00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB ikomeje ibikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda mu Budage no mu Buholandi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 October 2025 saa 06:25
Yasuwe :

Binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwateguye ibikorwa byiswe ‘Road shows’, biri kubera mu mijyi itatu y’i Burayi hagamijwe kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ni ibikorwa byatangiriye i Utrecht mu Buholandi ku wa 13 Ukwakira 2025, hakurikiraho i Cologne n’i Munich, mu Budage. Bizasozwa ku wa 15 Ukwakira 2025.

Biteganyijwe ko muri ibi bikorwa hazagaragazwa umwihariko ubukerarugendo bw’u Rwanda, ibyo abantu basura mu Rwanda no kuganira n’ibigo by’ubukerarugendo n’iby’ubwikorezi bibarizwa muri ibi bihugu.

Ibigo by’ubwikorezi byo mu Rwanda kandi biteganyijwe ko bizereka ibyo muri iyi mijyi amahirwe ari mu Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Biteganyijwe ko itsinda rigizwe n’abarenga 50 bazaba bari muri buri mujyi, ibizatuma habaho ibiganiro bitandukanye ku bufatanye mu by’ubucuruzi.

Ni igikorwa cyateguwe hashingiwe ku bindi nka cyo byakozwe mu myaka yashize ndetse bikagenda neza, haba ku Rwanda cyangwa bikozwe n’ibindi bigo byo mu mahanga.

Harimo igikorwa cyiswe ‘Trade & Press Event Rwanda’ cyabereye mu Budage mu Nama Mpuzamahanga igamije guteza imbere ubukerarugendo (Internationale Tourismus-Börse) yabaye mu 2024, yatanze umusaruro ufatika mu bukerarugendo bw’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Dushimimana Lambert, yashimiye itsinda ry’Abanyarwanda bavuye mu Rwanda bagamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo muri iki gihugu.

Ati “Bigaragaza uburyo u Rwanda ari igicumbi cy’ubukerarugedo, ishoramari n’ubufatanye. Ibi bigaragaza uburyo u Rwanda rwavuye kure ndetse na kure rushobora kugera binyuze mu gufatanya.”

Amb Dushimimana yanashimiye abahagarariye ibigo byo mu Rwanda bikora ibijyanye no kwakira abantu, abereka ko ari bo ndorerwamo ya serivisi itabonwa ahandi u Rwanda rufite.

Yashimiye abafaranyabikorwa b’u Rwanda bo mu Buholandi, abereka ko imbaraga bashyira mu gushora imari mu Rwanda, zizirikanwa, ko bari mu binatuma umubano w’u Buholandi urushaho gutera imbere.

Ati “Ibi bikorwa ntabwo bigarukira gusa ku gusaba abantu gusura u Rwanda, ahubwo binahuza abantu, ibitekerezo byubaka n’amahirwe.”

Yibukije ko u Rwanda rurenze kuba ahantu heza umuntu yaruhukira, ahubwo ni igihugu gikomeje guteza imbere udushya, gushyira imbaraga mu mishinga itandukanye yaba iy’ibikorwaremezo n’ibindi. Ati “Ni ahantu abantu bagera nk’abashyitsi bakahava babaye inshuti.”

Mu byo u Rwanda ruri kumurikira harimo gusura ingangi zo muri Pariki y’Ibirunga, inguge zo muri Pariki ya Giswati-Mukura n’izindi nyamaswa zibarizwa muri pariki zarwo.

Gusura inyamaswa zo mu gasozi n’inyamaswa nini zo muri Pariki y’Akagera nk’intare, inzovu, inkura, udusumbashyamba n’imbogo.

Usura iki gice agirira n’ibihe byiza mu biyaga bibarizwa muri iyi Parike birimo icya Ihema, Hago, Birengero, Kivumba n’ibindi, kureba inyoni arenga 300 n’ibindi byiza bitatse iyi pariki.

Abo mu Budage no mu Buholandi kandi bari kwerekwa uburyo bashobora kuza gusura Pariki ya Nyungwe yashyizwe ku Murage w’Isi n’ibindi bigize iki cyanya kiri mu bikuze muri Afurika.

Ushaka yagendera ku kiraro cyo mu kirere, agasura inguge, akurira imisozi hatibagiranye no kureba amoko y’inyoni atabarizwa ahandi.

Harimo kandi no gusura ibice bigaragaza umuco n’umurage by’u Rwanda ibigo by’ubugeni, inzu ndangamateka, kuryoherwa n’amahumbezi yo ku Kiyaga cya Kivu.

Berekwa ko umuntu ashobora no gusura pariki zose z’u Rwanda icyarimwe, uwasuye u Rwanda akabona umwihariko buri parike ifite.

Imijyi RDB yahisemo kumenyekanishamo ubukerarugendo bw’u Rwanda irakomeye cyane bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu ruyirangwamo.

Nka Utrecht yo mu Buholandi iri ku buso bwa kilometero kare 99, ikagira abaturage barenga 370. Buri mwaka abakerarugendo bahamara amajoro ibihumbi 450.

Ni igicumbi cy’uburezi n’ubushakashatsi, hagacumbikira Kaminuza ya Utrecht iri mu zikomeye mu Burayi, ubwikorezi n’ubucuruzi mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, imari na byo biri mu biteza imbere uyu mujyi.

Ni mu gihe Umujyi wa Cologne mu Budage wo uri ku buso bwa kilometero kare 405. Utuwe n’abaturage miliyoni 1,1, na wo ukagendwa cyane kuko abakerarugendo bahamara amajoro nka miliyoni 6,6 ku mwaka. Cologne ni igicumbi cy’itangazamakuru, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Umujyi wa Munich ibikorwa bya RDB bizasorezwamo uri ku buso bwa kilometero kare 310, ukabarizwamo abaturage miliyoni 1,6. Buri mwaka abakerarugendo bahamara byibuze amajoro 18.

Ni iwabo w’ibikorwa by’ikoranabuhanga n’inganda nka BMW yamamaye mu gukora imodoka, Siemens ikora ikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bigo. Ni na ho habarizwa FC Bayern Munich imwe mu makipe akomeye yo mu Burayi.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere, aho nko mu 2024 bwinjije miliyoni 647$ bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije na 2023.

Byagizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege. U Rwanda rwihaye intego yo kwinjiza miliyari 1$ bitarenze mu 2029, binyuze mu bukerarugendo.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Dushimimana Lambert (ubanza iburyo) n'Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella (hagati) bitabiriye ibikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda i Utrecht mu Buholandi
Abaitabiriye ibikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda i Utrecht mu Buholandi basusurukijwe mu mbyino za kinyarwanda
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Dushimimana Lambert, yaganirije abitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda muri iki gihugu
Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella, (ubanza ibumoso) ari kumwe n'abo mu Buholandi bitabiriye ibikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda
Ibigo by'ubwikorezi n'ubukerarugendo birimo na RwandAir byamuritse udushya bifitiye abo mu Buholandi bakwifuza gusura u Rwanda
Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella,aganira n'abayobozi batandukanye bo mu Burayi
RDB ibinyujije muri gahunda ya Visit Rwanda iri kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda mu Budage n’u Buholandi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages