Iri murikagurisha ngarukamwaka mu byerekeranye n’ubukerarugendo, ryitabirwa n’ibihugu bigera ku 187, ryatangiye kuwa 8 Werurwe rirasozwa kuri iki Cyumweru, ariko ibihembo by’ibihugu byitwaye neza byahembwe kuri uyu wa Gatandatu.
Mu itangwa ry’ibihembo, hagenderwa ku migabane. Muri Afurika u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu, rukurikiye Tunisia yaje ku isonga na Botswana ya kabiri.
Bimwe mu byitabwaho muri iri murika kugira ngo hamenyekane igihugu cyahize ibindi ku mugabane giturukaho, ni uburyo kibungabunga umuco wacyo, bikagaragara ko atari ugukora ubucuruzi, uburyo cyakira abaje gusura ibyo kimurika, imyambarire ijyanye n’umuco wacyo, n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kaliza, akimara kwakira igihembo, yabwiye IGIHE ko bishimiye umwanya begukanye mu kumurika iby’u Rwanda, byerekana ko ruhagaze neza.
Kariza asobanura ko mbere yo kwitabira imurika ry’uyu mwaka, leta n’abikorera babanje kwicarahamwe, bemeza kumurikira hamwe.
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Benedicto Nshimiyimana, yko abwiye IGIHE bishimishije kuza mu bihugu bitatu byitwaye neza muri iri murika, ruvuye ku mwanya wa cyenda rwariho mu mwaka ushize.
Indi nkuru bifitanye isano : U Rwanda rwitabiriye imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo mu Budage (Amafoto)
Karirima A. Ngarambe/Berlin



















TANGA IGITEKEREZO