00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa Buhanga Eco Logde, hoteli iri mu nkengero za Pariki y’Ibirunga (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 August 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Buhanga Eco Lodge, ni Villa iherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, iwabo wa hoteli zirenga 50 zitandukanye.

Icyakora zose zifatanya mu kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, cyane ko iyi ntara, by’umwihariko Akarere ka Musanze, gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo.

Buhanga Eco Lodge ni inyubako nshya ije yiyongera ku bikorwa by’umushoramari Habyarimana Pierre, biherereye mu Karere ka Musanze akomokamo.

Ifite ibyumba bitandatu na Appartement yihariye ishobora kwakira umuryango, hakiyongeraho ibindi byumba 14 bisanzwe.

Ifite kandi umwihariko wo kugira ikibuga cy’indege gishobora kwakira indege ebyiri nto za Kajugujugu, mu gihe hari abashyitsi bakoresheje.

Buhanga Eco Lodge ifite igikoni cyayo cyihariye, ahakorerwa inama, ikaba ifite piscine yayo, ibibuga birimo icya Tennis, icya Football, icya Volleyball na Basketball.

Muri Buhanga Eco Lodge hari kandi Jakuzi, massage, icyumba cyo gukoreramo imyitozo ngororangingo, amagare yo gutemberaho n’ibindi bituma uwahisemo kuharuhukira atabura ibyo yisangamo.

Mu kiganiro na IGIHE, Habyarimana Pierre, nyir’ibi bikorwa yagize ati “Nabitangiye ngendeye ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame agenda aduha zo gushaka uko natwe twashora imari mu gihugu cyacu kandi dukoresheje ibikoresho by’iwacu (Made in Rwanda). Ibyo bituma dutanga akazi mu miryango y’Abanyarwanda itari micye, nabasura u Rwanda tubahe serivisi nziza inoze.”

Buhanga Eco Lodge, ihererye ahantu hatuje cyane iyo uyirimo uba ukikijwe n’ibiti by’amoko atandukanye, harimo urugano n’indabo zitandukanye, ugahumeka umwuka mwiza.

Habyarimana avuga ko ari ahantu heza ho gusura haba ku bakerarugendo cyangwa se imiryango y’Abanyarwanda baturutse muri Diaspora baba bakumbuye iwabo ndetse n’abaturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu.

Ibiciro bya Villa Présidentielle (Whole Villa) ku bantu batandatu kugeza kuri 11 bishyura 8.250$, na ho abantu bari hagati ya batanu n’umunani bishyura 6.800$, umuntu umwe kugera kuri 4 bishyura 4.000$.

Appartement, yakira umuryango ugizwe n’abantu 2 kugera kuri 4 ni yishyurwa 2.750$.

Ubuyobozi bwa Buhanga Eco Lodge bugaragaza ko buha Abanyarwanda baba muri Diaspora bagannye iyi hoteli igabanyirizwa ry’ibiciro.

Uretse Buhanga Eco Lodge, muri aka Karere ka Musanze habarirwa hoteli zirenga 50 zirimo izifite inyenyeri eshanu zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru, nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aherutse kubibwira IGIHE.

Yavuze ko izi hoteli zigira uruhare mu iterambere ry’ako karere n’intara muri rusange.

Yagize ati “Dufite hoteli z’inyenyeri eshanu, enye kugeza ku zifite inyenyeri imwe ku buryo udusuye wese abasha kwibona muri hoteli dufite hano, akabasha kubona aho yakirirwa.”

Yavuze ko kandi izi hoteli zitanga imirimo mu buryo bunyuranye yaba ku batwaza ba mukerarugendo, abakora muri hoteli, abatanga amafunguro, abatwara abagenzi n’abandi, haherewe ku baturage baturiye izi hoteli.

Guverineri Mugabowagahunde kandi yavuze ko mu byishimirwa harimo ko abubaka izi hoteli banakoresha ibikoresho basanze i Musanze, hibanzwe ku makoro aboneka muri iki gice cy’ibirunga ku bwinshi.

Buhanga Eco Lodge ni inyubako nshya yiyongereye ku bikorwa by’umushoramari Habyarimana Pierre, biherereye mu Karere ka Musanze akomokamo
Buhanga Eco Lodge, ihererye ahantu hatuje cyane kandi iyo uyirimo uba ukikijwe n’ibiti by’amoko atandukanye
Abari muri buhanga bategurirwa amafunguro bihingira
Uri muri iyi Villa ya Buhanga ashobora kugenda mu bwato igihe abishakiye
Uruganiriro rwo hanze ruri mu mahumbezi
Inzu igenewe imyitozo ngororamubiri, massage, jacuzzi, usangamo n’imikino nk’igisoro n’indi
Habyarimana Pierre yavuze ko ibi bikorwa yabitangiye ashingiye ku mpanuro z'Umukuru w'Igihugu
Habyarimana yabwiye IGIHE, ko Abanyarwanda batuye mu Mahanga (Diaspora) bagabanyirizwa ibiciro iyo bateguje
Habyarimana yakira Umunyamakuru wa IGIHE
Ifite kandi umwihariko wo kugira ikibuga cy'indege gishobora kwakira indege ebyiri nto za Kajugujugu, mu gihe hari abashyitsi bakoresheje.

Kurikira mu mashusho ubwiza bwa Buhanga Eco Lodge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages