Yabigarutseho mu ijambo yavuze atangiza Inama ya 23 y’Ihuriro rya WTTC iteraniye mu Mujyi wa Kigali ku wa Kane, tariki ya 2 Ugushyingo 2023.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi bakuru ba za Guverinoma.
Yanitabiriwe kandi n’abakora mu ngeri zirimo ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, abikorera muri izo nzego n’abandi bose bagamije kwigira hamwe uko urwego rw’ubukerarugendo rwakorwa mu buryo bwiza.
Perezida wa WTTC, Julia Simpson, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama ibereye bwa mbere muri Afurika, avuga ko kuri we kuba yabereye mu Rwanda bidasanzwe.
Yavuze ko akigera mu Rwanda yarusanze nk’igihugu kidasanzwe ahanini kubera uko cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nkihagera umuntu yarambwiye ati ‘icyo ukora cyose, ushake uko ugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, si ahantu horoshye gusura ariko hazatuma urushaho gusobanukirwa neza u Rwanda.’’
Yavuze ko ibyo yabonye byerekana imbaraga zidasanzwe no kongera kwiyubaka kw’igihugu.
Ati “Mu myaka 30 ishize iki gihugu cyari cyarashwanyaguritse, ubu ni igihugu cyahindutse, cyunze ubumwe, cyiyubatse kandi gitanga icyizere.’’
Simpson yatanze ingero z’uburyo u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu byorohereza abashoramari muri Afurika mu gihe mu “myaka icumi ishize u Rwanda ntirwari mu bihugu 150 byorohereza abashoramari gukoreramo ishoramari.’’
Mu rwego rw’ubukerarugendo, abahawe akazi mu Rwanda barenga 200.000 ndetse bwinjiza 8.2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Yakomeje avuga ko ubukerarugendo bukozwe neza ari inkingi ikomeye y’ubutegetsi.
Ati “U Rwanda ni urugero rwo gutsinda, icyizere no kugera ku ntego.’’
Kugeza ubu urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rushobora gutanga akazi ku bantu barenga 500.000.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB, Gatare Francis, yavuze ko kwakirira iyi nama mu Rwanda ari intambwe ifatika ku Mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Mu Rwanda twumva neza urwego rw’ubukerarugendo mu kubaka ubukungu bwacu.’’
Imibare ya RDB igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 aturutse mu bukerarugendo, aho uwo mubare wazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.
Yavuze ko mu mwaka utaha u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 20 ishize hatangiye umuhango wo Kwita Izina, umuhango ujyana no kubungabunga ingagi zo mu Birunga.
Ati “Turabaha ikaze kuko bizaba ari ibirori bidasanzwe.’’
Simpson yavuze iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Kigali ari iya Afurika yose nk’Umugabane ukomeje gutera imbere mu bukerarugendo.
Biteganyijwe ko nibura uyu Mugabane uzinjiza miliyari 50$ mu 2033 mu bukerarugendo ndetse ugashobora guhanga imirimo miliyoni esheshatu.
Yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bukerarugendo bwa Afurika zirimo ibikorwaremezo by’ubwikorezi, visa ziboneka bigoranye n’ibindi bikeneye guhabwa umurongo.
Yashimye u Rwanda rutanga visa ku bashyitsi bageze mu gihugu mu gihe ahandi usanga bishobora no kumara ukwezi bategereje.
Yagize ati "Ibibazo bya visa biri mu by’ingutu urwego rw’ubukerarugendo ruhura na byo ku Isi. U Rwanda ruri mu bihugu byorohereje ababisura kubona visa.’’
Ubukerarugendo buhanzwe amaso nk’urwego ruzakomeza kuzahura ubukungu bw’Isi bwahungabanyijwe na Covid-19. Uru rwego rwitezweho guhanga imirimo miliyoni 110 mu myaka 10 iri imbere ku Isi.
Inama yiga kuri uru rwego yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 45 bitandukanye. Iri kwiga ku ngamba zikwiye kubakirwaho mu guteza imbere ubukerarugendo burambye no kureba imbogamizi zikiri muri uru rwego.
Raporo ya World Travel and Tourism Council (WTTC) yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033. Ni ukuvuga ko buzaba bwinjiza miliyari $15.000 zingana na 11,6% by’ubukungu bw’Isi yose.
Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy na Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!