Uyu musore ukorera mu karere ka Musanze, yatangije inzu y’ubukorikori irimo ibikoresho bya kera bya Kinyarwanda, aho abanyamahanga bavuye gusura ingagi banyura, bakabyerekwa banashima bakagura.
Uyu mushinga kandi ukomatanye n’undi wa Home Stay, aho umukiliya aza agashakirwa umuturage acumbikaho, akerekwa uburyo abanyarwanda bo mu cyaro babaho, uko bateka, uko benga ibitoki bikavamo urwagwa n’ibindi.
Nzabonimpa ni umwe mu rubyiruko rufite imishinga iri guhatana muri gahunda ‘Urumuri Initiative’ ya Banki ya Kigali, yo gufasha no guhugura ba rwiyemezamirimo bato kugira barusheho guteza imbere imishinga yabo n’ubukungu bw’igihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Nzabonimpa yavuze ko ubu afite abakozi bagera kuri 30 akoresha.
Ati “Mfite urubyiruko 30 nkoresha kandi bahembwa neza, abandi 60 bakora nk΄abanyabiraka. Abaturage 280 nabo bakora mu bijyanye n΄umuco barimo ababyinnyi, abakama, abacunda, abacunga ibikoresho by΄umuco nyarwanda n΄ibindi. Dufite kandi ibiro bitanga amakuru y΄ibanze ku bukerarugendo muri Gare ya Musanze, Gakenke na Kinigi.”
Mu ntego ze mu myaka itanu iri imbere, harimo kwagura umushinga we ukagera no hanze y’u Rwanda.
Ati “Nifuza ko mu myaka itanu iri imbere naba mfite urubyiruko rusaga 500 rukora buri munsi kandi bagahembwa neza, nkambuka n΄umupaka nkakorera mu bihugu by΄Afurika y΄iburasirazuba n΄ahandi.”
Umushinga we nuramuka ubonye amahirwe yo gutoranywa mu mishinga izaterwa inkunga na Banki ya Kigali, Nzabonimpa yavuze ko bizamufasha kwihutisha inzozi ze. Yemeza ko ibyo yateganyaga mu myaka itanu, no mu mwaka umwe ashobora guhita abigeraho.
Ati "Nakongera ibikoresho birimo imodoka, amacumbi n΄ibindi, mbese byamfasha kwihutisha ubucuruzi bwanjye bukagirira umumaro benshi kandi bukanakora ku bukungu bw΄igihugu.”
Uretse kwinjiza amafaranga, Nzabonimpa anafasha abatishoboye batuye hafi y’aho akorera abikesha Beyond Gorillas Experience.
Nyinawera Pélagie w’imyaka 42 ni umwe mu batishoboye basaniwe inzu nyuma yo gusaza ikenda kumugwaho.
Yagize ati “Mfite abana 10. Nabaga munzu ishaje cyane, imvura yagwa nkanyagirwa, ndyama ku gasambi none uyu musore yaranyubakiye, ampa matela, abana banjye abamenyera ibikoresho by’ishuri, ubu ndadamaraye.”
Umukerarugendo Chris Van Keer wo Busuwisi yavuze ko bibashimisha kuza gusura ingagi ariko bikaba byiza iyo babonye n’abasobanurira umuco n’imibereho by’abanyarwanda.
Ati “Si ubwa mbere nza mu Rwanda. Iyo tuje tukabona abadufasha gutembera tureba ibyiza by’u Rwanda biradushimisha, batwigisha umuco nyarwanda, ikindi twishimira ni uko amafaranga dutanga atajya mu mifuka ya Leta gusa ahubwo anafasha abakene.”
Mukerarugendo wifuza kujya kureba ibikoresho gakondo bya kinyarwanda, umunyamahanga acibwa amadolari 20 na ho umunyarwanda agacibwa amadolari umunani. Kurara mu rugo rw’umuturage ngo umenya imibereho y’abanyarwanda, umuntu yishyura 16000 Frw ijoro rimwe, 40 % y’ayo yishyuye agasigara mu rugo rw’uwo muturage wamwakiriye.
Nshimiyimana Alexandre na we ni umwe mu bahatanira amahirwe muri gahunda Urumuri Initiative, aho afite ikigo Sanit Wing Ltd.
Akorera amavuta, isabune, shampoo n’ibindi mu gikakarubanda, avoka n’ibindi mu murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera.
Uyu musore avuga ko yabitangiye mu mwaka wa 2015, atangiza ibihumbi 200 Frw nyuma yo kubona ko isabune zicuruzwa muri ako gace ziva muri Uganda.
Kuri ubu yinjiza hagati y’ibihumbi 700Frw na Miliyoni ku kwezi.
Umushinga we uramutse utoranyijwe muri gahunda ‘Urumuri Initiative’, ngo yakwihutira kugura imashini zihagije zimufasha mu kwagura ibikorwa bye.
Ati “ Nakwihutira kugura imashini zihagije, ibyo twakoreshaga intoki bigakorwa nazo. Nazamura kandi ireme ry’ibyo nkora kuburyo byaba byemewe no mu mahanga.”
Tuyisenge Emmmanuel utuye mu Karere ka Burera, yavuze ko amavuta akorwa na Sanit Wing yamufashirije umwana wari urwaye.
Ati “Nari mfite umwana warwaye uduheri umubiri wose. Naje kugura aya mavuta nyamusiga mu byumweru bibiri yari akize. Kuva ubwo nta yandi mavuta akoreshwa mu muryango wanjye, kandi tuyabona hafi yacu.”
Urumuri Initiative yatangijwe bwa mbere umwaka ushize ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, ikaba igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.
Biteganyijwe ko muri ba rwiyemezamirimo 25 bageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa, hazatoranywamo ab’intyoza bahabwa inguzanyo na Banki ya Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO