Izi hoteli uko ari ebyiri zegukanye iy myanya binyuze mu bihembo bitangwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Condé Nast Traveler bizwi nka ‘Readers’ Choice Awards’.
Readers’ Choice Awards ni ibihembo bitangwa buri mwaka bigizwemo uruhare n’abasomyi b’iki kinyamakuru, aho batora hoteli zitandukanye bagiye batembereramo zikabanyura kubera ubwiza bwazo. Uyu mwaka aba basomyi basabwe gutoranya hoteli 12 ziri mu bwoko bwa ‘resorts’ zabanyuze.
‘Resorts’ ni ubwoko bwa hoteli buba bwubatse mu buryo gakondo, bubungabunga ibidukikije kandi bukurura amaso ya ba mukerarugendo kandi bakaba bashobora kuziboneramo ibyo bifuza byose nk’imikino itandukanye n’ibindi. Muri make izi hoteli zikunze kuba mu bice bitari iby’imijyi cyane nk’uko bimeze kuri hoteli zisanzwe.
Nyuma yo kugenzura ibyavuye muri aya matora One&Only Gorilla’s Nest na One&Only Nyungwe zahize izindi imwe yegukana umwanya wa mbere indi yegukana umwanya wa kabiri. Izi hoteli zombi ni iz’ikigo cyo muri Dubai kizwi nka ‘Kerzner International’.
Uretse izi hoteli ebyiri Virunga Lodge nayo yo mu Rwanda yaje ku mwanya wa munani.
One&Only Gorilla’s Nest” iri mu rwego rw’inyenyeri eshanu iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze yatashywe ku mugaragaro muri Gashyantare 2020. Yuzuye umwaka ushize itwaye miliyoni 65$ nyuma y’imyaka ibiri yubakwa.
Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine, icya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu na ho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni na ko bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza.
Bitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ubugeni.
One & Only Nyungwe House na yo iri mu cyiciro cya hoteli z’inyenyeri eshanu, iherereye muri Pariki ya Nyungwe.
Yubatswe mu 2010 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ihabwa izina rya Nyungwe Forest Logde, ryaje guhinduka mu 2017 nyuma y’uko yeguriwe One & Only Nature Resorts. yongeye gufungura imiryango mu Ukwakira 2018, nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa.
Ibyumba byayo uko ari 22 bigaragaza ubwiza bw’imitako igaragaza umuco nyarwanda, bituma uwabirayemo abasha kwisobanurira no kurushaho kwegerana n’u Rwanda atabanje kugira uwo asobanuza.
Serivisi zo ku rwego rwo hejuru One&Only itanga kandi zinihagazeho kuko ibyumba byabo byishyurwa guhera ku madolari 595 kuzamura, ku ijoro rimwe.
Hari kandi n’ikindi cyumba cyagutse (Two-Bedroom Forest Suite), gifite uruganiriro n’aho gufatira amafunguro kandi kiri ahantu uba witegeye ibyiza bitatse ishyamba rya Nyungwe.
Iki cyumba gishobora kwakira abantu bane, kiri mu byumba by’amahoteli bihenze cyane mu Rwanda, kuko cyishyurwa 2 288$.
Uretse izi hoteli zo mu Rwanda zihariye imyanya ya mbere, umwanya wa gatatu wegukanywe na Thorntree River Lodge yo muri Zambia, andBeyond Sandibe Okavango Safari Lodge yo muri Botswana iba iya kane, mu gihe Volcanoes Safari Lodges yo muri Uganda yaje ku mwanya wa Gatanu.
Umwanya wa Gatandatu wegukanywe na Wilderness Safaris Mombo Camp and Little Mombo yo muri Botswana, uwa karindwi wegukanwa na Elewana Tarangire Treetops yo muri Tanzania mu gihe Virunga Lodge yo mu Rwanda yaje ku mwanya wa munani.
Zannier Hotels Sonop yaje ku mwanya wa cyenda, The Bushcamp Company yo muri Zambia iba iya 10, Singita Grumeti yo muri Tanzania iba iya 11 mu gihe Tongabezi & Sindabezi yo muri Zambia ariyo yaje ku mwanya wa 12.
Ubwiza bwa One&Only Gorilla’s Nest
Ubwiza bwa One&Only Nyungwe
Amafoto: Traveller made



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!