahigi mu myaka 30 ishize.

Inyamaswa ziboneka muri iyi parike ziganjemo ibisabantu (primates) kuko mu moko 15 y’ibisabantu aboneka mu Rwanda, Parike ya Nyungwe ifitemo amoko 13.

Inyamaswa ziboneka muri Nyungwe zigabanyije mu byiciro bine. Ni ukuvuga inyamabere, inyoni, ibikururanda n’ibikeri.

Iyi parike ibonekamo amoko arenga 85 y’inyamaswa z’inyamabere ziganjemo ibisabantu birimo impundu, ibitera n’inkende.

Mu nyamaswa z’ibisabantu zitaboneka muri Nyungwe ni Ingagi n’inkima.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Parike y’Igihugu ya Nyungwe, Niyigaba Protais, yavuze ko bigoye kumenya umubare w’inyamaswa kuko zidacumbiwe ahantu hamwe nk’uko bigenda mu nzu zahariwe kwita ku nyamaswa (zoo).

Icyakora bagereranya ko iyi Parike ya Nyungwe icumbikiye chimpanzee ziri hagati ya 300-400.

Ati "Inyinshi mu nyamaswa Parike ya Nyungwe ifite ntabwo ziboneka mu zindi parike. Ni yo mpamvu kuzibungabunga bifite umumaro munini kuko zivuye muri Parike ya Nyungwe zaba zicitse mu Rwanda hose."

Parike ya Nyungwe irimo amoko arenga 322 y’inyoni zirimo iyitwa Inganji itaboneka ahandi hose muri Afurika. Irimo amoko arenga 20 y’ibikururanda.

Iyi parike kandi irimo amoko arenga 30 y’ibikeri, amoko arenga 200 y’ibiti n’amoko arenga 1068 y’ibyatsi.

Abayisura baroroherejwe

Mu gufasha ba mukerarugendo bifuza kumenya byinshi ku biri muri Parike ya Nyungwe, hakozwe inzira ya ba mukerarugendo iri mu za mbere ndende mu Rwanda.

Niyigaba ati "Ni inzira ushobora kugenda iminsi irindwi muri parike ureba ibyiza bya Nyungwe, ugera aho urara bakagucumbikira bugacya ugakomeza urugendo.”

Iyi nzira ihera ahahoze hitwa Nshili mu Karere ka Nyaruguru ikagera i Gisovu ku Isoko ya Nili mu Karere ka Karongi.

Ni inzira y’ibilometero 110. Yitezweho gukurura ba mukerarugendo bakunda ingendo ndende mu misozi n’amashyamba".

Mu 2020, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’Ikigo African Parks kizobere ibijyanye n’imicungire no kubyaza umusaruro ibyanya bikomye.

Byatumye ibisurwa muri iyi parike byiyongera biva kuri bitatu, ubu habarurwa ahantu hagera 10 hasurwa na ba mukereragendo muri Parike ya Nyungwe.

Mu 2023, Parike ya Nyungwe yasuwe na ba mukerarugendo 22.764, mu 2024 bariyongera bagera ku 26.594.

Ni na ko umusaruro uvamo ugenda uzamuka kuko wavuye ku bihumbi 300$ mu 2021 uba miliyoni 2,3$ mu 2024, ndetse byitezwe ko uzagera miliyoni 3,4$ mu 2025.

Parike ya Nyungwe ikora ku Ntara y'Amajyepfo n'iy'Uburengerazuba
Parike ya Nyungwe ibamo amoko y'ibiti utapfa gusanga ahandi ku Isi
Kimwe mu bisamuntu biboneka muri Parike ya Nyungwe
Umugozi wo mu bushorishori bwa Parike ya Nyungwe ufasha abantu kubona urusobe rw'ibinyabuzima birimo
Amasumo yo muri Parike ya Nyungwe ari mu byiza bikurura ba mukerarugendo benshi
Parike ya Nyungwe irimo amoko arenga 100 y'ibiti
Parike ya Nyungwe icumbikiye amoko arenga 320 y'inyoni
Ikiraro cyo mu kirere kiri mu bifasha abasura Parike ya Nyungwe kuryoherwa n'ubwiza bwayo
Parike ya Nyungwe yashyizwemo imigozi yo mu kirere abantu bagendaho bakirebera ubwiza bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages