U Rwanda rwasohotse kuri lisiti y’ibihugu byateje imbere ubukerarugendo bihanga udushya. Gahunda ikorwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo(UNWTO) igaragaza ko muri uyu mwaka n’u Rwanda ruzahembwa.
Ibihembo byagenewe ibigo bya Leta na gahunda za Leta (UNWTO Ulysses Award for Innovation in Public Policy and Governance), U Rwanda rukaba ruri mu bihugu bitatu byatoranyijwe. Gahunda yo “kwita Izina” abana b’ingagi ni yo izatuma u Rwanda ruhembwa kuko ruri ku mwanya wa kabiri.
Lisiti igaragaza abahanze udushya mu guteza imbere ubukerarugendo ku bigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo n’imiryango yigenga hamwe n’ibigo by’ubushakashatsi. Igaragaza ko u Rwanda rwatoranyijwe kuzahembwa mu bigo bya Leta muri gahunda za Leta mu guteza imbere ubukerarugendo rubikesha gahunda yo Kwita Izina abana b’ingagi.
Iyi lisiti iriho urutonde yasohotse ku wa 11 Ukuboza 2012. Udushya bahanga tuba tugomba kugendera ku bumenyi no guhanga bijyanye n’icyerekezo cya gahunda ya Loni igamije guteza imbere ubukerarugendo n’intego z’ikinyagihumbi z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo.
Ibi bihembo bizatangwa ku ya 22 Mutarama 2014 bikurikirwe n’ibiganiro byo kungurana ubumenyi mu guteza imbere ubukerarugendo no ku guteza imbere abatuririye ibikorwa by’ubukerarugendo bizaba ku ya 23 Mutarama uwo mwaka.
Umuhango wo Kwita Izina mu nshamake
Kwita Izina ni gahunda y’ u Rwanda izahembwa. Kuri ubu imaze kuba inshuro icyenda, ukaba ari umuhango witabirwa n’ibyamamare ku Isi birimo abakinnyi b’amafilimi, abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no hanze, abayobozi bo mu nzego za Leta n’izigenga hamwe n’imiryango itegamiye kuri leta.
Mu Kwita izina hakorwa umuhango wo kwita izina abana b’ingagi. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kamena abana b’ingagi cumi na babiri(12) bahawe amazina, n’umuryango umwe w’ingagi yaturutse muri Karisimbi wiyongereye ku yari isanzwe. Uyu muhango witabiriwe na Rifai Taleb, umunyamabanga mukuru w’ikigo cy’Isi gishinzwe ubukerarugendo. Rifai Taleb muri uwo muhango na we yise izina umwana w’ingagi.
Hanasurwa amakoperative aba yaragize uruhare mu kubungabunga ibyiza nyaburanga n’ibikurura ba mukerarugendo nk’ingagi ziza ku isonga mu kumenyekanisha u Rwanda no gukurura ba mukerarugendo.
Iyi gahunda ituma u Rwanda rwakira ba mukerarugendo benshi baza kwizihiza uyu muhango, bikanitabirwa n’abanyamakuru benshi mpuzamahanga hamwe n’abahagarariye imiryango ya Leta, iyigenga n’ibigo byikorere.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko mu gace k’ibirunga kabamo ingagi ziyongereyeho 100 kuva mu mwaka 2010 kuko zavuye kuri 380 ubu zikaba ari 480. Izi ngagi zigenda ziyongera zikura buri mwaka hakaboneka izavutse zigahabwa amazina mu muhango wo Kwita Izina utuma haboneka amafaranga mu bukerarugendo bityo 5% agashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturage batuririye ibikorwa by’ubukerarugendobakanabibungabunga mu Rwanda hose.



















TANGA IGITEKEREZO