RSYC ni ikigo kizwi cyane muri Singapore, cyashinzwe mu 1845. Ni kimwe mu bigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo zitangirwa mu mazi hifashishijwe ubwato budasanzwe.
RSYC itanga serivisi zitandukanye mu mazi, zirimo kugenda n’ubwato, gusiganwa ku mazi, n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Ikigo gifite ibikorwaremezo mu mazi byo ku rwego rwo hejuru birimo nka restaurants, ahantu hategurirwa ibirori, ahantu ho kuruhukira n’ibindi.
Abanyamuryango ba RSYC bahabwa amahirwe yo gukoresha ibi bikorwaremezo kandi bashobora kwitabira ibirori byihariye nk’amarushanwa y’ubwato, ibikorwa byo guhuza abantu, n’amarushanwa mpuzamahanga y’ubwato.
RSYC Christmas Boat Light-Up Parade yagaragarijwemo ibikurura ba mukerarugendo basura u Rwanda ni igikorwa cya buri umwaka kibera muri Singapore mu gihe cy’ibiruhuko bya Noheli.
Kiba kigizwe n’imyiyereko aho ubwato bwose buba bwarimbishijwe bwashyizweho amatara n’indi mitako iranga ibihe by’iminsi mikuru y’impera z’umwaka. Iki gikorwa gihuriza hamwe abakunda kugenda mu bwato, imiryango, n’abantu bose mu birori byihariye byo kwizihiza Noheli ku mazi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Innocent Muhizi, abakozi b’iyi ambasade n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu bakiriye abashyitsi kuri ‘stand’ y’u Rwanda muri ibi birori.
Mu itangazo yashyize hanze iyi ambasade yagize iti “Abashyitsi bagize amahirwe yo kugaragarizwa ahantu heza ho gusura mu Rwanda banaryoherwa n’ikawa y’u Rwanda yahogije benshi ku Isi.”
Ni igikorwa cyerekanye ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere umuco n’ubufatanye hagati y’abaturage bombi.
Mu byo u Rwanda rwagaragaje harimo gusura ingangi zo muri Pariki y’Ibirunga, inguge zo muri Pariki ya Gishwati-Mukura n’izindi nyamaswa zibarizwa muri pariki zarwo.
Gusura inyamaswa zo mu gasozi n’inyamaswa nini zo muri Pariki y’Akagera nk’intare, inzovu, inkura, udusumbashyamba n’imbogo.
Usura iki gice agirira n’ibihe byiza mu biyaga bibarizwa muri iyi Parike birimo icya Ihema, Hago, Birengero, Kivumba n’ibindi, kureba inyoni arenga 300 n’ibindi byiza bitatse iyi pariki.
Beretswe uburyo bashobora kuza gusura Pariki ya Nyungwe yashyizwe ku Murage w’Isi n’ibindi bigize iki cyanya kiri mu bikuze muri Afurika.
Ushaka yagendera ku kiraro cyo mu kirere, agasura inguge, akurira imisozi hatibagiranye no kureba amoko y’inyoni atabarizwa ahandi.
Harimo kandi no gusura ibice bigaragaza umuco n’umurage by’u Rwanda ibigo by’ubugeni, inzu ndangamateka, kuryoherwa n’amahumbezi yo ku Kiyaga cya Kivu.
Beretswe ko umuntu ashobora no gusura pariki zose z’u Rwanda icyarimwe, uwasuye u Rwanda akabona umwihariko buri pariki ifite.
U Rwanda na Singapore bifitanye ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga ibishya, uburezi, kongera ubushobozi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ibindi.
Singapore iri gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga rikoreshwa muri banki rizwi nka Fintech.
U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu.
Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!