Itangazo rya WWF ryo ku wa 18 Mutarama 2022 ryerekana ko Rugamba Chantal yahawe izi nshingano hamwe n’Umunya-Kenya, Paula Kahumbu ufite izina mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Aba bombi bashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi ya WWF kuva ku wa 1 Mutarama 2022.
WWF yatangaje ko ubunararibonye bwa Rugamba na Dr Kahumbu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye ku Mugabane wa Afurika ibwitezeho umusaruro ufatika ku ruhando mpuzamahanga.
Iryo tangazo rikomeza riti “Bizafasha sosiyete kubaka uburyo bwo kubungabunga ibidukikije ku Isi bitarenze umwaka wa 2030 no kwimakaza uruhare rw’abagore mu ifatwa ry’ibyemezo.’’
Rugamba Rosette yashimye icyizere yagiriwe cyo kwinjira mu nshingano nshya muri WWF.
Yagize ati “Guhabwa inshingano mu Nama y’Ubutegetsi ya WWF ni amahirwe akomeye yo gukomeza gutanga umusanzu wanjye mu rugendo rugamije kurengera umugabane wacu no kubungabunga ahazaza h’ibidukikije n’ikiremwamuntu. Ntewe ishema kandi nshimishijwe no kwinjira muri uyu muryango.’’
Umuyobozi Mukuru wa WWF International, Marco Lambertini, yishimiye guha ikaze Rosette Rugamba na Dr Paula Kahumbu mu Nama y’Ubutegetsi y’iki kigo.
Yagize ati “Aba bayobozi basangiye kuba biyumvamo ibyo bakora mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika, ubukerarugendo burambye, kwita ku byanya bikomye n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije no kubaka ubushobozi bw’abagore.’’
Yakomeje avuga ko Rugamba na Dr Paula Kahumbu binjiye muri WWF mu gihe iri gukorana cyane na sosiyete zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu kubaka Isi yimakaza ihame ryo kwita ku bidukikije mu 2030.
Ati “Abagize inama y’ubutegetsi bashya bazatanga umusanzu mu gufasha imbaraga zacu mu guteza imbere uburinganire bufatwa nk’inkingi ihamye y’iterambere ndetse no kubungabunga ibidukikije.’’
Rosette Chantal Rugamba amaze imyaka 24 akora ishoramari rifitanye isano n’ubukerarugendo. Ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo “Songa Africa” gitwara ba mukerarugendo mu Rwanda ndetse anayobora ‘Amakoro Lodge’ iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ibikorwa bye mu rwego rw’ubukerarugendo yabitangiriye mu Bwongereza mu kigo gitwara abantu mu bihugu bitandukanye by’i Burayi cyitwa “Euro star”, aza no kuba Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa mu kigo cy’indege cy’Abongereza muri Uganda no muri Centrafrique.
Akigera mu Rwanda yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyari gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo (ORTPN), aza no kugirwa Umuyobozi wungirije wa RDB, yari Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mbere yo guhindurwa urwego.
Mu gihe cye nk’umuyobozi yagize uruhare mu mpinduka zigamije kongera kwiyubaka k’urwego rw’ubukerarugendo mu 2003-2010.
Rugamba kandi yabaye mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango ubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima “African Parks Network” n’iya Women For The Environment Africa, urwego rugamije kongerera abagore ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika.
Muri Nzeri 2017, Rugamba yagizwe umwe mu bagize komite ishinzwe kugenzura imikorere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bukerarugendo (WCTE). Yanakoze nk’Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bukerarugendo, UNWTO.
Rugamba ari mu bagize Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yigeze no guhabwa inshingano nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo.
World Wide Fund for Nature yahawemo umwanya mu Nama y’Ubutegetsi yahoze yitwa World Wildlife Fund [izina rigikoreshwa muri Canada na Amerika]. Uyu muryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibikorwa by’ikiremwamuntu ku bidukikije; washinzwe mu 1961, ufite icyicaro mu Busuwisi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!