Ubu izina ryayo rishya ni Zaria Court Kigali, Tapestry Collection by Hilton.
Iyi hoteli yubatswe na Masai Ujiri, ni yo ya mbere mu Rwanda igenzurwa na Hilton.
Masai Ujiri washinze Zaria Group yagize ati “Iyi ni intambwe y’ingenzi kuri Zaria Court Kigali. Nk’uko inkuru ya hotel yatangiriye i Zaria muri Nigeria, mu kibuga cya Basketball aho inzozi zabaye impamo, uyu munsi ni indi ntambwe nshya muri urwo rugendo.”
“Turi kwerekana ko ibijyanye no kwakira abantu muri Afurika dushobora kuyobora ku ruhando mpuzamahanga, tukagumana umwimerere wacu ari nako tugendera ku mahame mpuzamahanga adufasha kurushaho guha serivisi nziza abakiliya bacu.”
Umuyobozi wa Hilton mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika, Guy Hutchinson, yavuze ko bishimiye “gufungura hotel yacu ya mbere mu Rwanda, Zaria Court Kigali, Tapestry Collection by Hilton, igiye kwinjira mu zindi Hilton igenzura muri Afurika mu gihe turi muri gahunda yo gukuba gatatu izo dufite kuri uyu mugabane mu myaka iri imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa Zaria Court Kigali, Walid Choubana, yavuze ko kuba iyi hotel igiye kugenzurwa na Hilton, bitavuze ko igiye guta umwimerere wayo. Ati “ntabwo tugiye guhindura abo turibo, ahubwo tugiye kurushaho kuba abo twahoze turi.”
Yavuze ko ubu bufatanye ari amahirwe ku rwego rwo kwakira abantu muri Afurika kugira ngo rurusheho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Abakiliya bacu bazakomeza kwakirwa neza, intumbero iracyari iyo kwishimira umuco nyarwanda, ariko noneho hiyongereyeho n’icyizere cyo kuba turi kumwe na sosiyete mpuzamahanga yizewe.”
Zaria Courts ifite ibyumba 80, igice cyo hejuru abantu bashobora kuganiriraho, ubwogero, gym, restaurant, akabari n’ahantu abantu bashobora kujya bagakora. Izakomeza kugenzurwa na Aleph Hospitality, sosiyete icunga amahoteli mu bice bimwe na bimwe bya Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.
Tapestry Collection by Hilton ibarizwamo amahoteli 170 ari hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!