Ishimwe wavukiye mu Karere ka Gicumbi, ari na ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye, yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, amashuri agafunga, yasubiye iwabo. Nyuma, ubwo ibikorwa byatangiraga kongera gukomorerwa, yatekereje ku cyo yakora kugira ngo yiteze imbere.
Yerekeje mu Karere ka Musanze, atangiza ubucuruzi bwo kurangura no kugurisha ibirayi. Yabiranguraga mu mirima y’abaturage, akabigurisha ku giciro kiri munsi y’icy’abandi bacuruzi.
Aho abandi bagurishaga ikilo ku mafaranga 400 Frw, we yakigurishaga 380 Frw. Avuga ko ubu buryo bwamufashije kubona abakiliya benshi, ku munsi akagurisha ibilo birenga 100, agakuramo inyungu igera ku 8.000 Frw.
Nubwo ubu bucuruzi bwamwinjirizaga, Ishimwe yakomeje gutekereza ku yandi mahirwe yamufasha kugera ku ntego ze. Yabonaga iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko ubushingiye ku gusura ingagi, maze yifuza gukora mu rwego rw’amahoteli.
Yabonye akazi ko kwakira abashyitsi muri hoteli imwe yo mu Mujyi wa Musanze, akagafatanya no kuba umuseriveri.
Avuga ko Abadage bari ba nyiri iyi hoteli babonye umurava we, bamushakira amahugurwa yo kumwongerera ubumenyi mu bijyanye n’amahoteli.
Nyuma yaje kubona amahirwe yo kwiga ibijyanye no gucunga amahoteli binyuze muri gahunda ya Imbuto Foundation. Nyuma y’umwaka n’igice atangiye akazi muri iyo hoteli, yagizwe umuyobozi mukuru wayo.
Uko yakomezaga gukora, ni ko yarushagaho gukunda uwo mwuga. Mu byamuteraga imbaraga harimo abakobwa bakoranaga na we n’abazaga kwimenyereza umwuga, bamubwiraga ko bamufata nk’icyitegererezo.
Ati “Najyaga ngira abana benshi b’abakobwa bazaga kuhakorera, abahagendaga, abazaga mu kwimenyereza umurimo bose twaganira bakambwira ngo ikintu cya mbere gikomeye gituma niga ubukerarugendo no kwakira abantu, ni uko ngera ahantu nkabona Umuyobozi wa Hoteli ari umukobwa abikora abishoboye.”
Ishimwe avuga ko ayo magambo yamushishikarije gutekereza ku gushinga hoteli ye, akagura amahirwe yo guha abakobwa ahantu heza kandi hizewe ho gukorera.
Afite imyaka 25, yashinze Karisimbi Cave Resort, yifashishije amafaranga yari yarizigamiye n’inkunga yahawe n’abo Badage.
Iyi hoteli iherereye mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, ruguru gato ya INES-Ruhengeri. Ifite ibyumba 12 birimo imitako ya gakondo. Ishimwe avuga ko byubatswe hitawe ku kubungabunga ibidukikije.
Karisimbi Cave Resort ifite kandi restaurant itanga amafunguro arimo umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bihakorerwa.
Ishimwe asobanura ko mu buhinzi bwabo badakoresha ifumbire mvaruganda, bagamije kugeza ku bashyitsi amafunguro y’umwimerere kandi akomoka ku musaruro mushya.
Hari na serivisi zo kwita ku mubiri, zirimo sauna, massage, kwita ku ruhu rwo mu maso no gukuraho ubwoya budakenewe ku mubiri.
Mu rwego rwo gutuma abashyitsi barushaho kumenya imibereho n’umuco nyarwanda, Ishimwe yatangije ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Abasura iyi hoteli, by’umwihariko abanyamahanga, bahabwa umwanya wo gusura imirima n’amatungo, ndetse bakagira uruhare muri bimwe mu bikorwa bihakorerwa.
Ati “Tumujyana mu murima ahahinze bya bindi byose, agasura aho twororera inkoko, inkwavu, inka ku buryo ashobora gukama, ikindi kandi dushaka kongeramo n’andi matungo menshi.”
Ishimwe avuga ko bateganya no kujya bigisha abashyitsi guteka indyo nyarwanda bifashishije ibikoresho bya kera, kugira ngo urugendo rwabo rubasigire ubumenyi ku muco w’igihugu.
Ati “Ibi tubikora ku buryo azava mu Rwanda avuga ngo byibura nabonye igice cy’umuco Nyarwanda aho nasuye.”
Nubwo ibikorwa bye bimaze gutera imbere, Ishimwe avuga ko ataragera ku rwego yifuza, kuko hoteli itaragera ku kigero cyo kwakira abashyitsi buzuza ibyumba byose.
Icyakora, avuga ko hari ukwezi binjije miliyoni 20 Frw, kandi ibyumba byari byarakoreshejwe ku kigero cya 30%.
Ishimwe yatangiranye igishoro cya miliyoni 20 Frw. Avuga ko kuri ubu ibikoresho n’indi mitungo biri muri hoteli bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw.
Reba ikiganiro Aline Ishimwe yagiranye na Kura



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!