Babyemeranyije kuri uyu wa Gatatu ubwo ababukoramo bo muri Tanzania basuraga bagenzi babo bo mu Rwanda, bakaganira uburyo barushaho kunoza ubufatanye.
Ni ibiganiro byaranzwe no kugaragaza amahirwe buri gihugu kihariyemo mu bukerarugendo nk’ibishingiye ku muco, umutungo kamere n’ibindi.
Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo mu Rwanda, RTTA, Namatovu Caroline, yavuze ko ibihugu byombi bifite ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye, bityo kwishyira hamwe ari amahirwe.
Ati “Ba mukerarugendo iyo baje muri Afurika akenshi ntabwo baza gusura igihugu kimwe. Basura n’ibindi bihugu bihegereye kandi Tanzania nicyo gihugu kidafite ibintu by’ubukerarugendo bisa n’ibyo mu Rwanda. Iyo baje mu Rwanda baba bashaka gukomereza Tanzania.”
Yavuze ko ubufatanye bw’abakora mu bukerarugendo mu bihugu byombi busanzwe ariko butari ku rwego rwifuzwa rushobora gufasha ibihugu byombi kubwungukiramo uko bikwiye.
Namatovu yavuze ko gufasha no gushishikariza ba mukerarugendo bagannye igihugu kimwe kugera no mu kindi kugira ngo barebe ibyiza bihari, bizafasha ibihugu byombi kandi babisigire amadovize mu buryo bwagutse.
Yavuze ko uburyo bwo kubahererekanya bworoshye, kuko nk’ikigo gitwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, gisanzwe gikora ingendo mu bihugu byinshi birimo na Tanzania.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo muri Tanzania, TATO, Sirili Akko, yavuze ko ubukerarugendo ari rumwe mu nzego zishobora gufasha Afurika kwikura mu bukene.
Ati “Ntabwo ari muri Afurika y’Iburasirazuba gusa, ubukerarugendo ni amarembo mashya yafasha umugabane wa Afurika kwikura mu bukene kuko ni kimwe mu bihanga akazi, bugira uruhare rukomeye mu kongerera agaciro ibikorwa.”
Akko yavuze ko u Rwanda na Tanzania bidahuje ibikorwa bikurura ba mukerarugendo ku buryo kimwe cyakumva ko gihanganye n’ikindi ahubwo bigomba gukorana byagutse, bikajya bihererekanya ababigana.
Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, Kageruka Ariella, yavuze ko bikwiye ko ‘Ibihugu byo muri EAC bikangurira ba mukerarugendo babigannye kugera no mu bindi bihugu bituranyi kandi bikaborohereza mu ngendo n’ibindi bibafasha kuhagera.
Abikorera bakora mu bukerarugendo muri Tanzania nibo babimburiye gusura bagenzi babo bo mu Rwanda, bakaba bemeranyije ko nabo bazabasura mu gihe cya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO