Ubwo nari ndi mu ndege ya RwandAir nerekeza mu Bubiligi, mvuye mu Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye i Kigali, naganiriye n’umugabo w’Umubiligi Peter De Vocht na we wari uvuye gusura u Rwanda no gukurikirana iri rushanwa ryari ribereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
Mu kuganira, yahise ambwira ko amfitiye amakuru yerekeranye n’amateka y’iwacu mu Rwanda.
Yambwiye ko amfitiye amateka y’umwihariko ku Mwami Mutara III Rudahigwa watwaye u Rwanda ndetse anansaba ko niba nshaka kuzayamenya nazamusura akayansangiza.
Sinatinze kumusura, ni bwo nerekezaga mu Mujyi wa Keerbergen. Mu rugendo rwanjye twahereye ku nyandiko yashyizwe mu biro bikuru bya Komini cyangwa by’Umujyi wa Keerbergen aho Mutara III yagizwe umuturage w’icyubahiro w’aka Karere.
Muri ako gace kandi yanyeretse kiliziya Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi basengeragamo.
Twakomeje gutembera mu bice bitandukanye by’aho Mutara III n’Umwamikazi batembereraga ubwo bari muri ako gace mu 1956, ari naho hagiye hafatirwa amwe mu mafoto akunze kugaragaza uyu mwami.
Ahandi twasuye ni ahari imihanda yitiriwe Mutara III, nk’uwitwa Mwami-Mutaradreef, hakaba n’indi yitiriwe u Rwanda (Ruandadreef).
Ahandi nasuye ni hoteli Umwami n’Umwamikazi babagamo, uko bazaga muri Keerbegern, iherereye ahantu hatuje, n’ubu kandi ikaba ari inzu igendwamo n’abantu bihagazeho.
Urugendo kandi rwakomereje ku isambu y’Umwami Mutara III Rudahigwa yaguze muri ako Karere.
Ni isambu yagutse, irimo ibiti byiza. Mutara III yari yarayihisemo ngo azahubake inzu azajya abamo mu gihe azaba agiye mu Bubiligi ndetse n’abo mu muryango we bashoboraga kubamo bagiye nko kwiga.
Ntibyakunze ko Umwami Mutara III Rudahigwa agera ku cyifuzo cye cyo kubaka inzu, ubutaka buza kujya mu maboko y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Keerbegern.
Kuri ubu iyo sambu yagizwe ahantu hihariye hagaragaza amateka kandi hafatwa nk’ahantu kimeza.
Peter De Vocht yanyeretse ko aha ari hantu hafasha abaturage b’aka Karere kubona ibiti bya kimeza n’ahantu heza hari umwuka mwiza kandi ufasha abahasohokeye kuruhuka neza.
Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yabaye Umwami w’u Rwanda kuva mu 1931 kugeza tariki 25 Nyakanga 1959 ubwo yatangiraga mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi afite imyaka 48.
Tumenye amateka y’Umwami Mutara III Rudahigwa wakunze akarere ka Keerbergen mu Bubiligi akahagura n’ubutaka mu 1956. pic.twitter.com/5EAkOZgtvW
— IGIHE (@IGIHE) October 7, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!