Uregeranyije n’ayabonetse mu mwaka ushize, uru rwego ruzaba rwongereye amafaranga rwinjiza dore ko mu 2016, imishinga yose ishamikiye ku bukerarugendo yari yavuyemo miliyoni 404 z’amadorali.
RDB itangaza ko iri zamuka rishingiye ahanini ku bintu byinshi byinjiriza amafaranga igihugu nko kwakira inama n’ibindi birori zinyuranye, amamurikagurisha n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yabwiye The New Times ko ibikorwa birimo inama n’amamurikagurisha byitezwe ko bizinjiriza igihugu amadolari miliyoni 64, avuye kuri miliyoni 47 z’amadolari yabonetse mu mwaka ushize.
Ibyo bijyana n’uko u Rwanda rubonwa mu kwakira inama zinyuranye kuko muri raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye (International Congress and Convention Association, ICCA) ya 2016, yarushyize ku mwanya wa gatatu muri Afurika inyuma ya Afurika y’Epfo na Maroc mu kugira ubushobozi buhagije bwo kuzakira.
Abakora ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda bahamya ko intego RDB yihaye muri uyu mwaka mu bijyanye n’uru rwego ishoboka kandi ko hari amahirwe menshi yo kuyirenza.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorere mu Rwanda, Bart Gasana, yavuze ko uru rwego ruzagera kuri izi ntego binyuze mu biciro bishya byo gusura ingagi, ukwaguka kwa RwandAir n’umugambi ujyanye no kwakira inama n’amamurikagurisha.
Yavuze ko ibiciro bishya byo gusura ingagi bitanga amahirwe y’uko amafaranga azava muri ubwo bukerarugendo aziyongera mu gihe kuba RwandAir iri kugenda yagura ingendo bizatuma byorohera ba mukerarugendo gusura igihugu.
U Rwanda ruherutse kugarura Inkura z’umukara zari zimaze imyaka icumi zicitse mu gihugu zaje zisanga intare zimaze imyaka ibiri zigaruwe muri Pariki y’Akagera, byose byitezweho kuzamura abasura iyo pariki n’amafaranga yinjiraga.
Umuyobozi w’itsinda rireberera u Rwanda mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Laure Redifer, yatangaje ko u Rwanda rwakoze ibintu byinshi byiza mu guteza imbere ubukerarugendo gusa ngo haracyagaragara imbogamizi mu mitangire ya serivisi cyane nko muri za restaurant n’ahandi.
Ati “Hari ubushake bwinshi, u Rwanda ni igihugu cyiza kandi hari byinshi byiza byakozwe mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo ku buryo abantu benshi bazifuza kugaruka. Hari ahantu heza henshi ho kuruhukira na restaurant nziza; gusa icyo tubona ni uko hakiri ibibazo mu mitangirwe ya serivisi. Hari ubushake bwo guteza imbere imitangire ya serivisi; dore igiciro cyo gusura ingagi cyarazamutse bityo niba wishyuye ayo mafaranga uba utereje no guhabwa serivisi ihanitse.”
Inzego zitandukanye mu Rwanda cyane RGB, zishyiraho gahunda zigamije gukangurira abakora ibikorwa binyuranye guha serivisi nziza ababagana.
RGB igaragaza ko igipimo cyo kunyurwa n’imitangire ya serivisi kiri kuri 72.93%, nyamara muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRSII) u Rwanda rwihaye intego yo kugera ku gipimo cy’imitangire ya serivise cya 85% mu 2018.



















TANGA IGITEKEREZO