00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Prince Harry

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 August 2022 saa 01:13
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Igikomangoma cy’u Bwongereza Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry uyobora umuryango African Parks ubungabunga ibidukikije.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry mu rwego rw’akazi nka Perezida wa African Parks.

Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifite amasezerano na African Parks yo gucunga Pariki y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba na Pariki ya Nyungwe iri mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu 2009 nibwo African Parks yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashyiraho ikigo Akagera Management Company (AMC) gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, maze mu 2010 gitangira imirimo gikuriwe n’inama y’ubutegetsi ihuriweho na RDB na African Parks.

Tariki ya 7 Ukwakira 2019 RDB yasinyanye na African Parks andi masezerano y’imyaka 20 yo gucunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Prince Harry w’imyaka 37 ni umwe mu bagize Umuryango w’ibwami mu Bwongereza, umuhungu muto w’ibikomangoma, Charles na Diana, akaba uwa gatanu ku ruhererekane rw’abashobora kuragwa ubutware mu Bwongereza. Mu Ukuboza 2017 nibwo yagizwe Perezida wa African Parks.

Prince Harry ategerejweho gukorana na African Parks mu gucunga pariki zitandukanye mu izina rya Guverinoma z’ibihugu no guteza imbere ibungabungwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika no ku Isi hose.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022 nibwo Perezida Kagame yakiriye Prince Harry

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages