Ni hoteli zatangiriye mu Butaliyani zitangijwe n’umufilozofe (philosophe) w’umucuruzi, Daniele Kihlgren, bivuye ku gitekerezo cyo guhindura ahantu abantu batagituye akahagira ahantu nyaburanga abantu basohokera, bakiga amateka ndetse bakinezeza.
Iki gitekerezo yatangiye kugishyira mu bikorwa mu 1999 ahereye mu cyaro cya Santo Stefano cyo mu gace ka Abruzzo mu Butaliyani.
Uyu mushinga waciwe intege cyane kubera ko byasaga no gushyira ubuzima bw’abazajya bahagana mu kaga kuko hari mu cyaro gishaje ariko ubu ni imwe muri hoteli zikunzwe cyane mu Butaliyani.
Iyi hoteli yiswe Sextantio Albergo Diffuso ifite ibyumba 28, restaurants, ahantu ho kubika inzoga n’ibindi biribwa (cellar) inzu z’abakozi, icyumba cy’inama n’ibindi byose ubireba aba abona ari nk’aho yasubiye mu bihe izo nzu zubakiwe.
Uyu mushinga wa Sextantio Kihlgren yawukomereje mu Mujyi wa Matera mu gice cya Basilicata mu majyepfo y’u Butaliyani, hazwiho kugira abaturage baturaga mu buvumo kubera ibibazo by’ubukene byahabaga.
Uyu mugabo na ho yafashe ubwo buvumo abukoramo hoteli yise ‘Sextantio Le Grotte della Civita’ yaje no kuba hoteli ya mbere yubatswe aho hantu kubera amateka mabi yaho.
Kihlgren avuga ko icyo yashakaga ari ukwerekana ko hari ibice by’amateka bikwiriye kubungwabungwa mu bundi buryo kandi ibyo bice n’abato bakazaza babisanga.
Ati “Bwa mbere muri Santo Stefano byari igerageza. Hari hoteli imwe mpagera ariko ubu zimaze kuba hoteli 23 kubera uyu mushinga wa Sextantio.”
Umwera wakwiriye no ku Nkombo
Kihlgren yavuze ko ubusanzwe yageze mu Rwanda akiri mu muto afite imyaka 28 aje mu bikorwa by’ubutabazi no gutera ingabo mu bitugu abatishoboye.
We na bagenzi be bahise bashinga ivuriro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri ku mupaka w’u Rwanda. Bavuye abantu benshi bigabanya abicwaga na malaria, cholera, Sida n’ibindi.
Iryo vuriro rimaze gukomera ni bwo yatangiye gutekereza ku gushinga hoteli ya Sextantio The Capanne Huts Project mu Rwanda ku Kirwa cya Nkombo bikarangira abishyize no mu bikorwa.
Ati “Hajya abantu bake kandi ni kure cyane nta n’ikintu kidasanzwe kiriyo. Ni ahantu heza ho kujya ushaka kuba uri wenyine.”
Akomeza avuga ko iyi hoteli bayubatse bibanze ku buryo inzu z’ibwami zubakwaga mu Rwanda kugira ngo ibe imeze nk’ahantu habungabunga umuco n’amateka.
Imirimo yo kubaka Sextantio yarangiye mu 2022. Ifite ibyumba bibiri by’ingenzi ndetse n’ahantu hatandukanye ko kwicara ukaganirira n’abawe mwitegeye Ikiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!