00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda Winston Duke yagizwe Ambasaderi wa Loni mu by’Ubukerarugendo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 October 2023 saa 09:32
Yasuwe :

Winston Duke, uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, yagizwe Ambasaderi ushinzwe ibijyanye n’Ubukerarugendo ku Isi mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Bukerarugendo, World Tourism Organization (UNWTO).

Uyu mukinnyi wa filime ukomoka muri Trinidad and Tobago avuga ko nk’umuntu wavukiye mu birwa ahora aharanira kugaragaza uburyo ubukerarugendo bushobora kugira uruhare mu mpinduka z’ubukungu bw’igihugu n’Isi muri rusange.

Yanditse agira ati “Nakuriye mu birwa byiza bya Trinidad na Tobago, buri gihe mpora nshishikajwe no kugaragaza imbaraga z’ubukerarugendo. Njyewe ubwanjye niboneye uburyo bushobora guhindura ubukungu bw’ahantu ndetse n’Isi yose, butanga amahirwe yakazi no guteza imbere umuco.”

“Nshimishijwe cyane no gutangira uru rugendo rushya nkorana n’Umuryango w’Ubukerarugendo ku Isi kugira ngo turusheho guteza imbere imbaraga z’ubukerarugendo. Twese hamwe, dushobora kurema Isi iteye imbere kandi ihuriweho binyuze mubikorwa byubukerarugendo burambye.”

Winston Duke yamamariye muri Filime ‘Black Panther’ yakinnyemo yitwa ‘M’Baku’ aherutse mu Rwanda aho yari umwe mu bise amazina abana 23 b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi, tariki ya 1 Nzeri 2023.

Yari mu Rwanda ari kumwe na mushiki we Dr Cind M Duke, aba bombi baherutse gutangaza ko biteguye kuhakorera ibikorwa bigari bizatanga umusaruro mu buryo bufatika.

Uyu musore avuga ko umubyeyi we (Cora Pantin) yamutoje byinshi birimo ibijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubwo yari mu birori byo Kwita Izina ku wa 1 Nzeri 2023, umwana w’ingagi yamwise “Intarumikwa” ni izina yanatuye umubyeyi we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, avuga ko ari indashyikirwa kubera uburyo bashikamye ku ntego zo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Mu bamwakiriye ku nshingano nshya nka Ambasaderi wa UNWTO harimo Zurab Pololikashvili usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango kuva mu 2018.

Uyu Munya-Georgia w’imyaka 46 na we yari mu Kinigi mu bise ingagi amazina, we umwana we yamwise “Inshingano”.

Winston Duke w’imyaka 36 asanzwe ari Ambasaderi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health.

Mbere y’uko yitabira ibirori byo Kwita Izina yageze mu Rwanda mu 2022 atemberezwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse bwari ubwa mbere asuye ingagi.

Winston Duke yakinnye filime zitandukanye zirimo Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), ubu ategerejwe mu yitwa “The Fall Guy” azahuriramo n’abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bukerarugendo, Zurab Pololikashvili yakira Winston Duke wagizwe Ambasaderi ushinzwe UBukerarugendo muri UNWTO
Aba bombi ku wa 1 Nzeri 2023 bari mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi. Winston yise umwana we “Intarumikwa” mu gihe Pololikashvili yamwise “Inshingano”
Winston Duke mu birori by'umunsi w'ubukerarugendo yaherewemo izi nshingano yaserukanye umwambaro yaguze mu Rwanda
Winston Duke avuga ko ibikorwa byo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima yabikundishijwe na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages