00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane mu bwiza bwa Rusizi, umujyi w’ubushabitsi wagukanye ingoga (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 October 2023 saa 07:09
Yasuwe :

Umunsi ku wundi Akarere ka Rusizi gatera imbere binyuze mu bikorwaremezo byagutse bigenda bigashyirwamo n’amahirwe y’ishoramari abyazwa umusaruro.

Rusizi ihana imbibi n’ibihugu bibiri birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imiterere y’aka karere ituma benshi mu bagatuye bakora ubucuruzi n’abaturanyi babo ku buryo hari abakita ak’ubushabitsi kubera ubwo buhahirane bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi.

Rusizi ni kamwe mu turere twatoranyijwe ku ikubitiro muri dutandatu twunganira Umujyi wa Kigali. Kari muri turindwi tugize intara y’Iburengerazuba. Kagizwe n’imirenge 18, utugari 93 n’imidugudu 586.

Umujyi wako ni Kamembe. Kuva hambere wabarizwagamo Umurenge wa Kamembe n’igice gito cya Mururu na Gihundwe mbere yo kwagurwa ukanagera mu Mirenge ya Giheke na Nyakarenzo.

Mu mfuruka z’uyu mujyi hubatswe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo yoroshya imigeranire, imihanda iracanirwa ndetse hagenda hatekerezwa indi mishinga igamije gufasha abaturage kwiteza imbere.

Kuva mu 2022, Umujyi wa Kamembe wazamuwemo byihuse inyubako nyinshi zirimo izasanwe nyuma yo guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura ndetse n’izubatswe nshya zijyanye n’icyerekezo cyawo nk’ugwa mu ntege uwa Kigali.

Umujyi wa Rusizi uri mu yunganira Kigali ndetse ugenda utera imbere buri munsi kubera ibikorwaremezo biwushyirwamo

Hambere uwageraga muri uyu mujyi yabonaga inzu z’ubucuruzi ziganjemo izishaje, bivugwa ko zubatswe kera n’Abarabu bageze i Kamembe mu gihe cy’abakoloni.

Impinduka ziri i Rusizi zikora mu mfuruka zitandukanye z’ubuzima bw’umuturage aho agera kuri serivisi zitandukanye nk’iz’ubuvuzi, iz’imari n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko hari ibigikeneye imbaraga zaba iza Leta n’iz’abikorera mu guhaza ibyifuzo by’abaturage nko kugerwaho n’amazi meza.

Rusizi ifite umwihariko wo kuba ifite ibyiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo kubera amateka akomeye n’igisobanuro bifite ku Banyarwanda.

Ni ko karimo Urugo rw’aho Umwami Yuhi V Musinga yabaye mbere yo guciribwa i Moba; Umusozi w’Ibanga ry’Amahoro uteraniraho ibihumbi by’abakirisitu; aho ADEPR yaboneye izuba; Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyabaye icya mbere mu Rwanda; Pariki ya Nyungwe n’Ishyamba rya Cyamudongo; Ikiyaga cya Kivu gifite ubwiza gikesha uburobyi bukiberamo n’ibirwa birimo Nkombo, Ishywa na Gihaya bikibarizwamo ndetse n’Amashyuza ari mu Kibaya cya Bugarama.

Aka gace kandi kazwiho kuba isoko y’amashanyarazi ava mu Mugezi wa Rusizi, agaburira ibihugu byo mu Muryango w’ibihuriye ku Biyaga Bigari (CEPGL).

Ni akarere kera ibihingwa bitandukanye ariko kahaye umwihariko umuceri wo mu Bugarama, icyayi cya Shagasha, kawa, imbuto zinyuranye zirimo imyembe n’amaronji, urutoki, ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.

I Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane ubw’inka, ihene, inkoko, inkwavu n’ingurube. Bwiyongeraho ubw’amafi n’isambaza byo mu Kivu.

Mu rwego rw’inganda, Rusizi ifite Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA, Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha, Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma mu gihe hari n’into nk’izitonora kawa 16 n’izitunganya umuceri zirenga eshanu.

Akarere ka Rusizi korohereje abashoramari kubona ubutaka bwo kubakamo ibikorwaremezo no gushyiramo imishinga itandukanye ituma karushaho gutera imbere.

Kuri ubu hari inyubako ziganjemo iz’amahoteli mashya ari kubakwa hafi y’Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko Ku Bagore.

Iyi mishinga yiyongeraho ku yindi migari yo kubaka imihanda irimo nk’uhuza Gihundwe na Busekanka mu cyerekezo kigana ku Nkombo, uzatangirana n’ingengo y’imari ya 2023/2024. Kuri ubu hatangiye no kubakwa Icyambu cya Rusizi kiri kiri kubakwa mu Budiki.

Mu bijyanye na serivisi z’ubukerarugendo, abasura Rusizi bafite amahitamo menshi y’aho bashobora gucumbika, aho gufatira amafunguro cyangwa ka kawa. Ubu habarurwa hotels 28, motel umunani na restaurants zirenga 20.

Kivu Marina Bay ni yo iyoboye izindi n’inyenyeri enye; iziyikurikira zirimo Emeraude Kivu Resort, La Classe Hotel, Vive Hotel & Appartments, Centre Diocésain de Pastorale Incuti, Progress Hotel n’izindi.

Mu marembo y’Akarere ka Rusizi uvuye muri Nyamasheke

Uvuye mu Karere ka Nyamasheke winjira mu ka Rusizi. Aha ni ahazwi nk'i Giheke
Muri aka gace ni ho hari inzira igana kuri Pariki ya Nyungwe ndetse no ku ishyamba rya Cyamudongo biri mu byiza nyaburanga biri i Rusizi
Mu ntambwe nke ni ho hari imirimo migari ihinzemo icyayi cya Shagasha
Icyayi kiri mu bihingwa bihanzwe amaso mu bibyazwa umusaruro n'Akarere ka Rusizi

Kamembe, Umujyi wa Rusizi watangiye kuvugururwa

Abatuye n’abakorera i Rusizi bavuga ko uyu mujyi usigaye ugaragaramo ubwiza n’isuku nyuma y’uko akarere gatanze uburenganzira bwo kuvugurura inzu zishaje
Mu Mujyi rwagati hari ahantu hataraturwa cyane, hakiri ibibanza byagenewe kubakwamo
Inzu zari zishaje ubu zasizwe amarangi mashya ndetse hari n'inshya zubatswe mu gukomeza kurimbisha umujyi
Mu bice bitandukanye hashyizwe ubusitani mu gukomeza kubungabunga ibidukikije
Umujyi wa Kamembe ugenda waguka umunsi ku wundi
Umujyi wa Kamembe uri mu yashyizwe ku ikubitiro muri itandatu yunganira uwa Kigali
Ishami rya Banki ya Kigali rikorera mu Karere ka Rusizi, aho ritanga serivisi zitandukanye z'imari
Umujyi wa Rusizi wari muto ariko ugenda waguka umunsi ku wundi binyuze mu nyubako ziwuzamurwamo
Progress Hotel ni imwe muri hotel ziri i Rusizi. Abahazi kera hahoze Ten to Ten Paradise Hotel ya Mbanzabugabo
Sosiyete z'imikino y'amahirwe zahashinze ibirindiro
Cogebanque iheruka kugurwa na Equity Bank ifite ishami ryayo i Rusizi
AEBR ifite amashuri ahera ku ry'incuke rifasha abakiri bato guhaha ubumenyi
Inyubako ikoreramo Bank of Africa iri hagati mu Mujyi wa Kamembe
Amaduka acurururizwamo yagiye asanwa, anasigwa amarangi mashya. Uyu mujyi uri mu ikorerwamo ubucuruzi n'abantu benshi
Inyubako nshya zizamurwa umunsi ku wundi
Ku bamaze igihe badakandagiza ikirenge i Rusizi, ubu hari inyubako nshya zubatswe. Nuhagera bizagusaba gusoma amazina yazo cyangwa ubaze ba nyirazo
Rimwe mu maguriro magari yubatswe mu Mujyi wa Kamembe
Iri ni isoko rishya ryubatswe mu Mujyi wa Kamembe rwagati
Abantu aba ari urujya n'uruza mu mujyi rwagati
Inzu z'ubucuruzi zaravuguruwe, uhageze ubona itandukaniro n'ibihe byo hambere
Isoko rya Kamembe riri neza n'ahazwi nko ku bamotari cyangwa ku isaha
Sosiyete zikomeye mu bucuruzi zirimo na Tecno ziri mu zifite ibikorwa byazo i Kamembe
Mu bikorwaremezo byubatswe muri Rusizi harimo n'imihanda yoroheje imigenderanire
Kamembe City Plaza ni imwe mu nyubako ikorerwamo ubucuruzi ariko inafite amacumbi abantu bararamo
Sitasiyo ya SP ikorera hafi yo ku Kibuga cy'Indege cya Kamembe

Cité y’i Kamembe yararimbishijwe

Muri Cité hagejejwe imihanda ndetse abahatuye bagenda boroherezwa gusana inzu zabo
Hambere kugera muri aka gace imvura yaguye byari ihurizo rikomeye
Umusigiti uri muri Cité, agace gatuwe n'Abayisilamu benshi

Kacyangugu ni agace karimo inzego z’ubutegetsi n’iz’ubucamanza

Mu Kadasomwa hari umuhanda mubi urimo ibinogo ariko ubu hameze neza cyane
Umuhanda uva mu Kadasomwa ugana ahari Ibiro by'Akarere ka Rusizi washyizwemo kaburimbo
Ahubakwa imihanda hanashyirwaho amatara atuma irara icaniwe mu ijoro
Imihanda myinshi igenda yubakwa muri Kamembe ndetse hari n'indi iri mu mishinga
Ibiro by'Akarere ka Rusizi ni aha bikorera
Aha ni ho hakorera ibiro by'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu Karere ka Rusizi, ni ku Kacyangugu
Inyubako ikoreramo Urukiko Rukuru rwa Rusizi. Aka gace karimo inkiko zitandukanye
Aha ni kuri Stade ya Rusizi, aho Ikipe ya Espoir FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri yakirira imikino yayo
Inyubako ikoreramo ubuyobozi bwa Espoir FC iri hafi na Stade ya Rusizi
Izi nyubako zubatse mu gace kazwi ka Kacyangugu, kari mu dutuwe n'abifite muri Rusizi
Imihanda yubatse mu bice bitandukanye ku buryo bworoshya ubuhahirane hagati y'Abanyarwanda n'abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Aka gace kabamo inzu zihagazeho bitewe n'abahatuye biganjemo abafite agatubutse
Akarere ka Rusizi gafite ubwiza nyaburanga no mu bikorwaremezo bigenda bigashyirwamo nk’imihanda ya kaburimbo. Uyu uri mu ihuza Umujyi wa Kamembe na Bukavu unyuze ku Rusizi I

Rusizi imaze gukungahara kuri hoteli, ubu ifite izigera kuri 28

Marina Bay irayoboye

Kivu Marina Bay ni hoteli y'inyenyeri enye, yubatswe n'asaga miliyari 7 Frw
Ishusho ya Kivu Marina Bay uyirebeye ku Kacyangugu
Ni hoteli yitezweho kuzamura ishusho ya Rusizi mu by’ubukerarugendo cyane ko icungwa n’Ikigo gikomeye mu bijyanye n’amahoteli cya Mantis
Ni hoteli itanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru ku bagana Akarere ka Rusizi ndetse iri mu zakira ibikorwa byiyubashye bikaberamo
Ifite inyubako ziteye amabengeza zituma abahagana bahabwa serivisi bifuza
La Classe Hotel iri muri hotel nshya zuzuye mu Karere ka Rusizi

Hari izindi hoteli zimaze gushinga imizi i Rusizi

Emeraude Kivu Resort iherereye neza muri metero nk'eshanu uvuye ku Kiyaga cya Kivu
Hoteli nyinshi zigezweho zubatse hafi y'Ikiyaga cya Kivu
Imiterere ya Emeraude Kivu Resort uyitegeye uri kure yayo
Amarembo y'iyi hoteli atakishijwe imigongo mu buryo bwo guha ikaze abayigana
Uri muri iyi hoteli y'inyenyeri eshatu izuba rirenga yitegeye Ikiyaga cya Kivu
Vive Hotel and Appartments ni hotel y’inyenyeri ebyiri iri ruguru y’Ikiyaga cya Kivu hafi y’ahazwi nko mu Budiki
Uyu muhanda ni wo utandukanye iyi hoteli n'Ikiyaga cya Kivu
Nyiri iyi hotel, Twizeyimana Vincent, asanzwe azwi no muri ruhago kuko ni Perezida wa Espoir FC y'i Rusizi
Munini Hill Motel ni imwe mu macumbi amaze igihe mu Karere ka Rusizi, iherereye ahazwi nko ku Badive
F & F Coffee Shop Ltd iherereye mu Mujyi wa Kamembe rwagati
Aha hari mu ho ushobora gufatira ka kawa kera i Rusizi mu gihe uri i Kamembe
Iyi hoteli ifite inyenyeri eshatu, ikundirwa serivisi nziza cyane ko ari umwihariko w'abihayimana
Centre Diocésain de Pastorale Incuti ni hoteli y'abapadiri iri ku Kacyangugu
Munsi y'iyi hoteli hari umuhanda werekeza ku Rusizi I n'ukomeza ugana mu Bugarama
Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, EAR, rifite hoteli yitwa Peace Guest House
Ikorera mu nyubako ijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Rusizi
Iyi hoteli yubatse neza mu ntambwe nke uvuye ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu
La Petite Isimbi iri mu macumbi acumbikira abatari bake basura Akarere ka Rusizi
Hotel du Lac iri mu ntambwe nke uvuye ku Mupaka wa Rusizi I uhuza Umujyi wa Kamembe muri Rusizi n'uwa Bukavu muri RDC
Inyubako iyi hoteli ikoreramo iri mu zubatswe mu myaka yo hambere bituma igira umwihariko wo gukomera cyane
Ufatira akantu kuri Hotel du Lac, aba yicaye hejuru neza y'Umugezi wa Rusizi, aho asoma agacupa areba Bukavu hakurya ye
Hôtel des Chutes ni yo ya mbere yazamuwe mu Karere ka Rusizi. Iherereye neza mu ntambwe nke uvuye ku Mupaka wa Rusizi I utandukanya Umujyi wa Kamembe n’uwa Bukavu. Hari umushinga wo kuyivurura ikongera gutanga serivisi ku bayigana

Ubukerarugendo nyobokamana buhafite imizi

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu iherereye ku Kacyangugu
Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940. Aha ni ho hari urusengero rwa mbere
Iyi ngoro iri ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro kari mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. Kashibutse mu iyerekwa rya nyakwigendera Padiri Rugirangoga Ubald
Ibanga ry'Amahoro ni agasozi gaherereye neza ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu. Benshi bajya kuhasengera bizeye ko bahabohokera, abandi bakahabonera ibisubizo by'ibibazo byabo
Urusengero rwa EAR Rusizi ruri mu zifite inyubako igezweho. Ruherereye hepfo yo ku Cyapa ku muhanda uhana mu Kadasomwa

Ikibuga cy’Indege cya Kamembe kiri mu bifite amateka mu Rwanda

Mu 1934 ni bwo Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyubatswe, kiba icya mbere cyabayeho mu Rwanda
Cyubatswe n’Abakoloni b’Ababiligi, bagamije guhuza Congo n’u Rwanda. Ubu cyakira indege ebyiri ziringaniye za Sosiyete Nyarwanda z’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir
Aha ni ku Biro by'Umurenge wa Gihundwe. Uyu muhanda ni wo uzakomeza kubakwa ukageza ku Busekanka, aho ugana ku Nkombo afatira ubwato mu gihe atanyuze i Kamembe ahazwi nko mu Budiki
Aka ni agakiriro ka Rusizi kari ahazwi nko ku Ruganda mu Murenge wa Murangi. Gakorerwamo ibikorwa byiganjemo iby'ububaji n'ubukorikori
Ikibaya cya Bugarama gifite umwihariko wo guhingwamo umuceri n’imbuto zitandukanye [nk’uko biri muri gahunda y’akarere] nk’imyembe n’indimu
Ikibaya cya Bugarama ni ahantu hakorerwa ubuhinzi bw'umuceri uribwa mu bice bitandukanye by'igihugu
Uruganda rukora Sima, CIMERWA, rwongerewe ubushobozi kugira ngo ruhaze isoko
Iri ni rimwe mu masoko mpuzamipaka ryubatswe mu Bugarama rikorerwamo ubucuruzi bw'ibicuruzwa bitandukanye
Uruganda rutunganya umuriro ukomoka kuri nyiramugengeri ruherereye mu Gishoma mu Karere ka Rusizi
Mu Bugarama hahingwa ibirimo imbuto nk'imyembe n'izindi

Umugezi wa Rusizi utandukanya Rusizi na Bukavu ya RDC, ni isoko y’amashanyarazi

Akarere ka Rusizi gafite imipaka ine igahuza n'ibihugu by'abaturanyi ari byo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwo mujyi uri hakurya ni Bukavu
Umugezi wa Rusizi utandukanya Kamembe na Bukavu. Aya mazi iyo ageze hafi ya Rusizi II akora urugomero rutanga amashanyarazi agaburira ibihugu byo mu Muryango w'Ibihugu Bigari (CEPGL)
Ikiraro kiri ku Mupaka wa Rusizi I. Ni cyo cya mbere cyubatswe mu Rwanda ariko ikiriho ni icyavuguruwe mu myaka mike ishize

Ikiyaga cya Kivu mu byiza nyaburanga bitatse Rusizi

Ikiyaga cya Kivu ni cyo kinini mu Rwanda, gikurura imbaga y’abantu haba Abanyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye
Igice cy'Ikiyaga cya Kivu kiri ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe ikindi kiri muri RDC
Polisi y'u Rwanda ikorera hafi y'Ikiyaga cya Kivu
Abakunda amazi, bizihirwa no gutemberera muri aka gace
Hafi y'amazi hari kuzamurwa inyubako zitandukanye
Ibyambu bisanzwe aho ubwato bwatsikaga mu Karere ka Rusizi
Aha ni ho bihagurukira bikanahashyikira ndetse n'ibyubakwa ni ho bikorerwa
Ikirwa cya Nkombo kiri hagati mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi
Ikirwa cya Gihaya kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu, giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Mu mishinga ihateganyirijwe mu bihe biri imbere harimo na hoteli igezweho
Mu Kiyaga cya Kivu hakorerwamo imirimo itandukanye irimo no gutembera mu mazi
Ikiyaga cya Kivu kiri mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Rusizi
Iyi foto yafatiwe ahazwi nko ku Kacyangugu witegeye Ikiyaga cya Kivu n'agace gato ka Bukavu
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba cyimeza riri ku buso bwa kilometero kare 1019. Umurenge wa Bweyeye wo mu Karere ka Rusizi uyikoraho
Aho Umwami Yuhi V Musinga yabaye mbere yo koherezwa i Moba, ubu ni mu Mudugudu wamwitiriwe. Ni mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe
Amashyuza ni amazi avura indwara zitandukanye z'amavunane. Aherereye Ari mu Mudugudu wa Rukamba Kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye

Inyubako ziganjemo iza hoteli ziri kubakwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu

Izi nyubako ziganjemo izizaba ari amahoteli agezweho mu bihe biri imbere
Inyubako zitandukanye ziri kuzamurwa ku bwinshi mu Mujyi wa Kamembe by'umwihariko hafi y'Ikiyaga cya Kivu

Icyambu cya Rusizi cyatangiye kubakwa

Icyambu cya Rusizi kiri kubakwa ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko mu Budiki mu Murenge wa Kamembe
Iki cyambu cyitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Imirimo irarimbanyije ndetse biteganyijwe ko izarangira bitarenze umwaka wa 2024
Icyambu cya Rusizi ni kimwe mu bigize gahunda yagutse yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi hagamijwe kwimakaza iterambere ry’ubucuruzi
Icyambu cya Rusizi kizajya cyakira abagenzi miliyoni 2,3 ku mwaka

Amafoto ya IGIHE: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages