Ba mukerarugendo basaga miliyoni imwe basuye u Rwamda mu mwaka wa 2014, bakaba barazamuye umusaruro ukomoka ku bukerarugendo ugera kuri miliyoni 303 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 212 z’amafaranga y’u Rwanda).
Imari yinjizwa n’ubukerarugendo yazamutse ivuye ku madolari ya Amerika miliyoni 293 mu mwaka wa 2013, bivugwa ko amafaranga yiyongereye ku kigero cya 3% nk’uko KT- Press ibitangaza.
Bivugwa kandi ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2013 kugeza mu kwa Kamena 2014, u Rwanda rwakiriye abarusura babarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 170, mu gihe mu mwaka wa 2013 bari bageze kuri miliyoni n’ibihumbi 140.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteraambere (RDB) cyishimira intambwe imaze guterwa ariko kikaba cyarihaye intego yo kuzinjiza byibuze amadolari ya Amerika miliyoni 850 mu mwaka wa 2016 aturutse cyane cyane mu rwego rwa serivisi zihabwa abanyamahanga basuye u Rwanda.
Joseph Opondo, Umwarimu muri ishuri rikuru ryigisha iby’ubukerarugendo mu Rwanda ari mu babona ubukerarugendo mu nzira nziza ariko akerekana kohagikenewe byinshi mu kubugira mpuzamahanga; yagize ati “Iyo ubona iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda ku rwego rw’akarere, usanga hari byinshi bigikenewe gukorwa.”
Yakomeje agaragaza ko ibi biterwa n’uko u Rwanda rugifite ibigo by’ubukerarugendo bike cyane bidashobora guhaza uru rwego rwiganjemo ibyiza nyaburanga byinshi bikurura abanyamahanga.
RDB yo igaragaza ko ingamba zafashwe ari nyinshi mu gukomeza kwagura amarembo mu bukerarugendo. Iguhugu kandi gikomeje gushora mu imenyekanishabikorwa ry’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga, ku bufatanye na za ambasade z’u Rwanda zitandukanye ku Isi.
Mu minsi ishize u Rwanda rwashyizwe imbere ku rutonde rw’ibihugu byiswe “ngwino urebe” n’Ishami rya CNN riitangaza iby’ubukerarugendo.
Moses Rutayisire, Ushinzwe Ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yagaragaje ko kuri ubu hari imisinga itandukanye babona izabyara umusaruro, nk’uwo gushyira imodoka mu Kirunga cya Kalisimbi zizajya zitwara abagiye kuhasura, kwagura serivisi z’ubwato mu Kiyaga cya Kivu ndetse na gahunda zitandukanye zijyanye n’umuco gakondo wo mu byaro, zizatangira mu myaka mike iri imbere.
Mu myaka isaga icumi ishize, ubukerarugendo bwinjizaga amafaranga make. Mu 2000 bwinjije amadolari miliyoni 62.



















TANGA IGITEKEREZO