Iyi hotel yubatswe na Masai Ujiri, ni yo ya mbere mu Rwanda igenzurwa na Hilton.
Ifite ibyumba 80, igice cyo hejuru abantu bashobora kuganiriraho, ubwogero, gym, restaurant, akabari n’ahantu abantu bashobora kujya bagakora. Izakomeza kugenzurwa na Aleph Hospitality, sosiyete icunga amahoteli mu bice bimwe na bimwe bya Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.
Hilton yasobanuye ko iri muri gahunda zo kwagura ibikorwa byayo muri Afurika. Ifite nibura hotel 64 ndetse irateganya kugira izindi nibura 100 mu gihe cya vuba.
Tapestry Collection by Hilton ibarizwamo amahoteli 170 ari hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!