Kōzo Kigali ifite inkomoko muri Ghana kuko ariho hatangirijwe restaurant zitwa Kōzo. Yatangiye gukora mu 2019 nyuma iza gufungura ishami mu Rwanda mu 2023.
Nyiri iyi restaurant, Ramzi Yamusah, yashinze iyo mu Rwanda nyuma y’uko iyo yashinze muri Ghana yari imaze kubaka izina, agahitamo kwagura ibikorwa bye ariko abyagurira hanze y’igihugu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Kozo Kigali, Dinesh Parerao, yabwiye IGIHE ko ubwo Ramzi yagiraga igitekerezo cyo kwagura ibikorwa bye, yatangiye gushaka ikindi gihugu yakoreramo kugeza ageze mu Rwanda akabona ko nta handi akwiye kujya.
Ati “Batangiye kugenda batembera ibindi bihugu, amasoko yo muri Afurika bashakisha ahandi hantu bakorera, ariko ubwo basuraga u Rwanda, nta handi hantu heza bari kubona nko mu Rwanda kuko ni igihugu cyahuje gutanga serivisi n’ubucuruzi.”
Asobanura ko Ramzi akunda ahantu hatuma abantu biyumva nk’aho bari mu rugo ariko bari kugira ibihe byiza. Ibi ni byo byatumye ahitamo gukorera ku Kimihurura.
Ati “Iyo witegereje hano winjira ubona imigano ikikije hano, ntiwamenya ngo ni iki kirimo imbere ariko iyo winjiyemo ukabona ukuntu hasa, abantu benshi baratungurwa.”
Kōzo ni izina ryo mu Kiyapani, risobanura ubwoko bw’ibibabi byitwa ‘Paper Mulberry’ bizwiho kuvamo impapuro kandi zikomeye.
Umwihariko w’impapuro ziva muri ibyo bibabi ni uko zimara igihe kirekire ndetse zishobora kongera kwisubiranya mu gihe zacitse. Ni ibintu bihura n’intego ya Kōzo nka restaurant, kumara igihe kirekire ndetse no gukomera.
Kōzo ni imwe muri restaurant zigarukwaho na benshi nk’izihagazeho mu Mujyi wa Kigali kubera ibiciro byaho, ariko ubuyobozi bw’iyi restaurant si ko bubibona kubera ko ahubwo bukurikije serivisi butanga ibiciro byabo biri hasi.
Parerao asobanura ko yagiye abyumva inshuro nyinshi ko restaurant yabo ifite ibiciro biri hejuru ariko ko ibyo atari byo kuko itanga serivisi iri ku rwego rwo hejuru kandi ku biciro bito ugereranyije n’izindi restaurant zikomeye.
Ati “Buri gihe ndabyumva abantu benshi bavuga ko Kōzo ihenze ariko iyo tugereranyije ibiciro byacu n’ibindi biri ku isoko ry’abakora mu gutanga serivisi, ntekereza ko rwose ibyacu bihendutse.”
Akomeza avuga ko nk’ubu hari amafunguro agura hagati y’ibihumbi 20 Frw na 35 Frw, aba agizwe n’ifunguro ryoroheje rifatwa mbere y’ifunguro nyamukuru (starter), ifunguro nyamukuru (main course), dessert n’icyo kunywa.
Ati “Nzahora nshishikariza abantu kuza bakirebera kuko ntabwo twafunguye restaurant abantu batazabasha kwisangamo. Nk’ubu twakoze menu yorohereza abantu guhitamo icyo bashaka kurya aho uhitamo ifunguro nyamukuru ubundi tukamuhitiramo andi mafunguro yoroheje aribanziriza n’ariherekeza kuko tuzi ko hari abantu batugana badafite umwanya wo kuzenguruka amafunguro yose dufite.”
Umwihariko w’amafunguro ya Kōzo
Kōzo itanga amafunguro yose ariko umwihariko ukaba amafunguro yo muri Aziya ategurwa n’Umunya-Thailand, Sarkon Somboon ari na we mukuru w’Igikoni (Executive chef).
Parerao yavuze ko ubusanzwe Abanyarwada n’Abanyafurika muri rusange batinya kugerageza indyo z’ahandi cyane cyane mu bihugu by’u Burayi na Aziya.
Ngo ni yo mpamvu Somboon yahisemo guhuza amafunguro yo muri Aziya no muri Afurika kugira ngo byorohere abagana restaurant kwibona mu byo iteka.
Ati “Abantu benshi batinya kugerageza ibiryo by’ahandi cyane, ndaguha nk’urugero rwa Suchi. Abantu benshi bazi ko ari ibiryo bibisi kandi nta muntu washaka kurya ibiryo bibisi. Nka Kōzo tuba dushaka guha abakiliya bacu ibihe byiza, ni gutyo chef yavuze ati reka duhuze imitekere yo muri Afurika n’iyo muri Aziya dukore indi mitekere mishya.”
Somboon avuga ko impamvu yahisemo gukoresha imitekere yo muri Aziya ari uko ubusanzwe ariho iwabo wo guteka.
Ati “Imitekere yo mu Buhinde no mu Bushinwa, bifatwa nk’umwami n’umwamikazi w’imitekere ku Isi yose, Abanyaburayi ntibari bazi guteka kugeza mu kinyejana cya 17 na 18, igihe bamenyaga ibirungo mbere baratogosaga gusa. Ni mu gihe Abahinde n’Abashinwa bari bafite ubugeni mu guteka imyaka ibihumbi 10 ishize.”
Akomeza avuga ko kuyihuza n’iyo muri Afurika byasaga no kongera gufungura amaso Isi yose kubijyanye no guteka.
Ati “Duteka indyo zo muri Afurika yose nk’umugabane, tukazihuza n’izo muri Aziya yose. Ibi twabikoze kuko muri Afurika hari ubwiganze bw’izo mu Burayi kubera ubukoloni, muri Amerika hakaba ubwiganze bw’izo muri Afurika kubera ubucakara. Rero guhuza indyo zo muri Afurika no muri Aziya, ni ugufungurira Isi yose ikintu gishya batari bazi.”
Kōzo ivuga ko ibikoresho byose ikoresha mu gikoni cyayo, biba ari umwimerere bikiva mu mirima kandi ko ikorana n’abahinzi, ikabamenyesha ibyo ikeneye ku buryo bikaboneka bikiri bizima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!