‘The Lord Mayor’s Show’ ni ibirori bimaze imyaka 804 biba ndetse bikaba bimwe mu bikomeye ku Isi mu bihuza abantu barenga 6000 baturutse ku Isi yose, aho baza bakiyerekana mu buryo bw’imbyino, umuco, amatsinda acuranga n’ibindi.
Itsinda ryaserukiye u Rwanda ubwo ryiyerekanaga ryasabye abitabiriye ibi birori gusura u Rwanda mu nama ya CHOGM 2020.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza , Yamina Karitanyi yavuze ko ari ibyishimo ku Rwanda kuko kwitabira ibi birori bivuze byinshi ndetse bikaba byabaye inzira yo kumurika umuco Nyarwanda.
Yagize ati “Ubu ni ubwa mbere u Rwanda rwitabira the Lord Mayor’s Show, twatewe ishema no kuba muri iki gikorwa, dusangiza abandi umuco wacu ndetse dutumira n’abatuye Londres kwitabira inama ya CHOGM.”
Yongeyeho ko kuba u Rwanda rwitabiriye byerekana umubano mwiza rufitanye n’umujyi wa Londres .
Ati “Kuhaba k’u Rwanda byerekana umubano mwiza n’umujyi wa Londres ndetse n’ukwiyemeza dufite mu muryango wa Commonwealth”.
Karitanyi yavuze ko uko CHOGM 2020 igenda yegera bazarushaho gusangiza abantu amakuru y’uko u Rwanda rugenda rutera imbere n’aho imyiteguro igeze kugira ngo igikorwa cyo kwakira iyi nama kizagende neza.
Abari bahagarariye u Rwanda muri ibi birori barimo itsinda ry’intore n’abakaraza biyerekanye mu myambaro n’imbyino by’umuco gakondo, byose hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise AKaliza yavuze ko inama ya CHOGM 2020 izaba amahirwe k’u Rwanda yo gusangiza Isi bimwe mu byiza nyaburanga rufite.
Yagize ati “Twishimiye kwakira abarenga 5000 baturutse ku Isi yose bazaza mu Rwanda kubera inama ya CHOGM 2020. Iyi nama izaba ari imwe mu zihuza abantu benshi kandi batandukanye mu mateka y’u Rwanda ndetse twishimiye gusangiza Isi umwihariko w’igihugu mu byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo uhereye ku gusura Ingagi, kwibonera ishyamba rya Nyungwe riri mu akuze, gusura inyambo, kubona ubuzima bwo muri Kigali ndetse no kujya mu Kagera gusura inyamaswa eshanu zikomeye”.
Uretse ibijyanye n’ubukerarugendo n’umuco, itsinda ryari rihagarariye u Rwanda ryerekanye ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, aho biyerekanye bari mu mwambaro ubasanisha n’ingagi bagenda iruhande rwa moto idasohora umwuka wangiza ikirere.
Muri ibi birori kandi Abanyarwanda biyerekanye mu mwambaro wa Arsenal nk’uburyo bwo kwishimira ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe ndetse sosiyete Nyarwanda itwara abantu mu ndege Rwandair, isanzwe ijya muri uyu mujyi gatatu mu cyumweru nayo yiyerekanye iboneraho no kubwira abazitabira CHOGM ko izabafasha kugera i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO