00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robert Pires na Ray Parlour bari mu Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 6 February 2022 saa 04:34
Yasuwe :

Abanyabigwi Robert Pires na Ray Parlour bamenyekanye cyane muri Arsenal FC yo mu Bwongereza bari mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo bizamara iminsi itandatu.

Mu gihe Robert Pires na Ray Parlour bazamara mu gihugu bazatambagizwa ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, birimo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’iy’Ibirunga n’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

Mu bikorwa bazakorera mu Rwanda harimo no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Robert Emmanuel Pires yatangiye gukina ahereye mu makipe ya Metz na Marseille zo mu Bufaransa.

Uyu Mufaransa w’imyaka 48 ari mu bakinnyi bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yegukanye Igikombe cy’Isi mu 1998. Yamamaye cyane ubwo yakiniraga Arsenal yo mu Bwongereza hagati ya 2000 na 2006.

Robert Pires wakinaga nka rutahizamu uca ku mpande yatwaye ibikombe bibiri bya FA na bibiri bya Shampiyona ya Premier League birimo n’iyo Arsenal FC yegukanye idatsinzwe mu mwaka w’imikino wa 2003–04.

Nk’umukinnyi muri Premier League, yakinnye imikino 198 atsinda ibitego 62, anatanga imipira 41 yavuyemo ibitego.

Raymond Parlour na we yakinnye ruhago, aho hagati ya 1992 na 2007 yanyuze mu makipe arimo Arsenal FC, Middlesbrough na Hull City.

Uyu Mwongereza w’imyaka 48 yakinaga hagati mu kibuga, muri Premier League, yakinnye imikino 379, atsinda ibitego 20, anatanga imipira 20 yavuyemo ibitego.

Raymond Parlour kuri ubu ni umusesenguzi kuri BBC Radio 5 Live na Talksport mu biganiro bya siporo.

Ibikorwa Robert Pires na Ray Parlour barimo mu Rwanda bifitanye isano n’amasezerano Ikipe ya Arsenal yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Muri uwo mwaka wa 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 498$, mu gihe intego ya 2024 ni uko ruzabusaruramo miliyoni 800$.

Robert Pires na Ray Parlour bakiniye Arsenal FC bari mu Rwanda
Ray Parlour yakiniye amakipe atandukanye mu Bwongereza arimo na Arsenal
Robert Pires yakanyujijeho nk'umukinnyi akinira Arsenal
Ray Parlour w'imyaka 48 ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages