00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungukiye mu imurika rikomeye ry’ubukerarugendo muri Amerika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 April 2018 saa 07:33
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye imurika mpuzamahanga ry’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo rya Los Angeles Travel & Adventure Show, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri murika ryabaye tariki ya 24-25 Werurwe 2018, ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 350 baturutse hirya no hino ku Isi, inararibonye mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ibyamamare birimo Peter Greenberg ukora ikiganiro kirebana n’ingendo kuri televiziyo ya CBS, Rick Stevens na Samatha Brown.

Remarkable Rwanda iterwa inkunga n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB ni yo yari yitabiriye iri murika, aho bamuritse ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo by’umwihariko ingagi, ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori, ndetse n’imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda.

Muri iri murika kandi, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Bonny Musefano yabonye umwanya wo gusobanurira ibigo bikomeye bikora ibijyanye no gutwara ba mukerarugendo, ibikorwa bitandukanye bashobora gusanga mu Rwanda.

Hanamuritswe ndetse abantu babona amahirwe yo kumva uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda, bayiteguriwe na Silverback Coffee of Rwanda, inzu itegura ikawa i Los Angeles ariko yashinzwe n’Umunyarwanda Jack Karuretwa. Ikigo 25Vacations ni cyo cyari gihagarariye abakora ibikorwa byo gutwara ba mukerarugendo mu Rwanda.

Umunyamakuru wibanda ku nkuru zicukumbuye zirebana n’ubukerarugendo wanabiherewe igihembo cya Emmy, Peter Greenberg, yagarutse ku bice bitandukanye abantu bakwiye gusura, maze avuga ko u Rwanda ruri mu hantu hane heza buri wese yatemberera muri uyu mwaka wa 2018.

Abahagarariye u Rwanda muri iri murika bahamya ko wabaye umwanya mwiza wo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi bashobora gusura ndetse n’impamvu rukomeje kuza ku rutonde rw’ahantu buri wese akwiye kugera muri uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages