Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage igiye gufasha inzu ndangamurage y’u Rwanda gukura ubwato bwarwanishijwe mu Ntambara ya Mbere y’Isi mu kiyaga cya Kivu hagamijwe gusigasira ayo mateka.
Mu nama ya cumi ihuje intumwa za Leta y’u Rwanda ndetse n’iza Rhenanie ziyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Imbere mu Budage, igamije kurebera hamwe ibyagezweho ndetse n’uburyo bwo gukomeza gufatanya mu nzego zitandukanye, hararebwa uburyo impande zombi zafatanya ngo ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu Ntambara ya Mbere y’Isi burohorwe.
Mu mwaka wa 2013, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashishikarije ibihugu byose ku Isi kugaragaza no kumenyekanisha ibimenyetso by’Intambara ya Mbere y’Isi mu rwego rwo gutanga isomo ku mahoro n’ubwiyunge.
UNESCO yasabye abakuru b’ibihugu, abaturage n’abashakashatsi kugaragaza ahaba hari ibimenyetso by’iyi ntambara kugira ngo bifatwe nk’umurage w’amateka akomeye wakurwamo inyigisho mu kwimakaza amahoro.
Umuyobozi mukuru w’inzu ndangamurage z’u Rwanda Alphonse Umuliisa avuga ko intara ya Rhenanie Palatinat bafitanye imikoranire myiza akaba ariyo mpamvu bagiye no gufatanya kurohora ubwo bwato muri Kivu.
Ati” Badufasha mu bintu byinshi baduhuguriye umukozi ukora mu nzoka kwa Richard Kandt […] Ubu rero mu minsi ya vuba bagiye gutangira kudufasha kuvana mu Kiyaga cya Kivu ubwato bwarwanye mu Ntambara ya Mbere y’Isi.
Umuliisa akomeza avuga ko ubushakashatsi ku bijyanye n’ubwo bwato bwamaze gukorwa hasigaye kuburohora kandi ko nabyo biri vuba.
Ubu bwato niburohorwa buzaba ari urundi rwibutso rw’amateka yo mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose u Rwanda rufite kuko hari amapine manini y’ibimodoka byarwanye muri iyo ntambara inzu ndangamurage z’u Rwanda zibitse.



















TANGA IGITEKEREZO