00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Mu myaka irindwi hubatswe hoteli 18

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 7 January 2026 saa 11:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwagaragaje ko muri gahunda y’Igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, hubatswe hoteli nshya 18.

Izo zasanze izindi ebyiri zisanzwe. Izi hoteli zose zifite ibyumba zifite ibyumba 213, ibica amarenga yo kubyaza umusaruro umwihariko aka karere gafite wo kwiharira 50% by’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Izi hoteli na lodge ziganje mu mirenge itanu y’aka karere. Mu Murenge wa Boneza habarurwa hoteli zirindwi, Umurenge wa Ruhango ukabarurwamo eshatu, Umurenge wa Mushubati ubarurwamo ebyiri, Umurenge wa Gihango ubarurwamo enye mu gihe uwa Kigeyo ufite hoteli ebyiri.

Hoteli ebyiri zubatswe mbere ya 2017 zirimo iyubatse mu Murenge wa Mushubati isanzwe ari iy’akarere n’indi imwe iri mu Murenge wa Boneza yitwa ‘Rushel Kivu Lodge’ ya Nyiramirimo Odette ari na yo ifite icyumba gihenze muri aka Karere cyishyurwa 200$.

Mutsinzi Evariste wubatse Amara Kivu Beach Hotel mu Murenge wa Boneza mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yifuzaga kubaka hoteli mu Rwanda ariko atarabona ahantu heza.

Ati “Igitekerezo cyo kubaka hoteli nari nkimaranye igihe kinini, ariko narabuze ahantu heza kandi hari ku mazi. Ngeze mu Murenge wa Boneza mbona ni heza cyane, habereye ubukerarugendo.”

Nyuma yo kuhakunda batangiye ibijyanye n’umushinga nyakuri w’iyi hoteli. Batangiye kugura ubutaka mu mwaka wa 2020, mu bihe bya Covid-19 birabagora ariko ntibacika intege, ibikorwa byo kubaka babitangira nyuma. Hoteli yuzuye mu mwaka wa 2024.

Yakomeje avuga ko hoteli ifite ibyumba 10 byiza kandi byose bifite umwihariko wo kuba byitegeye amazi y’Ikiyaga cya Kivu, igikoni na restaurant bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo mu Karere ka Rutsiro, Ndungutse Eugene yabwiye IGIHE ko bishimira iterambere ry’ubukerarugendo bagezeho, ndetse muri NST2 bafite umuhigo wo kuzuza izindi hoteli enye mu Murenge wa Boneza.

Ati “Iterambere mu bijyanye n’amahoteli ririvugira, kandi kugeza 2029 hazaba huzuye izindi nshya enye muri Boneza, kuko akarere kacu kabumbatiye amahirwe menshi akwiriye gushorwamo imari, dufite amazi y’Ikiyaga cya Kivu ku kigero cya 50%, Pariki ya Gishwati-Mukura na byo bikurura ba mukerarugendo.”

Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zitera imbere mu buryo bwihuse, bigaragarira mu mubare w’abasura igihugu mu bihe bitandukanye.

Imibare igaragaza ko mu 2024/2025 u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,15, mu gihe ubukerarugendo bwinjirije igihugu miliyoni 649$, intego ni uko ayo mafaranga agomba kuzaba ageze kuri miliyari 1$ mu 2029.

Imibare y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko iterambere ry’u Rwanda riri kujyana no kwiyongera k’umubare w’ibyumba by’amahoteli hirya no hino mu gihugu, aho mu 2024 byari bimaze kugera ku bihumbi 25, intego ikaba kugera ku byumba by’amahoteli ibihumbi 35 mu myaka ine iri imbere.

Palega Beach Inn ni imwe muri hoteli nshya zuzuye mu Karere ka Rutsiro mu myaka ibiri ishize, ifite igice cyisanzuye ku mazi gifite umucanga
Iyo uri muri Umutuzo Lodge uba witegeye zindi hoteli zuje ubwiza wiyumvira amahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu
Mu ijoro iyo uri mu Kiyaga cya Kivu uteganye n'ahazwi nko mu Bikono uba witegeye Amara Kivu Beach Hotel na Palega Beach Inn
Ubwiza bwa Rushel Kivu Resort ya Nyiramirimo Odette yubatse nk’urwibutso rw’ubuto bwe n’icyubahiro ku muryango we wahatsembewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri mu zubatswe mbere ya 2017
Kaysun Hotel yubatswe ahazwi nko ku Kariba mu Murenge wa Boneza na yo iri mu zahinduye isura y'ubukerarugendo bw'Akarere ka Rutsiro mu myaka irindwi ishize
Kaysun Hotel ifite ikibuga gikinirwaho umukino wa Badmithon utamenyerewe mu Rwanda
Ahazwi nko ku Kariba hubatswe hoteli zitandukanye
Igice cy'umurenge wa Boneza cy'ahazwi nko ku Kariba kimaze kuzuramo amahoteli atandukanye kiri gushyirwamo umuhanda wa kaburimbo
Mu murenge wa Boneza hashyizwe inka z'inyambo ndetse ziri mu zikunze gusurwa
Hoteli nyinshi zubatswe mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Umutuzo Lodge yo mu Murenge wa Boneza ifite igice cyubakishijwe ibiti
Hoteli nyinshi zikomeje kuzamurwa mu Karere ka Rutsiro
Umutuzo Lodge iri mu zigezweho i Rutsiro
Palega Beach Inn Hotel yubatswe hatabayeho gusiza ikibanza
Hari abakomeje kuzamura Hoteli mu Murenge wa Boneza
Amara Kivu Beach Hotel ifite umwihariko wo kuba ibyumba 10 byayo byitegeye Ikiyaga cya Kivu n'Ikirwa cya Bugarura
Ubutaka bwo ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza bwabaye imari ishyushe
Umutuzo Hotel iri muri 18 zubatswe mu Karere ka Rutsiro
Hoteli nyinshi zo muri Murenge wa Boneza zitegeye Ikirwa cya Bugarura
Clement Motel iri ku muhanda wa kaburimbo Rubavu - Rusizi yubatswe mu Murenge wa Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages