00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Londres: U Rwanda rwegukanye umudari wa bronze mu bihembo bya ‘Wanderlust Travel Awards 2025’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 November 2025 saa 06:25
Yasuwe :

Ikinyamakuru cya Wanderlust gikorera mu Bwongereza cyandika amakuru ajyanye n’ubukerarugendo, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu hantu habereye ubukerarugendo.

Iki gihembo u Rwanda rwagihawe ubwo rwari rwitabiriye imurikagurisha ngarukamwaka ryiswe “World Travel Market” riri kubera i Londres mu Bwongereza ryatangiye ku wa 4 Ugushyingo, rirasozwa ku wa 6 Ugushyingo 2025.

Muri iri murikagurisha u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir n’ibigo bitandukanye bitanga serivisi z’ubukerarugendo.

Mu bigo byavuye mu Rwanda harimo Primates Safaris, Hermosa Life Tours, Wilderness, Blue Monkey Tours, Triple Legacy Travels, Kings Safaris na Wildlife Tours.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi itatu abahagarariye u Rwanda bazitabira inama zitandukanye zigamije kumenyekanisha mu mahanga ubukerarugendo bw’igihugu.

Iri murikagurisha ni urubuga rukomeye ruhuza abakora ibijyanye n’ubukerarugendo, ngo bakorane, baganire no ku iterambere ryabwo.

Ikinyamakuru cya Wanderlust kimaze imyaka 32, gifite abagikurikirana bo mu bihugu bigera ku 122 ku Isi, gitangaza inkuru zirimo ubuhamya butandukanye, amafoto n’amashusho bijyanye n’ubukerarugendo mu mpande zitandukanye.

Ntabwo ari bwo bwa mbere Wanderlust yahemba u Rwanda kubera ko mu 2017 rwahembwe nk’ahantu hambere ku Isi habereye ubukerarugendo.

Mu minsi ishize u Rwanda rwegukanye igihembo cy’icyubahiro nk’igihugu cyo muri Afurika gifite ibikorwaremezo bifasha ubukerarugendo, byiza kandi biteye imbere.

Ubukerarugendo ni imwe mu nzego zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda, aho mu 2024 bwinjirije u Rwanda miliyoni 647$, bingana n’izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Byagizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege. Byitezwe ko umusaruro uzagera kuri miliyari 1.1 $ bitarenze 2029.

U Rwanda rwegukanye umudali wa bronze mu bihembo bya ‘Wanderlust Travel Awards 2025’
Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages