Icyigu cy’Igihugu cy’iterambere ishami rishinzwe ubukerarugendo, rirasaba ko imvugo bamwe mu Banyarwanda bakoresha ivuga ngo “ Runaka yigize mukerarugendo” yacika. Kuko ari imyumvire yo hasi, mu gihe ubukerarugendo ari bumwe mu nkingi zigize iterambere ry’igihugu, nyamara benshi mu bakoresha iyi mvuga bakaba baba bashaka kwerekana ko abakora ibyo ari imburamikoro
Nsanganira Tony Umuyobozi Wungirije w’agateganyo mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, mu kiganiro n’abanyamakuru mu mper z’icyumweru gishyize, yavuze ko Abanyarwanda bagomba gusobanukirwa n’ibyiza bitatse u Rwanda bafite, bityo bikanabafasha kubibwira abandi, bikanafasha mu kubigeza ku banyamahanga.
Nsanganira yagize ati” Ubukerarugendo bufasha mu kumenya ibintu byinshi bitandukanye bitatse u Rwanda, akenshi amafaranga aturuka mu bukerarugendo ava mu banyamahanga, usanga ibyiza bitatse u Rwanda byakagombye kumenywa n’Abanyarwanda. Usanga ari ikibazo kuko bamwe mu banyeshuri bari muri za kaminuza usanga batazi ibyiza bitatse u Rwanda”.
Ibyiza nyaburanga bisurwa mu Rwanda birimo ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, inguge zo mu moko atandukanye ziri muri za Pariki zitandukanye, inyoni z’amoko meza zitaboneka ahandi, ibimera (ibiti, indabo,..), ahantu nyaburanga na ndangamateka, ibiyaga, imigezi, amasumo, ingoro ndangamurage, ubuvumo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO