00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Rwanda Tourism Roadshow’ yasorejwe mu Budage

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 October 2025 saa 10:54
Yasuwe :

Ibikorwa byiswe ‘Rwanda Tourism Road Show’ byamamazaga ubukerarugendo bw’Igihugu mu mijyi itatu yo mu Burayi byasorejwe mu Budage, ababyitabiriye berekwa umwihariko w’ibyiza byo gusura u Rwanda.

Rwanda Tourism Road Show ni ibikorwa byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Budage n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

Byabereye mu mijyi itatu yo mu Burayi kuva ku itariki ya 13-15 Ukwakira 2025. Byatangiriye i Utrecht mu Buholandi bikomereza mu mijyi wa Cologne n’i Munich, mu Budage ari naho byasorejwe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César yavuze ko u Rwanda rw’imisozi nk’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi’, atari ahantu ho gusura byonyine ahubwo hari urusobe rw’ibyiza kamere, umuco ndetse no guhanga udushya abantu bakwishimira.
Yabahaye urugero rw’ibyiza nyaburanga basura harimo parike z’Igihugu nka Nyungwe, Ibirunga, Gishwati Mukura n’Akagera hatanga amahitamo atandukanye y’ibyo gusura ku abakerarugendo.

Aho yavuze nko kuzamuka imisozi yo mu Ibirunga ngo barebe ingagi gusura amashyamba ndetse ntiyibagiwe n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali kuri ubu ukataje mu isuku no kurengera ibidukikije.

Ambasaderi César kandi yababwiye ko intego y’u Rwanda mu by’ubukerarugendo ari ukubukora mu buryo burengera urusobe rw’ibinyabuzima, bwita ku bagize umuryango mugari kandi bugatanga amahitamo meza abereye abakerarugendo.

Mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yatanze urugero rw’uburyo mu myaka 30 ishize u Rwanda rwashyize ingufu mu kurinda ibyanya nyaburanga no kurengera inyamaswa by’umwihariko kugarura intare n’inkura z’umweru muri pariki.

Ibyo batumywe Pariki y’Igihugu y’Akagera yongera kuba ahantu haboneka inyamaswa eshanu nini zizwi nka ‘Big Five’.

Yagaragaje ko kandi mu kwita ku baturiye ahakorerwa ubukerarugendo ubu asaga miliyari 18.1 Rwf zimaze gushorwa mu mishinga 1,191 y’iterambere ry’abaturage iri hafi y’amapariki y’igihugu akurura abakerarugendo. Ibyo bigamije kubashyira ku isonga mu iterambere ry’ubukerarugendo, bigafasha guteza imbere ubukungu budaheza no gusaranganya inyungu ziva muri urwo rwego.

Yavuze kandi ko abakorera ubukerarugendo mu Rwanda kuri ubu batemberezwa n’ibigo bikora ako kazi mu gihugu ndetse avuga ko u Rwanda rufite intego yo kongera abashyitsi barusura bavuye mu Budage kuko ubu buri mu bihugu icumi bya mbere byohereza benshi mu gihugu.

Yasoje ashishikariza abitabiriye ibyo bikorwa gukorana n’u Rwanda mu buryo bwose haba mu gushora imari no gukora ubukerarugendo kuko rwuguruye amarembo.

Abitabiriye Rwanda Tourism Raoadshow babajije ibibazo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, yavuze ko u Rwanda atari ahantu ho gusura byonyine ahubwo hari urusobe rw’ibyiza kamere
Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarundo mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella asobanura ibyiza byo gusura u Rwanda
Umuco w'u Rwanda uri mu byamuritswe muri Rwanda Touurism Raod Show

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages