00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: RDB yakanguriye abakora mu mahoteli na restaurant kunoza imikorere mu kwakira abakiliya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 17 February 2018 saa 07:50
Yasuwe :

Abakozi 31 bakora mu mahoteli na restaurant zo mu Karere ka Rubavu bahuguriwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kwita ku bakiliya, gutanga serivisi zinoze no gukosora amwe mu makosa yakundaga kubaranga.

Twagirimana Callixte ushinzwe gushira mu byiciro ibikorwa by’ubukerarugendo no gutanga ibyangombwa muri RDB, yavuze ko gufasha abakora mu kwakira abashyitsi bibazamurira ubumenyi bigahindura imikorere mu kwakira neza umukiliya.

Yagize ati "Mu mahoteli hari ikibazo cy’ubumenyi, hari ababikora ariko batabizi neza I,suku nayo iracyari nke ku buryo bikwiye gushyirwamo imbaraga ngo hagire ibihinduka. Abahuguwe bakwiye gufasha nyiri hoteli kugera ku cyo yifuje; bizasaba kunoza imikorere kuko umukiliya agana ahantu yizeye serivisi nziza amafaranga yazanye aba ashobora no kuba yayashira ahandi."

Akomeza asaba abakoresha kujya bafata umwanya bagahugura abakozi babo, cyane ko haba hari n’abafite ubumenyi ariko ugasanga barabwicaranye badashaka kubusangiza abandi.

Nizeyimana Jean Bosco umwe mu bamaze ibyumweru bibiri ahugurwa avuga ko bimwe mu byo bize nk’abakora akazi ko guteka harimo kwibanda ku isuku,

Yagize ati "Mu isuku harimo ibintu byinshi cyane umukozi ukora muri hoteli akwiye kuyitaho by’akarusho ukora ibyo guteka, kuko nitwe dushobora gutuma umukiliya aryoherwa yasanga twatetse nabi ntazagaruke, isuku iyo imeze neza uje akugana yumva atewe ubwuzu no kwakirwa nawe … ugiye kumwakirira agasanga ibyo wamusabye bimugezeho mu gihe kinoze."

Mu gikoni hakunze kuvugwa amakosa yo kudakorera ku gihe n’isuku nke.

Umuyobozi wa Hoteli Nyiramacibiri, Hamudara Bertin, yavuze ko umukiliya ubagannye aba azanye amafaranga kandi ibyo ashaka ashobora kubibona iwe akaba ariyo abakozi gukora ibishoboka byose mu kumureshya no gutuma yishimira serivisi akazagaruka.

Yagize ati “Buriya umukiliya ushimye ni umugisha kuri hoteli, iyo agaye biba ibibazo bikomeye kuko abuza benshi bari no kuzaza, bityo hari kirazira umukozi ndetse n’undi wese ukora mu kwakira abakiliya akwiye kwitaho, ubu tugiye gukora isuzuma turebe niba imyakirire ihwitse."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages