Repubulika ya San Marino yabaye iya mbere ku Isi, iherereye hagati y’u Butaliyani ikazengurukwa n’Intara zirimo Rimini, Pesaro na Urbino.
Ubu ituwe n’abasaga 32,000, ikagira ubuso bwa kilometero kare 60.57.
San Marino yavumbuwe na Mutagatifu Marinus ari na we wayitiriwe ahagana muri 301 nyuma y’urupfu rwa Yezu.
Mutagatifu Marinus yari umufundi ahitwa Dalmatien (ubu yabaye Croatie) mug ihe yari ikiri mu maboko y’Abaromani.
Itotezwa Umwami Dioclétien yakoreraga Abakirisitu ryatumye San Marino ahungira ku musozi wa Monte Titano (ubu uherereye muri San Marino).
Abandi bakiristu baramukurikiye maze batangiza umuryango wiganjemo Abakirisitu wagutse ukavamo igihugu cya San Marino.
Ubusugire bw’iki igihugu bwakomeje gusigasirwa n’ubwo giherereye hagati y’u Butaliyani.
San Marino yakomeje kwihagararaho ku bitero bitandukanye yahuye nabyo mu myaka isaga 1700 imaze. Nko mu 1461 yatsinze aba-Malatesta ubwo bageragezaga kuyitera.
Mu 1739 bagabweho igitero na Romagna yari iyobowe na Cardinal Alberoni bongera gusubizwa ubwigenge bwabo nyuma y’amezi ane babifashijwemo na Papa.
Napoleon Bonaparte ahasaga mu 1797 ubwo yari akomeje gufata ibihugu bigize u Burayi, yirinze gusagarira ubusugire bwa San Marino ndetse ntiyahwema kugaragaza ubucuti afitanye n’iki gihugu.
San Marino kandi yabaye ubuhungiro ku bahungaga intambara n’imidugararo yabaye ku mugabane w’Uburayi mu binyejana bitandukanye.
Mu bahahungiye harimo Gen. Giuseppe Garibaldi n’ingabo ze ubwo yahigwaga bukware n’ubwami bwa Autriche. Gen. Garibaldi yari mu nkingi za mwamba zafashije u Butaliyani kubona ubwigenge.
San Marino ntiyigeze yivanga mu ntambara z’Isi n’ubwo hari abakoranabushake bahatuye bemeye kurwana intambara zo kubohora u Butaliyani, n’intambara y’Isi ya mbere.
Mu ntambara y’Isi ya kabiri iki gihugu cyacumbikiye impunzi zikabakaba 100,00, umubare wari ukubye incuro umunani abaturage bacyo.
Umuyobozi amara amezi atandatu
Kuva mu 1243 ni bwo hashyizweho Itegeko Nshinga rya Repubulika ya San Marino biyigira Repubulika ya mbere yabayeho ku Isi. Iri tegeko Nshinga rivuga ko buri myaka itanu hatorwa Inteko Nshinga Amategeko izwi nka Consiglio Grande e Generale.
Inteko itora abayobozi babiri bazwi nka Capitani Reggenti maze buri umwe akayobora igihe cy’amezi atandatu. Kurahiza aba bayobozi biba tariki 1 Mata na tariki ya 1 Ukwakira.
Umuyobozi utowe ni we ukora inshingano z’umukuru w’igihugu kugeza amezi atandatu ashize agasimburwa n’undi.
Inteko Ishinga Amategeko inatora akanama k’abantu 12 kitwa Consiglio dei XII gashinzwe gutanga serivisi z’ubutabera.
Kugeza ubu 60% by’ubukungu bwa San Marino bukomoka mu bukerarugendo. Nta mwenda gifite inyinshi muri serivisi z’ibanze z’ubuzima zitangirwa ubuntu.
Inyubako zubatse ku musozi wa Monte Titano n’inzu z’amateka za Borgo Maggiore ziri mu bintu nyaburanga bikurura abakerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!