Muri Kanama 2022, Lewis Hamilton w’imyaka 37 yasuye ibihugu bine bya Afurika birimo Namibia, u Rwanda, Kenya na Tanzania, asura ibyiza nyaburanga bibitatse.
Nyuma y’urwo rugendo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamilton yatangaje ko “yahindutse byuzuye’’ ndetse yishimiye gukandagira ku butaka ba sekuru babayeho bituma yongera “gukomera kurusha mbere.’’
Icyo gihe yagize ati “Mumenye ko aho amagambo yashize, amarangamutima ariyongera. Nongeye guhura na gakondo n’amateka yanjye ndetse numvise nkomejwe no kuba negeranye na ba sogokuru banjye. Mwakoze abo muri Namibia, u Rwanda, Kenya na Tanzania.’’
Muri ibi bihugu yatembereyemo, Lewis Hamilton yashimangiye ko u Rwanda ari rwo rwamuguye ku mutima. Ni mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Naomi Schiff, na we ufite inkomoko mu Rwanda.
Hamilton yagize ati “U Rwanda ni cyo gihugu nishimiye, numva nahaba umunsi ku wundi.’’
Uyu munyabigwi yasobanuye ko Urwagasabo ari igihugu cyiza nubwo atabonye umwanya uhagije wo kugitembera.
Hamilton yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda aho yasuye ibyiza nyaburanga bitandukanye.
Tariki ya 11 Kanama 2022 ni bwo yari muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari kumwe n’inshuti ze.
Ari muri urwo rugendo yahuye n’abagore atangazwa n’imyambarire yabo, abasaba ko bafata ifoto y’urwibutso.
Buri munsi yasangizaga abamukurikira amafoto n’amashusho y’urugendo rwe ndetse akayaherekesha amagambo agaragaza ibyiyumviro bye.
Nko mu Rwanda yatangaje ko uko yakiriwe byamurenze kuko abamuhaye ikaze bamweretse urukundo ndetse bamwakiriza imbyino gakondo ziranga umuco w’ebenegihugu.
Ati “Uru rugendo rwanyeretse uko umuco wabo ukungahaye. Twazamutse imirima aho abana bagendaga baturirimbira kugera tugeze mu birunga aho twasanze ingagi. Byari biryoshye kubona izo nyamaswa ziri mu ndiri zazo.’’
Hamilton yavuze ko aho ingagi yazisanze ariho zikwiye kuba mu mahoro. Yongeyeho ati “Ndi mu rukundo n’iki gihugu. Mwarakoze kutwakira. Nzishimira kugaruka hano.’’
Lewis Hamilton yatembereye muri Afurika mu kongera kureba iterambere rimaze kugerwaho ku butaka akomokaho bwa Afurika.
Uyu munyabigwi muri Shampiyona y’Isi ya Formula 1 kuko amaze kuyegukana inshuro zirindwi, yanahawe ishimwe na nyakwigendera Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Hamilton yari yahawe izina rya MBE (Member of the Most Excellent Order of the British Empire) mu 2009, umwaka umwe nyuma yo kwegukanaga igikombe cya mbere cya F1 mu 2008.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!